Digiqole ad

i Musanze: Grenade yaturitse ihitana umuntu umwe

Mu mujyi wa Musanze ahagana saa moya zo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe, haturikiye igisasu gihitana umuntu umwe, kugeza ubu bikekwa ko yaba ari nawe wari ugifite.

Akarere ka Musanze
Akarere ka Musanze

Iki gisasu cyaturikiye hafi y’ahategerwa imodoka za Belvedere Lines, cyakomerekeje abandi bantu batanu ku buryo budakomeye nkuko inzego za Police zabyemeje, ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Mu mujyi wa Musanze, haturikiye igisasu, amasaha make mbere y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe hateganyijwe  umuhango wo kwimika Musenyeri Visenti Harolimana,  umushumba mushya wa Diyosezi gatolika ya Ruhengeri.

Uwo iki gisasu cyahitanye cyamukomerekeje bikomeye ku ijosi n’umusaya, ahita agwa aho nkuko byemezwa n’umwe mu bahise bahagera.

Mugabo Theo, umushoferi wa taxi voiture wari hafi yaho yaturikiye, yabwiye UM– USEKE.COM ko nawe yibaza ko uwahitanywe na kiriya gisasu yaba ariwe wari ugifite, kuko ngo yabanje guca ku bantu yiruka asa nugana ahari abantu benshi, hafi yaho abagenzi bategera imodoka.

Kuri Mugabo, umugambi we ngo ntiwakunze neza kuko cyamuturikiyeho atarabageramo neza. Police ngo yahise itangira gushakisha mu bari aho niba hari uzi umwirondoro w’uyu wahitanywe na kiriya gisasu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi wa Polisi Spt Theos Badege yatangarije UM– USEKE.COM ko kugeza ubu batarabona gihamya neza ko uwo igisasu cyahitanye ariwe washakaga kugitera, n’ubwo iperereza rikomeje.

Spt Badege yemeje ko umutekano ubu ari wose i Musanze, ndetse abantu bakomeje imirimo yabo nkuko bisanzwe.

Ubwanditsi/Ngenzi Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IMANA ITURINDE ABO BAGIZI BA NABI!

    GUSA TURASHIMIRA UBWITANGE BWA POLICE Y IGIHUGU.
    DUFATANYE GUTAHURA ABO BAGIZI BA NABI

    ABAKOMERETSE TWIFATANYIJE MU KABABARO!

  • imana iturinde abo bagizi banabi kdi abaturage bafatanye na police kwicungira umutekano cyane babonye amakuru bayatange hakirikare.

  • uwo wayiteye numwiyahuzi cyangwa kuberako grenade ushobora kuyi dekupia ukayimarana numunsi urenga. Aho siyamayeli ya hhhhaaa ko atanali umbambere wamugani wa mbarimombazi abiyahozi ko babikorera abasilikare cyangwa police umuturage kundi ibyo birimo urumijo ahubwo ubanda rugufi nite tugoye ntanubwo yali yiyahuliya kuli nyumba kumi solda ariko abaturage guse amahoro sivuba ku rwagasabo

  • twifatanyije nabo bagize ibyago ka twizeye ko police iza bafata abakoze ayo mahano

  • Uwo uvuga ngo amahoro si vuba mu Rwagasabo, yazagiye aho yumva hari amahoro aruta ayo dufite mu Rwanda. Ukora se iki cyangwa wakoze iki kugirango nayo wita make abe ahari!! Uzasanga Kayumba na Karegeya muri SA cg FDRL mumashyamba ya DRC niho hari amahoro ucyeneye

  • Ubwose koko abiturikirizaho ibisasu bageze ino?

  • UBUNDI UMUTEGO W’IKINYOMA USHIBUKANA NYIRAWO AKIWURIMO IBYO NI IHAME! N’ABANDI BAFITE UMUGAMBI WO GUTERA UBWOBA BATERA ZA GRENEDE BAMENYE KO IMANA NIBA 1994 ITARI MU RWANDA UBU IHARI WESE KABISA KANDI UBU HEADQUARTER Y’IMANA IRI MU RWANDAIRAHIRIRWA IKANAHARARA.TWESE HAMWE TWUBAKE URWANDA NTITUZONGERA KWIHEKURA UKUNDI IMANA IBIDUFASHEMO.

  • Uwo uvuga ko amahoro atari vuba afite ibibazo biruta iby’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kabisa!Ahubgo se ubgo abo bazitera ntibafatanyije nawe?Uri interahamwe itagabanyije bakwitondere.Nkwibutse ko Amahoro dufite ntanahandi wayasanga kandi abantu nkamwe muzagwa ku gasi.Imana ikweze

Comments are closed.

en_USEnglish