Month: <span>September 2011</span>

Sud Kivu: FDLR yashimuse inka mirongo itandatu (60)

Mu misozi mito ya Bikobokobo mu ntara ya kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inyeshyamba za FDLR zashimuse inka zigera kuri 60 mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 23 nzeri 2011 . Nkuko urubuga 7sur7.cd rwabitangaje izo nka zashimiswe zifite agaciro kangana n’amadorali hagati ya 400$ US  na 600$ US (y’amanyamerika) aha hakaba […]Irambuye

Yambaye agatimba kareshya na 2,8Km mu bukwe bwe

Elena de Angelis niwe mugore wambere ku isi wambaye agatimba karekare mu bukwe bwe. Kari gafite uburebure bwa Kilometero 2 na metero 800, gafashwe n’abantu 600. Byabaye ubwo yarongorwaga na Ferdinand Pucci  muri iki cyumweru, mu bukwe bwabereye mu mugi wa Naples mu Butariyani. Abantu ibihumbi bari bahuruye baje kwihera ijisho uyu mugore ava mu […]Irambuye

Amavubi azahangana Benin yahamagawe

Nubwo ntacyo azaba agiye kumaranira muri Benin, Amavubi agomba kwerekeza muri Benin gukina umukino wo kwishyura tariki 9 Ukwakira.  Urutonde rw’abakinnyi bo kwitegura uyu mukino rwashyizwe ahabona kuri uyu wa gatanu. Ku rutonde rwatangajwe bwa mbere na www.ruhagoyacu.com ari nayo turukesha, Eric Nshimiyimana ubu utoza ikipe y’igihugu nyuma yo kwegura kwa Sellas Tetteh, yazanyemo abakinnyi […]Irambuye

Abahize abandi mu gukora umuganda mu gihugu barabihemberwa

Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu, harahemwa ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abaturage ubwabo mu miganda bakoze buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi mu mwaka wa 2010/2011. Aya marushanwa y’umuganda yashyizweho mu gihugu kugirango abantu barusheho gukunda no kwitabira ibikorwa by’umuganda bitekerereza ku bikorwa bibafitiye akamaro kandi bakabyikorera ubwabo mu muganda. Amarushanwa akaba yarakozwe ku buryo bukurikira; […]Irambuye

Abantu 100 batahutse mu Rwanda bava muri DRCongo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abantu 100 bageze i Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba bavuye muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Bakaba biganjemo abagore n’abana. Aba bantu bigaragara ko bavuye mu buzima bubi, bahawe igihe gito bavugana n’itangazamakuru, bavuga ko batashye ku bushake kuko bari babayeho ubuzima bubi cyane mu mashyamba yo muri Congo, […]Irambuye

Zambia: Michael Sata yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu

Michael Sata, uzwi ku kabyiniriro ka “King Cobra”  akaba yari ahagarariye umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya niwe wegukanye intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu, asimbuye ho mugenzi we Rupiah Banda, wayoboye Zambia kuva 1991. Michael Sata yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 1,150,045, naho mugenzi we yasimbuye ku butegetsi, yagize amajwi 961,796. Abayoboke ba Michael Sata, […]Irambuye

“Ubusambanyi muri Secondaire bureze, bakwiye gukoresha agakingirizo” – HDI

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Health Development Initiative-Rwanda, batangaje ko bagiye gukangurira abana biga mu mashuri yisumbuye gukoresha agakingirizo kuko mu busambanyi bakora, bahura n’ingorane z’inda z’indaro na SIDA. Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi muri Lemigo Hotel kuri uyu wa kane, HDI yagaragaje ko yakoze ubushakashatsi mu karere ka Nyabihu igasanga mu murenge umwe abana […]Irambuye

Ahmadinejad yavuze ijambo rye Inteko ya UN irasohoka

Kuri uyu wa kane, President wa Iran Mahmoud Ahmadinejad yagize ati” Njye nka Engineer, Inzu za World Trade Center ntabwo zari kugwa hasi kubera gusa ko indege zizigonze” Aya ni amwe mu magambo yatumye abari mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri USA, batangira kugira ubwoba bibaza ibyo ariho avuga. Ntiyagarukiye aha gusa […]Irambuye

Ubwato Perezida Kagame yemereye abo ku kirwa cya Nkombo bwarangiye

Ubwato bugezweho Perezida Kagame yemereye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangira gutwara abantu mu byumweru bitatu nkuko byemejwe nyuma yo kubukorera igenzura. Abaturage bo ku mu murenge wa Nkombo baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM bavuga ko bemeye ko imvugo ya President Kagame ariyo ngiro koko. Ubu bwato ngo yabubemereye ubwo yiyamamarizaga […]Irambuye

Birashyize biremejwe ko iyari Amavubi U 17 ishyizwe muri shampionat

Nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa kabiri no kuwa gatatu, yaje yaje kwemeza ko iyi kipe yahoze igize Amavubi U 17, ubu yamaze kuba Amavubi U 20, ishyizwe mu kiciro cyambere cya Primus National Football Ligue 2011/2012. Nubwo mw’itangazo FERWAFA yasohoye itatangaje itariki iyi kipe izatangira guhangana n’andi makipe, ariko hemejwe ko […]Irambuye

en_USEnglish