Month: <span>March 2012</span>

Sentore Athanase umubyeyi wa Masamba yitabye Imana

Umusaza Sentore Athanase yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 21 Werurwe mu bitaro bya Fortis Hospital byo mujyi wa Mumbai mu Ubuhinde. Mzehe Sentore wavutse mu 1934, yazize indwara y’umwijima yamufatanyije n’izabukuru, yavurirwaga mu buhinde kuva tariki 7 Mutarama uyu mwaka. Sentore yitabye Imana mu gihe byavugwaga ko yorohewe ndetse azataha mu mpera z’uku […]Irambuye

Zimwe mu mpamvu zo gusenyuka kw’ingo no kubura urukundo mu

Gusenyuka kw’ingo ni igikorwa kijya kibaho kuri bamwe mu bashakanye, ibyo bikaba iyo umugabo n’umugore batanye burundu, cyangwa se bakabana mu mwuka mubi uzira urukundo aho usanga basigaye barara mu byumba bitandukanye mu nzu imwe mu gihe bagakwiye kurara bapfumbatanye bagashyushyanya. Ibi biterwa n’impamvu nyinshi, hano twabateguriye zimwe muri zo… 1. Imihindukire y’ubuzima Iyo umugabo […]Irambuye

Kayonza: Guhuza ubutaka bigomba gukorwa bitarenze igihembwe cy'ihinga gitaha

Mu mwiherero w’abayobozi bo mu karere ka Kayonza guhera ku kagari kugera ku karere wo kuwa 15 Werurwe 2012, mu myanzuro yawufatiwe mo harimo uwuko igihembwe cy’iginga gitaha abaturage bose bazaba baramaze guhuza ubutaka. Bwana Mugabo John, umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko ubu abanyarwanda nta kibazo cy’inzara bafite ugereranyije n’ibindi bihugu bikikije u Rwanda. […]Irambuye

Gakenke : Abanyeshuri baracyafite umuco wo gutabarana

Umuco nyarwanda wahoze ariwo murunga w’urukundo n’imibanire myiza cyane cyane gushyira hamwe no gutabarana mu bihe bikomeye. Iyo umuturanyi yarwaraga, abaturanyi bakoranagaho bakamushyira mu ngobyi bakamugeza kwa muganga. Uko imyaka igenda n’uko iterambere rirushaho gukataza uyu muco wagiye ucyendera n’abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho, ibi ariko ntago ari rusange kuri aba banyeshuri bo ngo ntago […]Irambuye

Igikorwa cyo kubaga ibibari kirakomeje

Nkuko twabibabwiye mu nkuru zacu  zatambutse Kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane w’iki cyumweru, ku bufatanye na MTN Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, umushinga Operation Smile urafasha abagera kuri 300 kubagwa ibibari bagasubirana isura nzima. Ni igikorwa cy’ingirakamaro ku bana cyangwa abamaze gukura bagifite ubusembwa batewe no kuvukana ibibari. Umuntu umwe akaba amarana na muganga umubaga […]Irambuye

Nyuma y’ukwezi byuzuye ibiro by’Intara y’Iburasirazuba byasenywe n’imvura

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00) kuri uyu wa kabiri yangije ibintu byinshi mu biro bishya by’Intara y’Iburasirazuba birimo n’inyubako ikorerwamo kuva muntangiriro z’ukwezi Gashyantare 2012. Ibice bitandukanye bigize igisenge cy’iyi nyubako bikaba byangiritse ku buryo gusana igisenge bisaba ko hafi ya cyose gisubirwamo. Guverineri Uwamariya Odette akaba yatangaje ko batunguwe no […]Irambuye

Ntihavanyweho agahimbazamusyi havanyweho ubusumbane bw’imishahara y’abaganga.

Ibi byatangajwe na  Dr Ngirabega Jean, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi  abitangariza Radio Rwanda dukesha iyi nkuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2012. Dr Ngirabega yavuze ko abantu bakiriye uko bitari icyemezo cyafashwe na minisiteri y’ubuzima, kuriwe ikigamijwe ni ugukuraho ubusumbane bugaragara mu bakora mu buzima bwigaragaza cyane, ayo mafaranga agafasha mu kugurwa kw’ibikoresho bikenerwa n’ibitaro. […]Irambuye

21 Werurwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2012 u Rwanda rurifatanya n’isi mu kwizihiza zihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura nkuko byatangajwe na Jean de Dieu NGIRABEGA ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima. Jean De Dieu Ngirabega avuga ko  kwiyongera kw’imyaka yo kurama ku munyarwanda biri mu byatumye indwara ya cancer igaragara cyane mu Rwanda […]Irambuye

EAC mu guhuza ingufu hagamijwe ubufatanye mu bya gisirikari

Mu gihe zimwe mu nzego zitandukanye zigize ibihugu by’umuryango w’Afurika y’ibirasirazuba, nk’ubukungu zigenda zihurizwa hamwe no kurushaho kwiyubaka, Colonel Frank NGANGA, umunyakenya ukuriye itsinda ry’impuguke mu byagisirikare rihuriye mu nama irimo kwiga gukomeza gutanga imyitozo ya gisirikare muri ibi bihugu, aratangaza ko ari ngombwa guhora ingabo ziteguye mu gihe za kenerwa. Inama ibera i Kigali, […]Irambuye

"Ubuhinzi bugomba kuba urufunguzo ruzakura Afurika mu bukennye"

Intumwa z’ibihugu 6 ndetse n’u Rwanda byibumbiye mu ihuriro ryiswe ‘First Wave Countries’ zashoje ihuriro ry’iminsi 2 ryaberaga muri Serena Hotel. Iyi nama yiswe Grow Africa Forum, ikaba itegura indi nk’iyi izabera Addis Abeba muri Ethiopia hagati y’itariki ya 8-9 Gicurasi. Iyi nama yaberaga muri Serena Hotel, ikaba yaratangiye kuya 19-20 yakurikiraga iyayibanjirije yabereye i […]Irambuye

en_USEnglish