Digiqole ad

India: Mu nama mpuzamahanga KAMANA JM yerekanye aho igihugu cye kigeze kiva mu bukene

Kamana Jean Marie, umunyarwanda w’umunyeshuri mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Annamalai University mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta  ya Tamil Nadu, yatanze ikiganiro ku gihugu cye mu kurwanya ubukene.

Kamana Jean Marie atanga ikiganiro ku guhashya ubukene mu Rwanda
Kamana Jean Marie atanga ikiganiro ku guhashya ubukene mu Rwanda

Aha hari kubera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yateguwe n’abalimu ba Kaminuza ya Annamalai ,ihuje abarimu n’abanyeshuli biga muri za Kaminuza zitandukanye ku Isi.

Kuwa kane tariki 22 Werurwe, Kamana uri gukora ikiciro cya kabiri (Masters) muri “Applied Economics” yatanze ikiganiro yise Poverty Reduction Analysis in Rwanda, aho yavuze kubyo igihugu cye cyakoze n’ibyo kiri gukora mu guhangana n’ubukene.

Iyi nama yiswe “International Conference on Good Governance and Sustainable Development” ihuje abanyeshuri bagera kuri 300 bari kwiga ibyiciro byo hejuru bya Kaminuza (masters degree and Ph.Ds’)  baturutse mu bihugu bya UK, China, Singapore, Uganda, France, India n’ibindi birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Kamana Jean Marie.

Kamana uyu mu kiganiro yatanze, nyuma yo kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye, ndetse n’icyerekezo igihugu cye gifite, yemeje ko byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza yahaye igihugu amahoro n’umtekano birambye, bitanga icyizere ku bashaka kugira icyo bakora.

Kamana kandi yemeza ko buri munyarwanda aho ari hose, aba akwiye kumenya ibikorwa n’igihugu cye mu kwivana mu bukene, kuko amahanga benshi ngo usanga bafite amakuru mabi cyangwa ashaje ku bihugu byinshi bya Africa, nyamara kandi ngo haba hari intambwe igaragara yatewe.

Muri iyi nama isoza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu, Kamana Jean Marie, yaboneyeho kwibutsa ko mu Rwanda ari ahantu heza ku mushoramari uturutse mu mahanga ho gushora imali ye.

Kamana nyuma yo gutanga ikiganiro
Kamana nyuma yo gutanga ikiganiro

Danny Manishimwe
UM– USEKE.COM/India

0 Comment

  • uyu n’umwe mubanyarwanda bakenewe.werekana u Rwanda.kandi akarugaragaza. komerezaho nkuri inyuma nange !!!!

  • komerezaho

  • PATRIOTE QUE TU ES.NGUSHIMIYE CYANE UBURYO UGARAGAJE ISURA Y’IWACU I RWANDA,KOKO TURI MU ITERAMBERE RYIH– USE RIDAFITE UWO RIKOMERETSA,MU RWANDA NI HEZA N’ABAHO NI BEZA,EN PLUS SONT PRESQUE TOUS MANAGERS!!!MERCI JE TE DIS “BRAVO”

  • eh jean marie, komereza aho ni byiza wana!

  • Fantastic!great job Jean M.i am really happy that my juniors are still shaking Annamalai.for sure you are the voice of our country.i wish i was there,i would have given you a big standing applause.take it bro,u deserve it.wonderful!wow!economisits do rock!!uh!

  • Yes , there are progress in Rwanda but Why Congo is poor country in the world?

  • That’s my brother right there.So proud!

  • Any link between Rwanda and DRC!! Why people are confusing others!! Ibibazo bya DRC ni ibyiza Abanana ba Nyarwanda baba bereka Abanyamahanga kuki hari abo bibaza!! DRC!!!! What wrong with DRC. Mobutu atarapfa yavuze ko ZAIRE izarangirana nawe none byarabaye, ikindi mushaka niki!!!Abanye Kongo niba badashaka gufata their fiture in their hands ngo bategereje…bazumirwa

  • IMIGISHA KUMANA’KURI WOWE,KUKO WAVUZE UKURI’WAGARAGAJE UKO RWANDA YACU IHAGAZE’SO NI GOOD GOVERNANCE,KOMEREZAHO MUKWEREKANA ISURA NYAYO,GOD BLESS YOU.

  • Komereza aho, u Rwanda rwacu ni rwiza,utabyemera azaze ahe ijisho kandi azasanga ibyo wavuze ari ukuri, courage ku masomo uzatahane ishema

  • Nshimishijwe cyane no kubona umwana nareze ahagaze neza mu ruhando rw,amahanga ,iri nishema ku gihugu cya mwibarutse.
    Komerezaho turagushyigikiye.

  • thank u Jean marie nkeka ko ibi aribyo dusabwa gukora nkurubyiruko kugirango dukomeze inzira abayobozi bacu batangiye. dutandukane n’ ibidusenya.

  • Ni uko sha. Proud of you brother. Nyuma y’urugamba rw’amasasu komeza urwane n’urwo rwo guhesha ishema urwakubyaye.

  • Urwanda rwacu rukeneye abagabo nka Kamana
    so, Bravo encore une fois

Comments are closed.

en_USEnglish