Digiqole ad

Radio Inteko yafunguwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe mu ngoro y’inteko ishingamategeko hatangijwe kumugaragaro  RADIO INTEKO ivugira ku ri 101.5 FM 

Dr Ntawukuriryayo n'umunyamakuru Bibio mu gufungura Radio Inteko
Dr Ntawukuriryayo n'umunyamakuru Bibio mu gufungura Radio Inteko

Ni nyuma y’uko iyi Radio yari imaze iminsi yumvikana mu gihugu no kuri internet, ariko itaramurikirwa abanyarwanda ku mugaragaro.

Mu kumurika iyi Radio hari Perezida w’umutwe wa Senat y’u Rwanda Dr  Ntawukuriryayo Jean Damascène, umunyamabanga mukuru wa Senat Cyitatire Sosthene, zimwe mu ntumwa za rubanda, abanyamakuru ndetse n’abahanzi.

Dr Ntawukuriryayo mu ijambo rye, yavuze ko iyi Radio ari umurongo wo guhuza abaturage n’intumwa zabo zibahagarariye.

Yavuze ko iyi Radio izajya kandi imenyesha abaturage ibyo abo batumye kubahagararira bakora mu nyungu z’ababatumye.

Yagize ati: “Icyo dukeneye cyane ni uko abaturage badutera inkunga y’ibitekerezo n’ibyo bumva bikwiye gukorwa kuko nibyo byatuzanye hano mu nteko

Vice President w’umutwe w’abadepite, depite Kalisa Evariste nawe yashimangiye ko iyi Radio yagiyeho kugira ngo ibikorwa by’Inteko birusheho kugera ku banyarwanda, kandi umuturage wese abashe no kugira ijambo ku bikorerwa mu nteko yatoye.

Ministre Musoni Protais, ufite itangazamakuru mu nshingano ze, muri uyu muhango yavuze ko iyi Radio igiyeho kugirango uburenganzira bw’umuturage bwbahirizwe, kugirango ajijuke, kugirango amenye kandi agire uruhare mu mategeko atorerwa mu nteko.

Perezida wa sena afungura iyi Radio ikorera mu nyubako y'inteko ishingamategeko ku Kimihurura
Perezida wa sena afungura iyi Radio ikorera mu nyubako y'inteko ishingamategeko ku Kimihurura

Habimana Augustin umuyobozi wa Radio Inteko yabwiye UM– USEKE.COM ko igitekerezo cyo gushinga Radio Inteko, cyaturutse ku kuba abaturage benshi batarabashaga kumenya by’umwihariko ibikorwa n’abo batumye kubahagararira, nyamara ari uburenganzira bwabo.

Bityo bakaba baratekereje kuba hafungurwa Radio izajya icishaho ibikorwa n’ibiganiro bibera mu nteko, ariko kandi ikanatanga n’andi makuru muri rusange.

Habimana ati” icyo nasaba abaturage n’ukwisanzura kuri RADIO INTEKO bagatanga ibitekerezo ku biganiro bibera mu nteko kuko bizafasha abagize inteko ishingamategeko kuzuza neza ishingano zabo”.

Uwari ahagarariye abahanzi nyarwanda muri uyu muhango Jean Paul SAMPUTU, we yagize ati: “ Ni ubwa mbere tubonye Radio yegereye  abahanzi ikabisabira ibihangano byabo mu buryo bwiza kandi bwemewe n’amategeko, icyo gikorwa cyadukoze mu mitima”.

Iyi Radio, yatangiye ibikorwa byayo kuva tariki 16 Mutarama uyu mwaka, ifite abakozi 12, bateganya kongera nkuko byemezwa n’abayobozi bayo.

Radio y’Inteko ishingamategeko, ni Radio ya kabiri y’Inteko ifunguye muri Africa, nyuma ya Radio y’inteko ya Zambia.

Dr Claude ari mu bahanzi bari batumiwe mu muhango wo gufungura Radio Inteko
Dr Claude ari mu bahanzi bari batumiwe mu muhango wo gufungura Radio Inteko
Umuhanzi Makanyaga Abdul nawe yari yatumiwe
Umuhanzi Makanyaga Abdul nawe yari yatumiwe
Ministre Musoni Protais yasabye Radio Inteko kujijura abanyarwanda ku bikorerwa mu nteko
Ministre Musoni Protais yasabye Radio Inteko kujijura abanyarwanda ku bikorerwa mu nteko
umunyamakuru wa Radio Inteko Ingabire Bibio
umwe mu banyamakuru ba Radio Inteko Ingabire Bibio
Abayobozi muri b'inteko n'abanyamakuru ba Radio Inteko
Abayobozi muri b'inteko n'abanyamakuru ba Radio Inteko

Photos: Sadiki Daddy/UM– USEKE.COM

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • welcome

  • Batubwire website ya radio.

  • Wow, May God continue richly to help Radio Inteko, MPs and all Senators.

  • byaba byiza yumvikanye murwanda hose.

  • kubabaza website ya radio ni ukureba kuri http://www.inteko.gov.rw

  • Igishimishije kurusha ibindi n’agaciro iyo radio yahaye abahanzi nyarwanda ifungurwa,buhoro buhoro bizaza bahanzi mwe!

Comments are closed.

en_USEnglish