Digiqole ad

Amavubi azahangana Benin yahamagawe

Nubwo ntacyo azaba agiye kumaranira muri Benin, Amavubi agomba kwerekeza muri Benin gukina umukino wo kwishyura tariki 9 Ukwakira.  Urutonde rw’abakinnyi bo kwitegura uyu mukino rwashyizwe ahabona kuri uyu wa gatanu.

Albert Ngabo azongera ahangane na Benin nk'umwaka ushize ubwo yatsindwaga 3 - 0
Albert Ngabo azongera ahangane na Benin nk'umwaka ushize ubwo yatsindwaga 3 - 0

Ku rutonde rwatangajwe bwa mbere na www.ruhagoyacu.com ari nayo turukesha, Eric Nshimiyimana ubu utoza ikipe y’igihugu nyuma yo kwegura kwa Sellas Tetteh, yazanyemo abakinnyi bashya.

Jean Marie Rusingizandekwe (Marines FC, Belgium) ,Nsabimana Eric (SEC Academy) , Sina Jerome (Rayon Sports) ,  Ingabire Aimé Regis (Mukura VS)  Karekezi Olivier (APR FC) na Mwemere Ngirinshuti (AS Kigali) wari umaze igihe kinini adahamagarwa ni bamwe mu bakinnyi bashya bagaragara.

Mu Kwakira umwaka ushize Benin ikaba yaratsinze Amavubi 3 – 0 i Kigali, ubwo hari hakiri amahirwe yo kuba rwajya mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu 2012.

Urutonde Rwahamagawe :

Abakina mu Rwanda

Ndoli Jean Claude (APR FC)

Ndayishimiye Jean Luc (APR FC)

Mutuyimana Evariste (Police FC)

Ingabire Aimé Regis (Mukura VS)

Eric Gasana (APR FC)

Emery Bayisenge (FERWAFA Academy)

Nshutiyamagara Ismail (APR FC)

Mugabo Gabriel (Mukura VS)

Ngabo Albert (APR FC)

Nsabimana Eric (SEC Academy)

Mwemere Ngirinshuti (AS Kigali)

Ndaka Frederic (Police FC)

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)

Sibomana Hussein (Kiyovu Sports)

Iranzi Jean Claude (APR FC)

Innocent Habyarimana (AS Kigali)

Ndahayo Eric (Police FC)

Sina Jerome (Rayon Sports)

Havugarurema Jean Paul (La Jeunesse)

Tuyisenge Jacques (Police FC)

Ndikumana Bodo (AS Kigali)

Karekezi Olivier (APR FC)

Papy Kamanzi (Rayon Sports)

 

Hanze

Bokota Labama Kamana (DC Motema Pembe, DRC)

Kalisa Mao (DC Motema Pembe, DRC)

Tibingana Charles Mwesigye (Proline FC, Uganda)

Buteera Andrew (Proline FC, Uganda)

Haruna Niyonzima (Yanga FC, Tanzania)

Jean Marie Rusingizandekwe (Marines FC, Belgium)

Elias Uzamukunda (AS Cannes, France)

Ruhagoyacu.com
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • azongere atsidwe nanone kuko iyo urebye usanga uyu ari umusaruro wa kazura na jules???? mushatse mwatangira kwita kuri babana 17ans? naho aya mavubi ndabona ari apr gusa ahubwo muzahindure izina muyite apr kuko ubonako abakinnyi benshi ari aba apr,,,,,,,,

  • Icongito, ibyo birakureba noneho ako kazi bazakaguhe, uzahamagare abo unva gusa, mwagiye mureka amatiku, uzazane benenyoko aribo bakinira amavubi bonyine noneho wishime,

  • Njye ndi umufana wa APr FC ndasaba ababisinzwe kuvanamo uwitwa umukinnyi wa APR kuko mbona ko itiku ryagarutse hanyuma tuzarebe.

    Ibibaye byose ngo ni APR, abantu bacitse ururondogoro ku bibuga baba bifuzako ko APR isinzira mukajya mwitera mu mazamu uko mubyifuza, ngo niyo Sport mushaka

    kassa asante tuko pamoja!

  • mbona guhamagara bariyabana bari muri u17 aribyiza kuko bakuru babo barigusaza so
    kubamenyereza no kubaha inshingano hakirikare mbona bizatanga umusaruro mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish