Month: <span>March 2012</span>

King James na Safi bemeza ko batarwanye bapfa umuhanzikazi Knowless

Nyuma y’uko bivuzwe ko abahanzi King James na Safi baba barashyamiranye kugeza barwanye bapfa umuhanzikazi Knowless, aba basore bombi babihakanye. King James yabwiye UM– USEKE.COM ati: “ Safi ni umuvandimwe, Knowless nawe ni umuvandimwe wanjye nta bushuti bw’umwihariko dufitanye, ntacyo rero naba narapfuye na Safi nkuko byavuzwe na bamwe” Ubusanzwe bimenyerewe ko umuhanzi Safi, ubarizwa […]Irambuye

Iburasirazuba niho higanje indwara y’igituntu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu ku rwego rw’igihugu. Habimana Mucyo uhagarariye progaramu yo kurwanya igituntu cy’igikatu yatangaje ko muri iyi ntara ariho imibare igaragaza ko hari indwara y’igituntu cyane ugereranyije n’izindi ntara. Abaturage bari muri uyu muhango bongeye gusabwa […]Irambuye

i Remera APR FC yananiwe gutsinda Etoile du Sahel yo

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa hagati y’aya makipe kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe, byagabanyirije amahirwe APR yo kuzivana i Tunis mu mukino wo kwishyura, nubwo umutoza wa APR FC Ernie Brandts we yemeza ko amahirwe akiri 50/50. Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’imikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri Africa, APR FC yabonye […]Irambuye

Remera: Itorero INYAMIBWA ryataramiye abafana karahava

Mu gitaramo cyaberaga mu ihema ryateganyirijwe ibijyanye n’umuco kuri Stade Amahoro i Remera, Itorero INYAMIBWA zanyuze abantu benshi bari baje muri iki gitaramo cy’umuco nyarwanda. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu biganjemo urubyiruko, ndetse n’abanyamahanga bake nabo bagaragaje ko umuco nyarwanda. Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri nk’uko byari biteganyijwe, cyaranzwe n’imbyino zitandukanye z’umuco nyarwanda, imihamirizo, […]Irambuye

Menya imyitozo ngororamubiri ibereye umugore utwite

Abantu benshi bazi ko iyo umugore atwite kiba kizira gukora imirimo ivunanye ndetse n’imyitozo ngororamubiri. Hari n’abavuga ko iyo umugore amenye ko atwite agomba kuva ku mirimo yakoraga ngo atinaniza. Dushingiye ku makuru dukesha Voyageslouk, avuga ko hari imirimo myinshi cyane ndetse n’imyitozo umugore utwite ashobora gukora bityo ubuzima bwe bugakomeza kurushaho kugenda neza cyane […]Irambuye

Umutima w'umukinnyi Fabrice Muamba wamaze iminota 78 udakora

Ubu abaganga barahamyako ubuzima bw’umukinnyi Fabrice Muamba, uherutse kwikubita hasi mu kibuga agahwera burimo bugenda buba bwiza, nyuma y’uko urupfu rumugeze amajanja. Uyu mukinnyi aracyari kwa muganga aho akomeje kwitabwaho mu bitaro byitwa London Chest Hospital, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu n’umuryango wa Muamba ribivuga. Itangazo ryashyizweho umukono n’umubyeyi wa Fabrice Muamba, […]Irambuye

i Musanze: Grenade yaturitse ihitana umuntu umwe

Mu mujyi wa Musanze ahagana saa moya zo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe, haturikiye igisasu gihitana umuntu umwe, kugeza ubu bikekwa ko yaba ari nawe wari ugifite. Iki gisasu cyaturikiye hafi y’ahategerwa imodoka za Belvedere Lines, cyakomerekeje abandi bantu batanu ku buryo budakomeye nkuko inzego za Police zabyemeje, ubu bakaba bari kuvurirwa mu […]Irambuye

Radio Inteko yafunguwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe mu ngoro y’inteko ishingamategeko hatangijwe kumugaragaro  RADIO INTEKO ivugira ku ri 101.5 FM  Ni nyuma y’uko iyi Radio yari imaze iminsi yumvikana mu gihugu no kuri internet, ariko itaramurikirwa abanyarwanda ku mugaragaro. Mu kumurika iyi Radio hari Perezida w’umutwe wa Senat y’u Rwanda Dr  Ntawukuriryayo Jean Damascène, umunyamabanga […]Irambuye

Umukinnyi w’umuhinde yaguye mu kibuga ahita apfa

Nyuma y’iminsi ibiri umukinnyi Fabrice Muamba aguye mu kibuga kubera ikibazo cy’umutima ku mukino wigikombe cya FA cup i White Hart Lane, ubu aka ari gukurikiranwa n’abaganga, undi mukinnyi w’umuhinde yaguye mu kibuga kuwa gatatu ariko we ahita yitaba Imana ubwo yakinaga umukino wa shampiyona yo mu Ubuhinde akaba yaguye mu majyepfo y’umujyi wa Bangarole. […]Irambuye

India: Mu nama mpuzamahanga KAMANA JM yerekanye aho igihugu cye

Kamana Jean Marie, umunyarwanda w’umunyeshuri mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Annamalai University mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta  ya Tamil Nadu, yatanze ikiganiro ku gihugu cye mu kurwanya ubukene. Aha hari kubera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yateguwe n’abalimu ba Kaminuza ya Annamalai ,ihuje abarimu n’abanyeshuli biga muri za Kaminuza zitandukanye ku Isi. […]Irambuye

en_USEnglish