Month: <span>March 2012</span>

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagabiye inka abarokotse i Kaduha

Kuwa gatandatu tariki 24 Werurwe, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ku mafaranga yabo bwite bakusanyije, baguriye inka 10 n’impfizi imwe, abaturage barokotse Genocide yakorewe abatutsi  mu 1994 batishoboboye  bazibashyikiriza ubwo babasuraga kuri uriya munsi. Aba baturage bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bashimiye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, muri uru ruzinduko rwari rugamije ku bakomeza mu gihe […]Irambuye

Umudugudu mu Ubushinwa uraha abawutuye zahabu ku buntu

Si ubwambere bibayeho mu mudugudu wa Changjiang mu Ubushinwa abawutuye bahawe zahabu n’umuringa nta kiguzi kuko no mu 2010 barabahaye. Umuturage wese utarabonye zahabu cyangwa umuringa mu Ukwakira 2010 ari guhabwa garama 100 (g) za zahabu na garama 100 z’umuringa (silver). Izi mari ntabwo bazihabwa gusa kuko umukuru w’uyu mudugudu, Li Liangbao, uzibaha abahana n’udutamenwa […]Irambuye

Knowless arerekeza Iburayi mu bitaramo bya Muzika

Umuhanzikazi Butera uzwi ku izina rya Knowless, kuwa kane tariki 29 cyangwa kuwa gatanu tariki 30 azerekeza ku mugabane w’Uburayi mu bitaramo bya muzika. Knowless yatangarije UM– USEKE.COM ko azajya muri Belgique, Hollande na Suède mu bitaramo byo gufasha impfubyi no gutangiza ibirori bya Miss East Africa bizabera mu Ububiligi. Uyu muhanzikazi akaba azahahurira n’abandi […]Irambuye

Imbogamizi ni nyinshi mu gushyiraho Leta imwe n’ifaranga rimwe bya

Monique MUKARURIZA, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yatangaje ko muri uyu muryango hakiboneka inzitizi zo gushyira mu bikorwa amwe mu masezerano yumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba. Ibi yabigaragaje kuri uyu wa kabiri ubwo yamurikiraga inteko nshingamategeko imitwe yombi ,intambwe umuryango umaze kugeraho na gahunda yo gushyiraho Leta imwe n’ifaranga rimwe. […]Irambuye

Uzegukana PGGSS II azahembwa miliyoni 24 z’amanyarwanda

Ibi ni ibyemerejwe mu nama yahuje Bralirwa, East African Promoters ndetse n’abahanzi 10 basigaye mu bagomba guhatana muri iri rushanwa, yabereye muri Top Tower Hotel kuri uyu wa kabiri tariki 27 Weuruwe. Aya mafaranga umuhanzi uzaza imbere y’abandi akaba azayabona mu byiciro; akimara kuba uwa mbere azashyikirizwa miliyoni 6 ako kanya, nyuma azahabwa amasezerano yo […]Irambuye

DRC: FDLR yishe abasirikare 3 n’umuturage umwe i Buganza

Abasirikare batatu b’ingabo za FARDC za Leta ya Congo Kinshasa ndetse n’umusivili umwe nibo baguye mu gico cyatezwe n’inyeshyamba za FDLR ku cyumweru tariki 25 Werurwe ahitwa Buganza mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Nkuko byatangajwe n’abatuye i Buganza, ku cyumweru saa saba z’amanywa ku isaha yaho, ingabo za FARDC za regiment ya 805 zari zije […]Irambuye

Kigali: Ibitaro bishya kuri miliyoni 50US$ bigiye kubakwa

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima aho yavuze ko ibi bitaro bigiye kubakwa mu butaka bw’ibitaro byitiriwe umwami Faical, bisanzwe biherereye mu karere ka Gasabo. Ibi ibitaro bizubakwa bizaba bitandukanye n’ibitaro by’umwami Faical nkuko Ministre Dr Binagwaho yabitangaje. Ibi bitaro bizubakwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’abayapani ndetse Banki nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank). […]Irambuye

Ni gute wabana neza n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA?

Igice cya 1: Kwakira ko wanduye Nyuma yaho agakoko gatera SIDA kavumburiwe ahagana muri za 80 hagiye haba impinduka nyinshi ndetse n’ubumenyi butandukanye kuri aka gakoko, hari uburyo wabana n’aka gakoko kandi ubuzima bwawe bukaramba, kwakira ko wakanduye ni intambwe ya mbere. Kubwirwa ko umubiri wawe ufite agakoko gatera SIDA ni inkuru mbi igora kwakira. […]Irambuye

Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye ikirego rwashyikirijwe na Ingabire Victoire

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Werurwe, ku Kimihurura ku rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rwa Victoire Ingabire higwaga ku kirego yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ku itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide. Ingabire Victoire Umuhoza,44, yatanze ikirego ku rukiko rw’Ikirenga ko ingingo ya kabiri, ya gatatu n’iya kane z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide yavanwa mu rubanza rwe ruri […]Irambuye

Mugore menya icyatuma ukundwa bidasabye ko wambara imyenda iteye isoni

Kuri ubu abagore/abakobwa barushaho kugenda bambara imyenda bamwe bemeza ko iteye isoni kuko usanga ari nkaho bamwe bambaye ubusa, nubwo hari n’abandi babishyigikira ngo ni iterambere ngo bigezweho. Uwo ubajije impamvu yambaye atyo akubwira ko aribyo bigezweho cyangwa ngo nibyo bimubera, akenshi usanga bavuga ko ari ukugira ngo abagabo babakunde, abandi ngo iyo ufite ibyiza […]Irambuye

en_USEnglish