i Remera APR FC yananiwe gutsinda Etoile du Sahel yo muri Tunisia
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa hagati y’aya makipe kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe, byagabanyirije amahirwe APR yo kuzivana i Tunis mu mukino wo kwishyura, nubwo umutoza wa APR FC Ernie Brandts we yemeza ko amahirwe akiri 50/50.
Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’imikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri Africa, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda ariko iminota 90 ishira itabashije gutera umupira mu nshundura.
Mu gice cya mbere, Karekezi Olivier, Kabange Twite, Dan Wagaruka na Selemani Ndikumana bagiye babura uburyo bwari bwabazwe bwo gutsinda ibitego, mu gihe Etoile Sportif du Sahel yo nta mahirwe menshi yabonye yo gutsinda izamu rya Ndoli Jean Claude.
Igice cya kabiri APR yakomeje gukora uburyo bwo gutsinda ariko gutera mu izamu bikomeza kwanga. Ku munota wa 63 Mbuyu Twite yabuze igitego ku mupira mwiza wari utewe na Dan Wagaruka, ukanyura imbere y’izamu ariko Mbuyu ntawukoreho ngo ujye mu nshundura.
Ku munota wa 88, ubwo abafana ba APR bari bategereje nibura igitego kimwe, Karekezi Olivier yongeye kubura uburyo bwagaragariraga buri wese, ibi byatumye bamwe mu bafana bahita batangira kwisohokera umukino urinda urangira ari 0-0.
Bernd Kraus, umudage utoza Etoile Sportif du Sahel nyuma y’umukino yavuze ko yishimiye umusaruro abonye, ko kandi agiye kwitegura umukino wo kwishyura atajenjetse.
Naho Brandts, umuholandi utoza APR we yavuze ko kubura amahirwe yo gutsinda ari ibintu bisanzwe kuri ba rutahizamu. Ati: “Jan Huntelaar wa Schalke akihagera ntiyatsindaga, bashatse kumugurisha, ariko kuko bihanganye ubu niwe uri gutsindira ikipe, natwe rero dukeneye kwihanganira ba rutahizamu bacu”.
Uyu muholandi, nyuma y’umukino mwiza ikipe ye yakinnye n’ubwo itatsinze, agifite ikizere mu mukino wo kwishyura muri Tunisia mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, kuko ngo amahirwe ari 50/50 ku makipe yombi.
Ibi ariko uyu mutoza ntabihuriyeho na benshi mu bafana ba APR bemeza ko kuba nta n’impamba y’igitego kimwe izajyana muri Tunisia, amahirwe yayo ari make cyane cyane imbere y’abarabu bakinira mu rugo.
Photos: Hatangimana Eric
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ese kweli APR FC izikura ibwarabu,ni aha rurema ariko byose birashoboka reka dutegereze.
Ahandi APR songa mbele
Bariya barabu Isonga iba yabatsinze muli statitisque niko bimeze kuko niba yaratsinza Apr none APR ikaba yanganyije nukuvuga ko Isonga yabatsinda Merci
Ngaho da reka tuzarebe icyo Star a domicile izakora Tunisia
APR ntiravamo birashoboka koyakuramo iri team.nikina umupira wohasi ikanarinda izamu ryayo
Aba barabu niboneye kuretse niba hari indi kipe basize inyuma bazakinisha kumukino wokwishyura, ubundi nabonye nta gishya baturusha.
Nkaba nsaga APR FC igomba kubasezerera byanze bikunze kubera impamvu zikurikira:
1. Kumukino wo kwishyura i Tunis APR FC izaba ifite abafana baruta abari kuri Stade amahoro mu mukino ubanza; niba muzi Simba na Yanga muri Tanzania, iyi ESS muri Tunisia ntivuga rumwe n’amakipe yaho nka sa Esperance de Tunis n’andi bivuze ko amafanab’andi makipe bazaba bari ku ruhande rwa APR FC
2. Kuba abasore bacu nka MBUYU ubu yaravuye muri Embrago, twizera ko na IRANZI azaba yaratoye mitende, bityo na MIGI abarabu batazi azagaragara uwo munsi, undi ni uwitwa LIONNER nawe twizera koibibazo afite bizaba byarabonewe umuti.
3. Ikindi ni uko iriya Equipe Defense yayo idakomeye nkuko twabitekerezaga
Izi mpamvu maze kuvuga zigomba kuzaduha amahirwe yo gusezerera iyikipe
birashoboka ko APR yakuramo umwarabu biteguyeneza kuko na bo nye na bo badakanganye cane. bitegure neza kandi bigirire icizere. mu mana no mukibuga byose byose bira shoboka
Arbitrage iramutse itabigizemo uruhare (nkuko bikunze kugendekeera amakipe memsnhi yasuye Abarabu!), APR nayo ikivanamo ikibazo cya complex, mumutwe wabakinnyi hagategurwa neza hakiri kare hanze n’indani mukibuga bikazabafasha kwirinda amakosa (Very important kuko birinda pressure), ikumva ko umukino ari nkundi kandi ko byose bishoboka, bagaharanira gutsinda kugeza kumunota wanyuma (defense nziza, mediane isobanutse na attaque ibuza amahoro/amahwemo defense ya adversaire!, ndatekereza ko APR ibishyize mubikorwa yakwitwara neza igatahukana intsinzi.
Tubifulije gutsinda,
Janvier
Jye ndabona ahubwo APR ifite amahirwe kuko nta gitego itsindiwe iwayo kuko nibatsindana 1 1 APR ngirango yakomeza kubera igitego hanze. rero APR nishiremo akabaraga bazapfe kubona igitego 1 1
sawa
champion mu Rwanda igezehe?APRFC ivuge icyo ishaka ariko i tunis izahavane itsinzi.
Comments are closed.