Digiqole ad

Umukinnyi w’umuhinde yaguye mu kibuga ahita apfa

Nyuma y’iminsi ibiri umukinnyi Fabrice Muamba aguye mu kibuga kubera ikibazo cy’umutima ku mukino wigikombe cya FA cup i White Hart Lane, ubu aka ari gukurikiranwa n’abaganga, undi mukinnyi w’umuhinde yaguye mu kibuga kuwa gatatu ariko we ahita yitaba Imana ubwo yakinaga umukino wa shampiyona yo mu Ubuhinde akaba yaguye mu majyepfo y’umujyi wa Bangarole.

Venkatesh yahise apfira ku kibuga/Photo dailymail India
Venkatesh yahise apfira ku kibuga/Photo dailymail India

D. Venkatesh w’imyaka 27 ukina mubo hagati mu ikipe ya Bangalore Mars ubwo yari asimbuye (yinjiye mu kibuga) ku munota wa 73 yituye hasi ahita ahwera mu minota yanyuma y’umukino wari wabahuje n’ikipe yitwa Western Railway club.

Ubwo Venkatesh yagwaga mu kibuga nta modoka y’ubutabazi yari ihari, yanjyanywe kwa muganga ku buryo bugoranye, nubwo ngo yaba yari yamaze gushiramo umwuka ku kibuga nkuko byemezwa na The Times cyandikirwa mu Ubuhinde.
Abaganga batangaje ko guhagarara kw’umutima wa Venkatesh ariyo ntandaro y’urupfu rwe. DrAjith Benedict Royan wo mu bitaro bya Hosmat, aho yaje kujyanwa, avuga ko nta kindi kibazo cyo hanze y’umubiri Venkatesh yigeze agira igihe yari mu kibuga.

uriya muganga yemeje kandi ko iyo ku kibuga haza kuba ibikoresho n’abatabazi, uriya mukinnyi yashoboraga kuramirwa ubuzima bwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubuhinde, AIFF niryo ryatangaje urupfu rwa Vekantesh.

Wanzagh
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana imwakire mu byo . ariko nizereko we atasengaga ibingirwa Mana kuko aribyo bihanze mu buhinde

  • Sorry

  • Imana imwakire mubayo hamwe na sentore

  • Ntabwo aribyo kushyira ifoto ye yabaye kuriya!!! Byibuze mwari gushyiraho iyo ari muzima!!! Dignité Humaine

  • Pole sana umryango we turawihanganishije

  • ni ukwihangana isi si iyacu niyitahire.

  • niba koko bibaho ko inyuma yubu buzima harahantu abantu bahurira,imana izampuze nauriya mutipe,mubwire ko uko yagiye kutari gukwiye.e n e w e!!!!! katonda amwakire

  • YOYOYOOOOO BIRABABAJE IMANA IMWAKIRE IS !1 WAY FOR ALL THEBOVE

  • Nabazaga icyo ferwafa itekereza ku bibuga byacu ku byerekeye ubutabazi mu gihe tutaragerwaho na biriya bibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish