Digiqole ad

Zambia: Michael Sata yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu

Michael Sata, uzwi ku kabyiniriro ka “King Cobra”  akaba yari ahagarariye umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya niwe wegukanye intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu, asimbuye ho mugenzi we Rupiah Banda, wayoboye Zambia kuva 1991.

Michael sata perezida mushya wa Zambia
Michael sata perezida mushya wa Zambia

Michael Sata yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 1,150,045, naho mugenzi we yasimbuye ku butegetsi, yagize amajwi 961,796. Abayoboke ba Michael Sata, bigabye mu mihanda y’umurwa mukuru wa Zambia Lusaka, bishimira intsinzi y’ishyaka ryabo, dore ko irya Rupiah Banda ryari ritegetse kuva 1991, kugeza magingo aya.

Agatsiko k’urubyiruko rushyigikiye Michael Sata kahanganye n’abapolisi ku wa kane mu mijyi ya Ndola na Kitwe, aho batwikaga amamodoka bitwaje amacupa arimo essence,  bavugaga ko Leta ya Banda ishaka kwibwa amajwi M. Sata.

Inzobere mu ikoranabuhanga mu kwinjira ku mbuga za internet bujura (hackers), nabo binjiye ku rubuga rwa komisiyo y’amatora muri Zambia bashyiraho amajwi atariyo ngo bajijishe abashinzwe kuyabarura, ariko biranga biba ibyubusa.

Michael Sata wari watsinwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu na Rupiah Banda muri 2008,  ubu agomba guhangana n’ibibazo bitoroshye, harimo no gukorana n’abashoramari b’abashinwa, bahagarariye amasosiyete acukura amabuye y’agaciro muri Zambia, kuko mbere akiyamamaza yari yaragiranye ikibazo nabo, avuga ko basahura umutungo wa Zambia.

Zambia nicyo guhugu cyambere muri Africa mu gucukura ubutare bw’umuringa (Cuivre/Copper), imwe mu nkingi y’ubukungu bw’iki gihugu.

UM– USEKE.COM

7 Comments

  • after 20 years ., there is need for change to the better though!!!!!!!
    abantu bakwiye kwemera intsinzi kuko niyo democracy. urwo rubyiruko rwa BANDA rukwiye kwemera ko batsinzwe, bakomeze ibyo bakoraga. kyeretse niba nabo babangamiraga bagenzi babo. ibyo rero SATA nabahugube ntibazabikore ngo bhorere.

  • ndabona lupia banda yari ahanganye na musenyeri!naho ndetse miseke ararwana!congs to the new president

  • this the real democracy

  • ahandi baratora natwe ni ugutekinika gusa ariko ndabona ubwo abasenyeri bari gutsinda muri 2030 Nayinzira na we azatsinda!!

  • “”Agatsiko k’urubyiruko kadashyigikiye Michael Sata kahanganye n’abapolisi ku wa kane mu mijyi ya Ndola na Kitwe””

    Ahangaha muratubeshe, Abarwanye na police Nabari muri oposition cyane cyane abarwanashyaka ba sata ni bo barwanye na police.
    Ubundi Zambia iri mubihugu byambere nemera muri afrika gifite democracy , Ibihugu nk Urwanda nibindi byagomye kwigiraho.Perezida adategereza avaho hakurikijwe democrasi ijwi ryabaturage Mumatora ntambogamizi.

  • Uwo mu new president nge icyo namusabira nukutazagira iherezo nk’irya Uziya

  • uwo musaraba afite usobanura iki? mu mbwire ese, izina rye Sata hari aho rihuriye na Satan or n’ibindi

Comments are closed.

en_USEnglish