Digiqole ad

Umutima w'umukinnyi Fabrice Muamba wamaze iminota 78 udakora

Ubu abaganga barahamyako ubuzima bw’umukinnyi Fabrice Muamba, uherutse kwikubita hasi mu kibuga agahwera burimo bugenda buba bwiza, nyuma y’uko urupfu rumugeze amajanja.

Umukinnyi Fabrice Muamba
Umukinnyi Fabrice Muamba

Uyu mukinnyi aracyari kwa muganga aho akomeje kwitabwaho mu bitaro byitwa London Chest Hospital, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu n’umuryango wa Muamba ribivuga.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umubyeyi wa Fabrice Muamba, Marcel Muamba ndetse n’umukobwa w’inshuti ye Shauna Magunda riragira riti “Nubwo Fabrice yagaragaje koroherwa, cyane muri iyi minsi 2 (ubu hashize 3), akomeje gufata imiti itandukanye ndetse agomba no kumara ikindi gihe kwa muganga kugirango abashe koroherwa neza”.

Umutima w’uyu mukinnyi wamaze umwanya ungana n’iminota 78, ni ukuvuga isaha n’iminota 18 udakora wahagaze  ubwo yagwaga mu kibuga cya White Hart Lane ku munsi wa gatandatu washize ubwo ikipe ye ya Bolton Wanderers yakinaga na Tottenham.

Nyuma yo kongera kuzanzamuka bifatwa nk’igitangaza, dore ko abaganga bemezaga ko yari bugufi cyane bw’urupfu kubera uriya mwanya munini umutima udakora, mu minsi mike ishize yabashije gusurwa n’abantu batandukanye harimo n’abo mu muryango we ngo abasha kuganira nabo.

Mu itangazo abo mu muryango wa Muamba, se Marcel Muamba n’umukunzi we Shauna Magunda bakaba bagira bati “Turashima Imana yumvise amashengesho yacu“.

Hatangimana ANGE-ERIC
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana yamukoreye igitangaza pe kubona amara 78 min umutima we udakora neza. Ubwo agihumeka turizera ko azakira

  • Imana igufashe sha Fabrice Muamba

  • EGO MANA UBWOSE UMUTIMA WUMUNTU WAHAGARARA UKABAB UKIRIHO UBWO WENDA WATERAGA GAHORO:

  • Buriya n’isaha ye itaragera

  • gahundayose iva kUwiteka kandi ibyo twebwe abanababantu tudashoboye imbereyImana nubufindo Imana yerekanye igitazacyo kubuzima bwa fabrice muamba Imana ikomezekumufasha azakira

Comments are closed.

en_USEnglish