Digiqole ad

King James na Safi bemeza ko batarwanye bapfa umuhanzikazi Knowless

Nyuma y’uko bivuzwe ko abahanzi King James na Safi baba barashyamiranye kugeza barwanye bapfa umuhanzikazi Knowless, aba basore bombi babihakanye.

King James na Knowless ni inshuti si abakunzi nkuko James yabyemeje
King James na Knowless ni inshuti si abakunzi nkuko James yabyemeje

King James yabwiye UM– USEKE.COM ati: “ Safi ni umuvandimwe, Knowless nawe ni umuvandimwe wanjye nta bushuti bw’umwihariko dufitanye, ntacyo rero naba narapfuye na Safi nkuko byavuzwe na bamwe

Ubusanzwe bimenyerewe ko umuhanzi Safi, ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ariko umukunzi wa Knowless. Bamwe mu bazi aba basore bombi (James na Safi) bakaba baremeje ko ngo bashyamiranye bapfa ko King James yaba afitanye ubucuti bw’ibanga na Knowless.

Kuba harabayeho kurwana hagati ya King James na Safi,  Safi nawe yabihakaniye UM– USEKE.COM, yagize ati: “ Ni ukuri ntacyo twapfa, twaba twisebeje ndetse tunasebeje idini ryacu kuko twembi turi aba Adventiste b’umunsi wa 7.  Ariko n’ubundi  ibivugwa si ukuri, nubwo ntazi naho byavuye

Twagerageje guhamagara umuhanzikazi Knowless ngo tumubaze kuri ibi byavuzwe kuri bariya basore bombi, ariko ntibyakunze kuko telephone ye itacagamo.

Kugeza ubu bizwi ndetse byemezwa na Safi ko Knowless na Safi ari abakunzi. Gusa Knowless nk’umuhanzikazi kimwe n’abandi bikaba bigaragara ko atabana neza n’abakobwa gusa, ahubwo n’abandi bahanzi b’abasore babanye neza.

Knowless na Kamishi ntibabanye nabi
Knowless na Kamishi ntibabanye nabi
Uyu munyamakuru w'imikino nawe ntibabanye nabi
Uyu munyamakuru w'imikino nawe ntibabanye nabi

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ababyeyi bo muri future!!!!!!!!! ntawamyenya

  • BAVANDIMWE MURAJYE MWIHANGANA NTIMUGAFP’INKUMI NDAHAMYAKO MURWANDA DUFITE ABAKOBWABEZA KANDI BENSHI KUGEZA UBWOTURWANYE DUPFA IBEBI NTIBIZONJYERE NOKUVUBWA MURWAGASABO MURAKOZE.

  • Ahaaaaa ntibyoroshye!!!!

  • Ariko abantu bapfa iki nabandi koko, njye mbona nta mpamvu kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa nta mpamvu rero.

    Ok

  • King james,safi,kamichi,n’abanyamakuru bamwe na bamwe mwitonde hatazagira uwo duserera kuko knoweless ni umukunzi wanjye.ndabiyamye kabisa

  • Mukobwa gerageza guhishara izo ntege zawe uwo IMANA yaguteguriye wiheshagaciro nk umunyadwandakazi mwiza w umuhanzi.

  • UKOMBIMBONA KONWLESS NAKEMURE KIRIYA KIMBAZO, NIGUTEAMBANANEZA NAMBURIWESE NAGARAGAZE UMUKUZIWE UWARIWE.

  • rata kubaho nk`abavandimwe nibyo byiza kuba egosticall ni bibi sana kuko nta mugabo umwe yewe nta numutwe umwe umusaza jay yarabivuze…..

  • Njye uko byumva nikundane bijye ahagaragara kuko barakunda turabizi bitubeshya

  • ahaaaaaa si byoreshye

Comments are closed.

en_USEnglish