Month: <span>March 2012</span>

Kigali: Kubera gukunda umunyamakuru abanyeshuri muri APACE bashinze ‘association’ barayimwitirira

Abanyeshuri bagera kuri 30 biga mu ishuri ryisumbuye rya APACE ku Kabusunzu mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gusanga bahuje gukunda cyane umunyamakuru w’imyidagaduro Ally Soudy bashinze ishyirahamwe ribahuza bararimwitirira. Aba banyeshuri biganjemo abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, bose bavuga ko bakunda kumva cyane ibiganiro bya muzika […]Irambuye

MIDMAR na UN bemeranyijwe gufatanya mu bibazo by’ibiza n’impunzi

Kigali, 1 Werurwe 2012 –  Ku kicaro cya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Minisitiri Gen. Marcel Gatsinzi uyihagarariye na Aurelien Agbanonci wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye basinye amasezerano y’ubufatanye mu gucunga Ibiza n’ikibazo cy’impunzi. Gen Gatsinzi yatangaje ko gushaka ubufatanye ari ngombwa kuko gucunga Ibiza bisaba ubushobozi bwinshi n’ubunararibonye butandukanye ariyo mpamvu bishimiye kubifatanya n’Umuryango w’Abibumbye. Aya […]Irambuye

Nyagatare: abajura bitwaje intwaro bibye miliyoni 23

Abajura bambaye gisirikare bitwaje imbunda bateye muri centre y’ubucuruzi ya Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012 biba Munsasire Celestin amafaranga asaga miliyoni 23 banakomeretsa umugore we akaboko. Mu ma saa mbiri z’umugoroba nibwo abo bajura bateye mu rugo rwa Munsasire basanga adahari babwira umugore ko bari mu kazi k’umutekano kandi […]Irambuye

Igicuri nkuko benshi babivuga ntabwo cyandura

Igicuri ni indwara imenyerewe mu muryango nyarwanda, usanga buri wese ayifiteho amakuru atandukanye, izi ni zimwe mu mpamvu zitera igicuri, ndetse burya ntabwo iyi ndwara yandura. Impamvu zitera iyi ndwara nkuko tubikesha igitabo Oxford Handbook of General Practice, 2nd Edition zirimo: Uruhererekane rw’imiryango rufata 20% z’impamvu zitera igicuri. Ugukomereka k’umutwe (head trauma) Kuvira imbere mu […]Irambuye

Yemeza ko ariwe mugore mukuru ku isi ku myaka 127

Umukecuru wo muri Cuba yameza ko afite imyaka 127, nubwo bamwe bemeza ko atari ukuri. Bibaye impamo Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez wemeza ko yavutse mu 1885 yaba anganya imyaka n’ishusho y’i New York yitwa Statue of Liberty. Ibyo kandi byaba bisobanuye ko arusha imyaka 12 uwemejwe nka nyirakuru w’isi mu bakiriho, umunyamerikakazi Besse […]Irambuye

Iby'urugendo rwa Kiyovu i Dar es Salaam rwatangiye nabi rurangira

Ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza i Dar es Salaam mu mukino wo kwishyura ikipe ya Simba SC, Kiyovu Sport yahuye n’ibibazo byo gusigwa n’indege urugendo rurasubikwa, aho bikemukiye ikagerayo, nabwo ntibyagenze neza kuko Simba Sport Club yayisezereye ku ntsinzi y’ibitego 2-1 cya Kiyovu, kuri iki cyumweru. Wari umukino wakurikiraga uwo aya makipe yombi yanganyirije i […]Irambuye

Huye: Bijejwe ko bazaniwe amazi meza none umwaka urashize

Bamwe mu batuye umurenge wa Huye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo ubu baravoma amazi yo mu kabande atari meza, nyamara hashize umwaka urenga EWSA n’ubuyobozi bagejeje amatiyo ayabagezaho hafi y’ingo zabo. Imirimo yo gucukura imiyoboro y’ahazanyuzwa amatiyo y’amazi meza ku baturage byakozwe n’abaturage ubwabo mu mushinga wa VUP, bizeye ko batazongera gukora ingendo […]Irambuye

Charles Ntakirutinka nyuma y’imyaka 10 muri ‘1930’ yarekuwe

Kuri uyu wa kane mu gitondo kare nibwo ubuyobozi bwa gereza ya Kigali  ikunze kwitwa ‘1930’ bwarekuye umunyapolitiki Charles Ntakirutinka wari mu munyururu kuva muri Mata 2002. Charles Ntakirutinka n’uwahoze ari president w’u Rwanda Pasteur Bizimungu n’abandi bagabo batandatu batawe muri yombi mu 2002 bashinjwa amanama akorwa rwihishwa, kubangamira umudendezo w’abatrarwanda, guteza amacakubiri no kugambira […]Irambuye

en_USEnglish