Digiqole ad

Menya imyitozo ngororamubiri ibereye umugore utwite

Abantu benshi bazi ko iyo umugore atwite kiba kizira gukora imirimo ivunanye ndetse n’imyitozo ngororamubiri. Hari n’abavuga ko iyo umugore amenye ko atwite agomba kuva ku mirimo yakoraga ngo atinaniza.

Dushingiye ku makuru dukesha Voyageslouk, avuga ko hari imirimo myinshi cyane ndetse n’imyitozo umugore utwite ashobora gukora bityo ubuzima bwe bugakomeza kurushaho kugenda neza cyane dore ko umubiri uba ugiye kumara igihe kinini warahinduye imikorere.

Imwe mu myitozo ngororamubiri umubyeyi utwite ashobora gukora kandi bikamufasha, twavugamo:

Koga mu mazi menshi (piscine)

Uyu mwitozo ni mwiza cyane kuko ufasha kunanura umugongo, izenguruka ry’amaraso mu mubiri, umutima no kunanura mu ngingo. Mu gihe umubyeyi akoze umwitozo wo koga bituma imbavu zikora neza. Uyu mwitozo kandi utuma imikaya irushaho gukora neza ndetse ikarambuka.

Undi mwitozo ni uwo kugenda n’amaguru

Bigakorwa mu gihe runaka umuntu yagennye bitewe n’imbaraga umubyeyi aba afite dore ko uyu mwitozo ari ingenzi kuko bifasha mu miterere (forme) n’imitembererere y’amaraso.

Ntago byemewe ariko ko umubyeyi utwite akora imyitozo ifite aho ihuriye no mu kiziba cy’inda (bassin) cyane cyane mu Mpinangingo ndetse no gukomeza imikaya umuntu akora “Abdomino.”

Mu byo umugore utwite yahagarika harimo imwe mu mirimo ivunanye cyane nko kwikorera imitwaro ivunanye, kwicara ku ntebe idafite umufariso, kugira urusaku rwinshi no kurwegera n’ibindi byinshi byamuhungabanya tutirengagije n’umwana atwite. Source: umuganga.com

en_USEnglish