Digiqole ad

Remera: Itorero INYAMIBWA ryataramiye abafana karahava

Mu gitaramo cyaberaga mu ihema ryateganyirijwe ibijyanye n’umuco kuri Stade Amahoro i Remera, Itorero INYAMIBWA zanyuze abantu benshi bari baje muri iki gitaramo cy’umuco nyarwanda.

Abakobwa b'INYAMIBWA mu mishayayo
Abakobwa b'INYAMIBWA mu mishayayo

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu biganjemo urubyiruko, ndetse n’abanyamahanga bake nabo bagaragaje ko umuco nyarwanda.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri nk’uko byari biteganyijwe, cyaranzwe n’imbyino zitandukanye z’umuco nyarwanda, imihamirizo, imishayayo, ibinimba, ibyivugo, n’indi mikino inyuze ijisho mu mbyino nziza byanyuraga abari aho nabo ntibabihishe mu kamo n’amashyi abiherekeje.

Nyuma yo kwishimira ko igitaramo bateguye cyagenze neza, umutoza w’INYAMIBWA Mutijima Mureganshuro Emmanuel uzwi ku kazina ka Mangouste, yabwiye UM– USEKE.COM ko intego ya mbere y’iri torero ry’abanyeshuri barokotse Genocide yakorewe abatutsi biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yari ukwisuganya bakivana mu bwigunge.

Ubu bakaba bafite intego zitandukanye zirimo no gukusanya amafaranga yo gukora ibikorwa byiza byo gufasha abakene, ndetse nabo bakubaka itorero ryabo.

Imbyino nkizi zanyuze benshi bari aho
Imbyino nkizi zanyuze benshi bari aho

Mutijima Mureganshuro yongeyeho ko ibi byose babikorana intego yo gukumbuza no kubumbatira umuco nyarwanda ngo utazavaho uzima mu rubyiruko.

Ndagijimana Aphrodisiac umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo we ati: “ Ibyo mbonye aha biranshimishije cyane, ni byiza kubona abana bangana kuriya bafite ubuhanga bw’iriya ngano mu muco wabo, biranejeje”.

Huguette Cyubahiro, umubyinnyi w’iri torero we yabwiye UM– USEKE.COM ko kuva mu buto bwe yakundaga imbyino gakondo z’u Rwanda. Ati: “ nari narabuze amahirwe yo kubona aho nzitoza neza, ngeze muri Kaminuza nkuru mpagirira amahirwe yo guhura n’Inyamibwa

Cyubahiro ushinzwe imyambaro y’iri torero ryavutse mu 1998, avuga ko mu Inyamibwa ari igicumbi cy’umuco kuko ku rubyiruko nkawe yahamenyeye ibijyanye n’umuco nk’amazina y’ingoma bavuza;Igihumirizo, Impuma, yamenye imyirongi, ibisengo, amakondera n’ibindi.. ibi byose ngo si urubyiruko rwinshi rubizi kandi nyamara niwo muco gakondo muri muzika nyarwanda.

 

Ni uko bashoje bashimira abaje
Ni uko bashoje bashimira abaje

Photos: Kayitare Alexandre

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • mwadufasha mugakora tour mu rwanda ndetse mukagera musanze rwose nari mfite gahunda yo kuza nzi yuko kizaba le 25 ndababaye cyane nkunda umuco nyarwanda hamwe ndizwa ni byishimo mubitaramo nkibi , binyi butsa uko u rwagasabo rwri rwiza cyane basogokuru batarama .

  • sha nta banga aba bana batwemeje pee ahubwo bari bakwiye kujya bakora ibitaramo byinshi cyaaneee

  • nabonye rwose ko umuco nyarwanda tuwufitemo ubukungu tutajya twita kubyaza umusaruro.ndakubwiye murwanda hari amatorero nk’inyamibwa 10 yonyine bwaba ari ubutunzi bukomeye igihugu gifite.abazungu baribishimye cyaneee

  • mwaratwemeje kabisa!

  • Ehhh sha kabisa umuco wacu ni intagereranywa!! mbega ukuntu bamanika amaboko nktutunyoni.Imana yarakoze kuduha u rwanda!!!Ug turabakunda.

  • icyo mbakundira murasobanutse no kubirebera amasura byatanga ikizere ndabakunda peeeeeeee

  • bakomeje no gukura mu muco utavanyeho ko i Ruhande bahigira byinshi birimo n’ubundi bumenyi ni beza nibarambe.

  • Big up Inyamibwa cultural troup!
    Janvier

  • Mwarakoze byari byiza ariko muzajye mugabanya kwigana ririya torero ry’Inganzo Ngari, biragaragara ko ariho byose mubikura!

  • Byari byiza pe. N’ubu ndacyasinzira nkabarota. Ni ukuri uriya muntu wavuze ngo murigana inganzo ngali arabasebya kuko ibyanyu ni original, abana beza, mbese narondogora ngiye kubavuga

Comments are closed.

en_USEnglish