Digiqole ad

Iburasirazuba niho higanje indwara y’igituntu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu ku rwego rw’igihugu.

Abayobozi muri RBC na Ministeri y'Ubuzima/Photos Daddy Sadiki
Abayobozi muri RBC na Ministeri y'Ubuzima/Photos Daddy Sadiki

Habimana Mucyo uhagarariye progaramu yo kurwanya igituntu cy’igikatu yatangaje ko muri iyi ntara ariho imibare igaragaza ko hari indwara y’igituntu cyane ugereranyije n’izindi ntara.

Abaturage bari muri uyu muhango bongeye gusabwa kwihutira kwipimisha iyi ndwara mu gihe bafite inkorora imaze ibyumweru bibiri idakira, gukunda kugira icyuya nimugoroba ndetse n’umuriro nka bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

Igituntu gisanzwe iyo kitavuwe neza kivamo igituntu cy’igikatu, nubwo igituntu cy’igikatu gishobora gukira, abaturage babwiwe ko kwivuza hakiri kare ariyo ntwaro ya mbere. Dore ko ngo hari nabarwara igituntu bagakeka ko ari amarozi bajya kwa muganga bitinze cyane bikaba byanavamo urupfu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette UWAMARIYA mu ijambo rye yasabye abaturage kwirinda gusangirira ku miheha n’indi migenzo yose yatuma abaturage banduzanya iyi ndwara cyane ko yandurira mu mwuka.

Guverineri Odette yatangije umukino wabaye kuri uyu munsi wo kurwanya igituntu mu Rwanda
Guverineri Odette yatangije umukino wabaye kuri uyu munsi wo kurwanya igituntu mu Rwanda

Mugabekazi Julie wari ahagarariye Umuryango mpuzamahanga  w’Ubuzima  OMS, yibukije ko igituntu kikiri icyorezo ku mugabane wa Africa, ariyo mpamvu bizihiza uyu munsi kugirango bongere gushishikariza abaturage kwirinda iyi ndwara.

« Kutivuza neza n’ubujiji, ni impamvu zo kuba iyi ndwara ikiri icyorezo, mu Rwanda nidukomeza gushyiramo imbaraga iyi ndwara tuzayihashya » Mugabekazi Julie

Umuyobozi wa RBC (Rwanda Biomedical Center ) yatangaje ko mu Rwanda abarwayi b’igituntu bari hagati y’ibihumbi 6 700 n’ibihumbi 8. Abagera kuri 86.5% ngo bavuwe neza, ariko ngo haracyasabwa imbaraga mu kwirinda no gushishikariza abaturage kwivuza kare.

50% by’abivuje igituntu mu Rwanda babarizwa mu mujyi wa Kigali nkuko batangajwe, 30% byabarwayi ngno bari bafite igituntu gisanzwe.

Igituntu cy’igikatu kivurwa ku buryo bwisumbuyeho (isolement) kivurirwa gusa mu bitaro bitatu mu Rwanda ;ibitaro bya Kabutare (Huye) kuva mu 2005 Ibitaro bya Kibungo kuva mu 2011, ibitaro bya Kibagabaga kuva mu 2011.

Umurwayi w’igituntu gisanzwe avurwa kwa muganga mu bitaro mu gihe cy’amezi 6, naho umurwayi w’igituntu cy’igikatu avurwa mu gihe cy’amezi 20, aho apimwa buri kwezi.

Mu Rwanda iyo kwa muganga bagusanganye indwara y’igituntu bakuvurira ubuntu.

King James yasusurikije abari bitabiriye uyu munsi i Ngoma
King James yasusurikije abari bitabiriye uyu munsi i Ngoma

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njye nakize igituntu mu minsi ishize, ariko rwose icyo nabonye ni uko kwa mu ganga mu Rwanda bagihagurukiye. gusa abaturage baracyakeneye kwigishwa kuko benshi ntibarasobanukirwa na bene izi ndwara

  • igituntu ni indwara mbi cyane ndagikirutse. ariko reka buri Munyarwanda wese amenye uko yakirinda ,uwacyanduye yitabire inama zose za mu ganga

  • kigeze kuvurirwa ahitwa Gishali ubu ni akarere ka Rwamagana hitwaga sanatolium de Gishali ariko abantu bicyo gice hafi yabose banduye igituntu.kuko byari nka Isolement.

Comments are closed.

en_USEnglish