Muri iki cyumweru minisiteri y’ubutabera yahariye ubufasha mu by’amategeko,iratangaza ko imanza zigera kuri 215 z’abana bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo no gufata kungufu, arizo zigiye gukurikiranwa mu nkiko. Uretse izi manza zizakurikiranwa by’umwihariko, muri iki cyumweru hazanibandwa ku gukemura akarengane n’ihohoterwa bikorerwa abagore n’abana kimwe n’abandi badafite ubushobozi mu bwunganizi mu by’amategeko. Tarcisse Karugarama, minisitiri w’Ubutabera […]Irambuye
Uwari umutoza w’ikipe ya Inter de Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, Claudio Ranieri yaraye yegujwe ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa na mukeba Juventus de Turin (2-0), ubwo bakinaga umukino wa 29 wa shampiyona Serie A ku cyumweru cyashize. Amakuru ari kurubuga rwa Internet rw’ikipe ya Inter de Milan aremeza ko Claudio Ranieri yavuye ku […]Irambuye
Lauw Tjoan umubiri we wose wuzuyeho ibibyimba, ku myaka 51, yatangaje ko yibaza ko nta mugore cyangwa umukoba uzabasha kumusoma, kuko atajya anasohoka ku manywa ngo abonane n’abantu. Uyu mugabo utajya ubasha no kwireba mu ndorerwamo ngo nawe ubwe atitera ubwoba, umubiri we watangiye kumeraho biriya bibyimba kuva afite imyaka itanu, kugeza ubwo bibaye binini […]Irambuye
Hejuru y’iyi nzu ndende mu Rwanda iri mu mujyi wa Kigali, hazabera igitaramo cyo kwidagadura kuwa gatandatu tariki 31/03 uyu mwaka. Ni agashya mu Rwanda kuko nta kindi gitaramo kirabera hejuru ya bene izi nzu, nke cyane mu Rwanda. Kigali City Tower ikaba igiye izaba yanditse aya mateka mashya mu Rwanda. Iki gitaramo kiswe […]Irambuye
Kacyiru – Kuri uyu wa mbere tariki 26 Werurwe, Ministeri y’Ubuzima yakiriye inkunga ya Frigo 111 zabugenewe mu kubika neza inkingo z’indwara ziterwa na virusi yitwa Rotavirus. Izi zifirigo zatanzwe ku nkunga ya USAID, zije kubika neza inkingo za Rotavirus zirinda indwara z’impiswi, zizahabwa abana bari munsi y’imyaka 5 mu kwezi kwa 6 uyu mwaka. […]Irambuye
Kureka itabi ntabwo bigira impinduka ku buzima gusa nk’uko bamwe babivuga, ahubwo kureka kunywa itabi bitera akanyamuneza mu buzima busanzwe, bigatuma umuntu ahindura imyitwarire, ndetse bikanatera akanyamuneza mu buriri. Nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi Andrew Littlefield, ngo abantu bareka kunywa itabi byibuze ku myaka 18, baba bafite imitekerereze mizima kurusha bagenzi babo barinywa kuri iyi myaka. Gusa […]Irambuye
Abahanzi King James na Knowless baritegura gusohora amashusho y’indirimbo zabo, aya mashusho ari gutunganywa na PRESS IT kwa Meddy Salleh azasohoka mu mpera z’ukwezi kwa kane. Indirimbo nshya ya Knowless yitwa “Sinzakwibagirwa” amashusho yayo yuzuye akazasohoka tariki 20 Mata 2012. Indirimbo “Birandenga” iri kuri Album nshya ya King James aherutse gusohora nayo izasohoka kuri iriya […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 ni bwo mu gihugu cya Senegali habaye icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida w’icyo gihugu, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Macky Sall akaba yatsinze bidasubirwaho uwayoboraga icyo gihugu cyahoze cyitwa Teranga. Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa burundu, uwari umukuru wa Senegal Abdoulaye Wade akaba yahise atangaza ko atsinzwe bidasubirwaho ndetse […]Irambuye
Inama rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abajyanama b’Ihungabana (ARCT-Ruhuka) yabereye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe, ikaba yarigamije kwiga no kwemeza imyanzuro y’inama rusange yabaye ku ma tariki ya 4-5 Gicurasi 2010 yarangiye abanyamuryango biyemeje guhindura izina ikazitwa Rwanda Organization for Professional Counseling (Umuryango Nyarwanda w’Ubujyanama bw’Umwuga ROPC-Ruhuka). Uretse kugorora no kwemeza amaraporo atandukanye nk’imari, […]Irambuye
Kuri gicamunsi cyo kuri iki cyumweru kuwa 25 Werurwe Minisitiri w’intebe bwana Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye ishuri ryitwa Musanze Opportunity Center (MOC) riri mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ndetse anaryemerara inkunga. Minisitiri w’intere hamwe n’abandi bayobozi barimo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwana Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’akarere ka Musanze MPEMBYEMUNGU Winifrida basuye iki kigo, […]Irambuye