Digiqole ad

Ubwato Perezida Kagame yemereye abo ku kirwa cya Nkombo bwarangiye

Ubwato bugezweho Perezida Kagame yemereye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangira gutwara abantu mu byumweru bitatu nkuko byemejwe nyuma yo kubukorera igenzura.

Ngubwo ubwato abo ku Nkombo bubakiwe/ Photo Saido H.
Ngubwo ubwato abo ku Nkombo bubakiwe/ Photo Saido H.

Abaturage bo ku mu murenge wa Nkombo baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM bavuga ko bemeye ko imvugo ya President Kagame ariyo ngiro koko.

Ubu bwato ngo yabubemereye ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda mandat ya kabiri, ababwira ko mu rwego rwo kubavana mu bwigunge abemereye ubwato bugezweho.

Mugabonake Ignace twaganiriye mu isoko rya Rusizi yaje guhaha ava ku Nkombo ati: “ Njye byarantunguye, Kagame ni umugabo w’ijambo koko. Umwaka umwe gusa atwemereye ubwato none nguburiya buruzuye, hehe no kujyenda kumbaho ebyiri gusa

Kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, buri kumwe na ONATRACOM ikigo cya leta cyo gutwara abantu n’ibintu, basuraga ubu bwato ngo barebe aho bugeze bwubakwa, batangaje ko mu byumweru bitatu gusa ubu bwato butangira gutwara abantu.

Bushobora gutwara abantu 85 bicaye neza
Imbere muri ubu bwato butwara abantu 85 bicaye neza

Ubu bwato bukaba buzaba ari ubwambere bwo muri bene uru rwego, bukoze ingendo zo gutwara abantu bubavana ku murenge wa Nkombo (ikirwa) bubazana i Rusizi hakurya, bukanabatahana.

Ni ubwato bufite uburebure bwa metero 24m kuri 4m z’ubugari, bufite ubushobozi bwo kwikorera 50 tones (Toni) z’imizigo bugatwara n’abantu 85.  Bwuzuye butwaye miliyoni 200 z’amanyarwanda.

Abicayemo bazajya bageda bareba Television
Abicayemo bazajya bageda bareba Television

Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM/ Rusizi

43 Comments

  • ni hotel igenda ndabarahiye!mbega inzu nako ubwato!naho kuba icyo kagame avuze agikora,hari n’ibindi byinshi akora ariko ntabivuge,ni umugabo byo si ibya none.

  • Ubuyobozi bwiza ni ubwita ku baturage, bukanashaka icyabateza imbere. Turashimira Nyakubahwa Perezida wacu, waduhaye ubu bwato. Buzadufasha byinshi mu bijyanye n’ubukungu, ndetse n’imihahirane y’ibihugu byombi! Turashimira cyane byimazeyo iyi nkunga twatewe n’umukuru w’igihugu, n’uburyo adahwema guteza imbere abanyarwanda muri rusange.

  • Umuruta (umuntu) asa ate? Ntawe, ntawe! Vive H.E. Paul Kagame

    • Umvasha,imvugo niyo ngiro!umugabo nusohoza ubutumwa!uziko iterambere ry’u rda ryirukanka kurusha icyogashuru cy’America!

    • Ngaho Murute ubarwe

  • KAGaME Paul oyeee! N’Imana yamutwihereye. (ariko nanone turasaba abazaba bashinzwe gucunga iyi mpano idasanzwe kutarangara cg kuyikoresha mururyo budakwiye kuko baba batatiye igihango)

  • Dore umuyobozi NTAMAKEMWA pe! Ubu se kandi koko hari abakijijisha banenga nyakubahwa Paul kagame?? Cyakora rero aba banyamahirwe ntibazamutnguhe, ubu bwato bazabufate neza babubungabunge kandi bawubyaze umusaruro ubukwiriye… nizere ko hatazajyamo imitwaro yangiza: imifuka y’amakara, amatungo, abagenda bicaye bagakandagira ku ntebe n’ibindi…. mbese kubungabunga ubu bwato bizashingire ku gaciro mwiha!

  • Nuko bene Adam batanyurwa nahubundi Muzehe ntakwatagira.cyokora nimugihe nuko ntabwoko ashyize imbere hamwe ninda nini nkabamubanjirije.your Exellency, Imana ige ihora ikuba hafi kandi Abanyarwanda ntabindi bakeneye kugirango babone ko ukundanda abavukarwanda ahubwo bamaze kwemera, keretse zandashima, ariko keep it up.

  • BARABE BARANABAHAYE YAMAKOZE YO KWAMBARA MU MAZI, BUTAZABOREKA DORE KO UBWATO BWUBU BWASAZE

  • Kabisa icyi gikorwa ndagishyimye cyane ariko ntabwo kintunguye kubera ko hari n’ ibindi akora ataranabivuze. Imana imuhe umugisha kandi ikomeze kumurinda kugira ngo akomeze kutugeza kuri byinshi.

  • Ababaturajye barayiturasanye peeee!!!

    ariko se bzajya bishyura cg is for free nibase bazajya bishyura ni angahe? kurugendo rumwe?

    • mwene data,ntukifuze ibyubuntu,bibi,ubwato bukeneye maintenance,kandi arababimburiye nabo babonereho bazagure ubundi,nibusaza se bazongera bamusabe?erega abahanga batangiriraho bagakora company bakagura ingendo zo mumazi,rusizi,kibuye na gisenyi.

  • ni wowe muyobozi njye narahageze ibyo umaze kuhakorera ni byinshi
    bose baragushima
    Imana izakurinde

  • birazwi ko imvugo ye aruyo ngiro dore umuyobozi ubereye isi rero

  • kutabona ibikorwa bya perezida wacu paul kagame ninkoguhakana ko saasita zamanwa atarikumanwa mureke imburamukoro zigenzwa namatiku namaco yinda , twe tuzi byishi umukuruwigihugu yatugejejeho ndvuga abanya Rulindo nzinzo inka ICTmumashuli nibindi harakabaho perezida wacu kagame

    • ibyo uvuze ni byo 100%

  • erega banyarwanda, Perezida Paul Kagame, n’impano twagabiwe na Nyagasani.

    gusa icyo ngye mwisabira, n’uko yaduha amahirwe yo kuzongera ku mutora muri mandat y’ubutaha, kuko biragoye kubona umuntu imvugo n’ingiro bye bijyana, mur’ikigihe isi ifite abantu bigoye kwizera.

    Komeza utujye imbere ngabire twahawe na Rurema.

    umunsi mwiza!

  • BURYA UMUYOBOZI URYA AKIBUKA GUSAGURIRA ABO ASHINZWE ABA AZI IMIBARE .NIYO YAMARA IMYAKA 1000 ADAPFUYE NK’URWA KADAFI.OYE!!

  • just waouuuuuuuuuu

  • @ umutuzo,

    urakoze gutanga kiriya cyifuzo. Na njye cyanje mu bwonko. Nsanga twari dukwiye kugitekerezaho hakiri kare. Rwose akongera agahabwa indi mandate. Ni ukuvuga ko yayobora u Rwanda kugeza muli 2024….

    IMANA NTISINZIRIYE. UBWO IRATEGA AMATWI AMASENGESHO YACU.

    Hari ikindi cyifuzo nihariye mfite. Jyewe nsanga ibintu byinshi byiza Leta ikora, ntabwo ibyamamaza bihagije. Mbese nsanga ubuyobozi bwicisha bugufi cyane, busa nubutinya kuvuga buranguruye, gutaka ibyiza bukora….

    Cyakora ahangaha na njye nta muti nyawo mbifitiye. Nzakomeza kubitekerezaho. Nundi wese ushaka ndamusabye abimfashemwo….

    It is an issue of communication, transparency and coordination…

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • mbona kwirirwa uvuga ibyo wakoze bitesha umwanya mu kongera ibikorwa,naho ubndi urareka ibikorwa bikivugira kandi nibyo bivuga neza kurusha uwabikoze.

  • mbashimiye comments zanyu, ariko azatange na espace politique n’abandi bayobore berekane talents zabo, wenda banamurusha ntawamenya

    • ntaho ndabona igihugu gifite aba president barenze umwe ….. ahubwo umwe arakora akazasimburwa n’undi nuko bakagereranya, ndumva aha rero ushyuhagujwe kuko Kagame azasimburwa muri 2017…. ihangane indi myaka itandatu!!!!

  • ibyo kayitare avuze nibyo, kagame ntawundi yemerera kuba twamugereranya nawe, so ntawavugako akora ibitangaza kuko aretse abandi dushobora gusanga bamurusha

    • wivuga ko kagame ntawundi yemerera,ahubwo vuga ko abanyarwanda aribo bafiteijambo ku wo bifuza ko abarangaza imbere,naho kuba hari uwa kwifuza ko yongerwa manda ntiyaba aciye inka amabere,afite ikibimutera kandi mpaya ko gifite ishingiro

  • nimfura kandi abikura aho yavutse yesu arahari kandi azaume akurinde nzagendera kuri gahunda zawe.ndakwikundira gusa.niba twari dufite bakagame batanu twri kuzaba nka amerika.

  • Espace politique iza avec prosperite economique. Ni hagera ko abanyarwanda bose batera imbere mubukungu, abaturage b’urwanda bagashobora kubona amafunguro gatatu (3) kumunsi, abana bose b’urwanda bakiga, mwalimu agahembwa amafranga ahagije, bizahita byoroha gutanga espace politique kuko muri icyo gihe, nta munyapolitike azabeshya abaturage ashingiye kunyungu ze bwite. Abaturage bose bazaba bihagije kandi gukorera government nka moyen yo kwigeza k’ubukire ntabwo bizaba ari tentation. Ibyo bizatuma aba candidats politique basobanurira abaturage ukuntu bazabateza imbere (ex: kugeza amazi meza n’amashanyarazi kub aturage bose b’urwanda, kubaka imihanda myiza hose mu gihugu, n’ibindi, etc) kuruta kubavangura ushingiye kubwoko cyangwa ibindi bintu bitandukanya abanyarwanda. ALUTA CONTINUA!!

    • mubyo uvuze byose birahari,kandi ndibaza ko hari aho byatangiriye n’aho bigana,iyo nzira yaraharuwe kandi uwayiharuye turamuzi niba ntakwigizankana kubayemo,ibyo avuze abaturage bakenera by’ibanze nta na kimwe kibuze,abana bariga,abaturage barivuza iyo barwaye,abarimu barahembwa n’ubwo badahembeshwa igitiyo ariko barahembwa kurusha ibihugu byinshi byo muri afrika no mu karere aho bamara imyaka badahembwa cyangwa bakihemba muri za ruswa baka abanyeshuri babo,ariko ibyo mu rwanda president kagame rudasumbwa yarabiciye,kubera iyo nzira rero ifite ikerekezo byose tuzabigeraho,kandi iyo espace politique uvuga abanyarwanda turayifite kani tuyikoresa uko tubishaka,uretse ko hari abashaka ko tuyikoresha uko babyifuza.

  • Kagame n’umugabo ariko ntabwo ari igitangaza nkuko bamwe hano barimo kubyandika. Jye ndamukunda ariko ntibivuze ko amafuti akora nyashigikiye. Ubu tuvuga ari muri New-York aho acumbitse muri Hotel Mandarin Oriental mu cymba kirihwa ibihumbi $16000 by’ama dollars ya America mw’ijoro rimwe. Bivuze ko mw’ijoro rimwe icyumba cya Hotel Kagame yashikiyemo gitwara miliyoni zisaga icumi (RwF 9,680,000.00) z’amafranga y’urwanda. Ugiye kubara imisi nyakubahwa Presida Kagame amaze hanze y’urwanda kuva asura igihugu cy’ubufransa ni ibyumweru bibiri (14), ukanabara delegation yaba ministres bamuherekeje (5), hamwe n’abakozi ba RDB, BK, abahanzi na ba pseudo-comediens baturutse mu Rwanda, hamwe n’amahe amurindira umutekano, wasanga amafranga inzinduko zo muri France na US zatwaye akayabo ka miliyoni zirindwi (US$7,000,000.00) z’amadolari ya America akaba asaga miliyari zine (approx. RwF 4,235,000,000.00) z’amafranga y’u Rwanda. Yego ntawanze ko prezida wacu ajya mu mahanga, yemwe ndibwira ko ari ngombwa kujyana ba ministres n’abashora mari hanze kugira ngo twagure amasoko y’u Rwanda. Ariko igiteye impungenge nuko amafranga y’igihugu akoreshwa n’abayobozi bacu ari hejuru y’ubushobozi bw’igihugu cyacu. Niba rero David Cameron uyoboye ubwongereza, igihugu kiza kwisonga mugufasha ingengo y’imari y’urwanda, abasha gucumbika muri hotel irihwa $1500 mw’ijoro rimwe, ntibyumvikana ukuntu Kagame yacumbika muri Hotel irihwa $16000 mw’ijoro rimwe. Ese mwibwira ko Urwanda rukize kuruta England? Ni tubasha gushira politique kuruhande maze tugakoresha imibare gusa, wasanga amafranga delegation ya Kagame yakoresheje muri France na US yavamo UBWATO 21 nka buriya burimo kubakirwa abaturage ba Nkombo/Rusizi. Ntabwo nasebanije, ndatekereza ko message yanjye iza guhitishwa. ALUTA CONTINUA!!

    • Ibyo byose ntawabihagazeho, ni ibintu abandi banditse, nkuko nawe ubyanditse hano. Ntawakoze ubushakashatsi bwimbitse, ngo azane na Tariff cg aho bishyuriye ngo adu convenque, mumibare. Kandi ntanuwagiranye ikiganiro n’umuntu numwe haba muri banyirubwite, cg abandi babishinzwe. Kuvuga rero iyo mibare idafite demonstration ifatika ntacyatwemeza ko ibyo wandutse aribyo. ibinru iyo byanditswe nta bushakashatsi bukozwe ngo bugaragarize abasomyi, cyane cyane iyo harimo imibare, biba ari ibinyoma byamabaye ubusa. Ni uko rero reka kuturoga, nyirubwite nagaruka Abanyamakuru, cg abandi babifitiye ububasha bazamutubarize, atumare impaka. Naho ubundi ubu umuntu yavuga ibyo yiboneye byose, ahimbye, kandi aklabyandika aho ashaka hose, bitewe n’uburyo ahishyikira, cg icyo agamije kugeraho.

    • nk’ubu usanze ataharaye koko ? wasaba imbabazi !!! ibintu byose usomye ntukabifate nk’ukuri, ujye uvuga ati harimo amahirwe (probabilite) ko ari byo cyangwa atari byo

    • we mabya we uvuze kubijyanye n’aho president acumbika hahenze nunva nakuba niba ariwe ugena ibiciro by’amacumbi yo muri ew yor?kandi ubivuze wirengagije ko yacumbitse muri iyi hatel igihe hari habaye assamblee general ya UN,ihurirwamo n’ibihugu 194,byose byohereza delegation nini,ubwo ndibwira ko wahise wunva ko habaho gutanguranwa amacumbi acirirtse,ibyo bigatuma habaho kugerayo mbere y’abandi kugirango ubone icyumba cya make.president kagame rero yagezeyo avuye mu bundi butumwa bw’akazi;
      mbaz uti rero muri ubwo butumwa yavanyeyo iki?
      yabanje mu bufaransa,aha yahavanye inkunga ya kiriya gihugu ikabakaba miliyoni 43 z’ama euro
      muri aerika yakomereje,yashoboye gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na univerisite ikomeye mu bijyanye no kwigisha ikoranabuhanga,ikaba izafungura ishami i kigali umwaka utaha,ubwo ndibaza ukoze imibare wabara inyungu abaturage b’urwanda bafitemo wasanga iruta kure cyane amafaranga yagiye ku ngendo yakoze;ubwo nkaba nakwibariza niba hari uwo wabonye wunguka atashoye?
      ubwo nkaba rero nakubwira ko kuba yarakoze izo ngendo twabyungukiyemo ,kandi n’ubwato nkaburiya bukaba bwarubakiwe abaturage bo ku nkombo,ndetse nkanakwibutsa ko ubu bafite n’amashayarazi,ikigo cy’amashuri ysumbuye,ibitaro,amakoperative y’uburobyi amaze kubageza kuri byinshi ndetse n’ibind byinshi ntazinduwe no kukubwira kuko nawe shobora kuba ubindusha.
      akajambo nakubwira ni kamwe gusa:uge ushyira mu gaciro,ushungure ibitekerezo mbere yo kubyandika,hanyuma aho udasobanukiwe ubaze,hanyuma ibyo utazi ntukavuge ko bitabaho.sibyo mabya?

  • Rwose Mabyayimbata ibyo avuga aragaragazamo gukunda u Rwanda, ariko cyane cyane Abanyarwanda. Koko byaba ari agahomamunwa hari umu presida usesaguye bingana kuri kandi ava mu gihugu gikennye. Gusa ndagirango mpumurize impungenge za Mabyayingona uyu (Akazina kawe kararyoshye kukumva) kuko ibi ni imibare yatanzwe yabigambiriwe n’abanditsi banga Ubuyobozi bwa KAGAME gusa, Icyumba gihenze muri iriya Hotel kigura 8000$ per night. Mu bihe bidasanzwe nk’ibi bafite clients benshi kikagera ku 12000$. ibyo bya 16000$ rero ni ukushaka kwangisha abanyarwanda KAGAME ndetse no kuryanisha abantu. Ikindi naguhamiriza kandi ni uko KAGAME uwo nta gihamya nimwe ko yaraye muri iyi Hotel bamugeretseho.

    Mabyayingona rero wigwa mu mutego w’abashaka kukwangisha na President wigihugu cyawe, ahubwo jya Inama ugaragaza ko aramutse abikoze koko byavamo ubwato nkubu 20.

    Biriya ni ibinyoma byambaye ubusa.

    Nanjye sinatukanye UM– USEKE ntimunyongere igitekerezo

  • ndagirango mbabwire ko uwo mabyayimbata ataba mu rwa gasabo kuko iyo aza kuba mu rwanda ntago yari kuba avuga kuriya urebye aho urwanda rugeze mu iterambere uretse ni iterambere ninde munyarwanda utagira inka

  • si ukubeshya njye mbona uyu mugabo ari nkuko umuntu yajya muri tombora agatombora,pe njyewe kubwanjye mbona twaritomboreye nkabyabindi bya MTN FARANGA YERO YERO,rwose abanyarwanda twaratomboye,mbega umugabo ukunda abantu be,ukunda abavandimwe be,utireba wenyine,yibuka ababaye akabatega amatwi,akagerageza kubashakira igisubizo,genda kagame Imana ruema izakurinde kandi ikurinde no guhinduka kuko burya umuntu arahinduka kandi agahinduka mubi mukamuzinukwa ariko uyu we mbona azi aho tuva nkabavaandimwe kandi aharanira ko tutahasubira,icyo nabasaba nkabavandimwe babanyarwanda tugerageze tumushyigikire mubyo aharanira kugirango twiyubakire igihugu cyacu,sawa Imana ikomeze ibarinde.

  • Prezida wacu twamuhawe n’Imana ndababwiza ukuri.ariko Imana ikunda u Rwanda.gusa ntabwo nemeranywa na Ingabire wavuzengo bamwongere mandate,Ibyakoze ntawe utabibona,nayirangiza tuzajya tuvuga ko dufite inkingi hariya iduhuje twese.mbese nkuko Mandela ameze,ngendamwifuriza kurangiza nka Mandela?ubona ukuntu yubashywe?kandi nizera ntashidikanya ko gahunda politike y’ishyaka rye izahoraho kandi niyo igejeje igihugu aha.

  • Ubuyobozi bwiza ni ubuyobozi bubereye abaturage bukorera abaturage,umuturage akanabugiramo ijambo ,Ubwato Kagame atanze ntabwo bukwiriye kugereranywa n’urugendo rwe muri France cyangwa se USA kuko,no mu Rwanda akoramo byinshi kandi ubaze mu gaciro wasanga biruta ayo mafaranga bavuga ko yatakaje mu rugendo rwe,Nta Politique itagira diplomacie,Nyuma y’urugendo rwe umusaruro tuzabona ushobora kuruta amafranga rwatwaye,kandi urebye ibyo ugiye gutakaza aribyo umuhinzi niyashyira toni ye y’ibirayi mu gitaka ngo arahinga,ugeretseho abakozi,ifumbire,n’umuti bimutwara byinshi,ariko yizera umusaruro,natwe rero twizere umusaruro w’ububanyi n’amahanga,ndetse na Diaspora y’u Rwanda.numa y’uruzindukorwe ,aho kubara ngo rwatwaye aya.

  • nanjye nkunda KAGAME ariko sinkunda ko ibikorwa byose byitwa ko ariwe wabikoze kuko ntakora wenyine,ndetse n’amafaranga si aye, ni ayabanyarwanda twese.cyeretse nimba u RWANDA ari ENTREPRISE y’umuntu ku giti cye.

    • waba uzi icyo bita representation?iyo ukimenya ntuba uvuze ibi
      kagame ni intumwa y’abanyarwanda ku isi no mu ijuru,kandi ibikorwa n’abanyarwanda niwe ubihuza bikavamo umusaruro nk’uyu tubona ndetse n’ibindi byinsi,sinzi impanvu uvuga ko abyitirirwa,byitirirwa abanyarwanda kuko nibo banyirabyo,ndibaza ko rero atariwe uzitirirwa buriya bwato,ahubwo ni ubwa ab’abashi,kandi nobo bazajya babugendamo siwe.

  • nibyiza cyane ahasigaye nobo nibakibyaze umusaruro biteze imbere.

  • nibyiza cyane ahasigaye nabo niba bubyaze umusaruro biteza imbere

  • @ Ndura Muvandimwe,

    Komera komera. Kimwe na we ndagirango nkumenyeshe ko nkurikira nitonze inyandiko za buli wese, kandi ngatekereza kugeza hasi ku mizi…

    Kuba nifuza ko mandate ye yakongerwa mbifitiye impamvu nyinshi, ariko na we nakumvise kabisa. Nanjye ndamwifuriza ko azamera nka MANDELA. Byaba ali byiza cyaneeeee…

    Umurongo tugenderaho i Rwanda na njye ndawuzi. Ariko nsanga gushimangira umutekano byaradutwaye igihe kirekire, ku buryo ibikorwa bifatika by’iterambere twarabitangiye dukererewe. Hariho ibikorwa remezo nifuzako birangira vuba, kugirango tubashe kugera k’urwego rwo hejuru…

    Kandi ndifuzako, H.E KAGAME kimwe n’abafasha be, bongera bagasobanura bahozaho icyo yita “MINDSET”. Muli make hariho ibitekerezo yibwira ko twese twabyumvise. Ariko jyewe ndemeza ko abenshi dukoma mu mashyi, ariko tutabyumvise sawa sawa. Munyumve neza, ntabwo ari ubushake cyangwa ubwenge buke bubidutera. Biterwa ahanini n’umuvuduko w’iterambere turimwo wihuta cyane. Nimumbabalire mbyandike mu Cyongeraza kugirango nisobanure bihagije.

    INTERNALIZATION OF IDEAS

    Believe me, it takes time to understand and develop deep awareness. TIME WE DON’T HAVE!!!!

    For example, the idea of decentralization seems to be a no-brainer. But that is not the case, when you consider our history of administrative centralization. So I mean it will take time until we profoundly understand and develop that mindset of a decentralized development. A development in which our different provinces will become real “Economic Hubs”. A development where it is not necessary to always turn our eyes to Kigali and the central government. At the end of the day, the country will become almost a republic with federal provinces-states….

    UMWANZURO

    Ibitekerezo byanyu biteye ubwuzu. Nta gihe mfite cyo kuvuga uko mbibona. Ariko ndabarahiye, biranshimishije cyane.

    KUKO ITERAMBERE NYAKURI RITANGILIRA MU MITWE Y’ABANTU. MURIMWO MURATERA IMBERE RERO PEEEEEE….

    Bene ubu buryo bwo kuganira, ni bwo jyewe nkunda, nibwo dukwiye kwimiriza imbere hano kuri runo rubuga.

    “THÈSE * ANTITHÈSE * SYNTHÉSE”.

    URUBYIRUKO rugomba byanze bikunze kwiga kujya impaka, gukosorana no gushaka umwanzuro ukwiye kuri buli kibazo kireba iterambere….

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • @ MABYAYIMBATA,

    UBUHANGA BWO KUBONERA IBIBAZO UMUTI

    PROBLEM SOLVING CAPACITY.

    Ndagusuhuza Muvandimwe MABYAYIMBATA. Nkuko nabyanditse uyu munsi mu gitondo, birashimishije kubona ukuntu URUBYIRUKO mugerageza gucocacoca ibibazo. Nakurikiranye inyandiko zawe unyuza hano kuri runo rubuga, kimwe n’izindi z’abandi. Muli iyi message yanjye ndagirango nkunganire, muli make, nkubwire icyo ntekereza. Kandi nyine ibitekerezo byanjye ntabwo ari kamara, nitwa Ingabire-Ubazineza, ntabwo nitwa IMANA y’i Rwanda!!! Aho ubona bikocamye ubireke, ariko kandi aho ubona ari ukuri ubyemere. N’undi wese ushaka ashobora kugira icyo abivugaho, ntawe uhejwe…..

    Muli make nsanga wowe wiyita hano MABYAYIMBATA, ukunda IGIHUGU cyawe byimazeyo. URUKUNDO rero ni rwo soko ya byose, ndagusabye uzakomerezaho. Kandi nsanga ibitekerezo byawe ari bizima….

    Ariko * Ariko * Ariko. Nsanga iteka, kimwe n’Abanyarwanda benshi, ntabwo utanga umuti w’ikibazo uba wasesenguye neza neza.

    Reka ntsimbuke gato, humura ndahita ngaruka. Abantu benshi bibaza igituma President Kagame akunzwe cyane. Igisubizo kiroroshye. HE IS A PROBLEM SOLVER. Arakugendera akarwanya koko ubukene aho butangilira, mu mizi yabwo. Atangilira ku bantu batishoboye nyine ati: Nimugire Inka Banyarwanda. Atangilira ku bantu batishoboye ati: Nimusezere kuri Nyakatsi. Kuko nta muntu wavutse agomba kuguma mu bukene kugeza apfuye. Hanyuma agatimbira ati: Banyarwanda nimureke dusimbuke dutinyuke twige ibyerekeye ikoranabuhanga. Ndetse ubwo buhanga butubere imwe mu nkingi z’iterambere. Aha hantu hagera umugabo hagasiba undi. THAT IS HIGH INNOVATIVE THINKING. Nicyo gituma mukurira ingofero, kuva ku mutwe kugeza ku birenge, mama weeeeee……

    Reka ngaruke ku byerekeye urubuga rwacu. Twari dukwiye kwigana President Kagame. Maze tukagerageza gutanga umuti w’ikibazo, uko nyine tubibona kandi tubyumva. Gutekereza ibitekerezo bizima byubaka ni inzira mu zindi. Ntabwo umuntu ashobora, buli munsi, kuri buli kibazo gutanga igisubizo cyuzuye. Ariko nyine iyo atangiye, abandi basomyi bashobora guheraho maze bakuzuza igisubizo. Murumva icyo nshaka kubabwira. TEAM WORK IS THE KEY.

    Urugero: Uravuga uti ingendo zo mu mahanga, cyane cyane gucumbika muli Hoteli bitwara amafaranga menshi cyane. Umuti se wowe ubibonera urihehe???None se President n’abandi bayobozi bazareke kujya mu mahanga. Oya, kujya mu mahanga ni ngombwa. Tugomba kwagura amarembo, tugomba gushaka inshuti, tugomba gushaka amasoko. Ndetse jyewe nsanga Kagame adatembera bihagije. Jyewe ndifuzako cyane cyane muli Afrika, yajya asura ibihugu byinshi. Aha siniriwe mpatinda ndakeka byumvikana….

    IBYO UVUGA RERO BIFITE ISHINGIRO. ARIKO NDASHAKA KUMVA UMUTI UVA MU BWONKO BWAWE!!!

    Reka nguhe umwitangirizwa. I New York dukeneye kujyayo kenshi. Ntabwo ali President Kagame wenyine, n’abandi Bayobozi bagomba kujyayo kubera impamvu zinyuranye. Kuki ambasadi itagura inzu muli New Jersey, inzu nziza kandi irimwo ibyumba byinshi. Mu minsi isanzwe umuntu yashaka icyo akoreramwo. Ariko twaba twiteguye abashyitsi b’imena, umuntu agatunganya ibyumba bihagije bazararamwo kandi bazakoreramwo. Kuko ndabibutsa ko ntabwo baba baje kwidagadura!!! Baba bari mu kazi. Muli iyo nzu itari kure y’umujyi wa New York, abayobozi bajya baza bisanga iwabo….

    Ndemeza ndashidikanya ko mu myaka 10 amafaranga twaba twarashoye, yaba amaze kwishyurwa. Maze inzu igasigara ari „INZU Y’U RWANDA“!!!

    UMWANZURO

    MABYAYIMBATA weeee, ndekeye aha uyu munsi. Ariko ndakumenyesha ko mu byo nkubwiye jyewe niheraho. Ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Ndakeka wibuka cya kiraro i Rusumo, cyangwa ishuri ry’abanyamakuru, cyangwa imishahara y’abarimu, cyangwa umudugudu w’intangarugero i Karama, cyangwa research ya HDI, cyangwa ikibazo cy’abajura n’indaya i Kigali, n’ibindi n’ibindi. Jyewe nta na kimwe nibagirwa. Kandi buli gihe mpora nibwira nti: „Come on my dear Ingabire-Ubazineza. It is up to you. You don’t belong to the category of NTIBISHOBOKA AND NTIBINDEBA. So please Sir, what is your opinion. What do you suggest please. Please what are your options“.

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish