Abahize abandi mu gukora umuganda mu gihugu barabihemberwa
Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu, harahemwa ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abaturage ubwabo mu miganda bakoze buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi mu mwaka wa 2010/2011.
Aya marushanwa y’umuganda yashyizweho mu gihugu kugirango abantu barusheho gukunda no kwitabira ibikorwa by’umuganda bitekerereza ku bikorwa bibafitiye akamaro kandi bakabyikorera ubwabo mu muganda.
Amarushanwa akaba yarakozwe ku buryo bukurikira; buri Kagari mu Rwanda katanze igikorwa cyiza kagezeho mu muganda maze iki kigahatana n’ibindi ku Murenge, ku Murenge naho bagatanga igikorwa gihatana n’ibindi ku rwego rw’Akarere bityo bityo.
Kugeza ku rwego rw’igihugu aho bahisemo ibikorwa bitatu byiza kurusha ibi, ari nabyo biri buhembwe ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu ku rwego rw’igihugu.
Ibikorwa byabaye bitatu byambere ni; 1. Urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe n’abaturage mu Murenge wa Kavumu, Akarere ka Ngororero. Aha ni naho imihango yo gutanga ibihembo ku rwego rw’igihugu iri bubere kuri uyu wa gatandatu.
2. Ni ubuhinzi bw’Inanasi kuri Hectare 6 bwakozwe n’abaturage mu murenge wa Musange akarere ka Nyamagabe. naho igikorwa cyiza cya 3 ni aho abaturage bubatse amazu 36 y’abahejejwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Manyagiro Akarere ka Gicumbi.
Buri karere kandi kazatanga ibihembo ku bikorwa by’umuganda byabaye indashyikirwa muri ako karere, ibihembo bitangirwe mu Murenge urimo icyo gikorwa.
Dore ibikorwa umuganda wakoze byabaye intangarugero mu gihugu biri buhembwe;
I. Umujyi wa Kigali
Akarere | Igikorwa ku rwego rw’Akarere | Ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa kigali | Ku rwego rw’Igihugu | Ibihembo |
NyarugengeUmurenge wa Kanyinya | Kubaka amazu 54 y’abatishoboye bakuwe muri nyakatsiAgaciro : 243,000,000 frw,
umuganda: 163,800,000 frw |
Igikorwa cya mbere | – | Certificate + 300,000 frw igikombe |
Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga | Kubaka ibyumba by’amashuri 24 ya 9YBEAgaciro :247,548,000 frw,
umuganda: 15,500,000 frw |
Igikorwa cya Kabiri | – | Certificate + 250,000 frw |
Gasabo Gatsata-Nyamabuye-Runyonza | Kubaka UrutindoAgaciro : 22,000,000 frw,
umuganda: 2,500,000 frw |
Igikorwa cya gatatu | – | Certificate + 200,000 frw |
II. Intara y’Uburasirazuba
Akarere | Igikorwa ku rwego rw’Akarere | Ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa kigali | Ku rwego rw’Igihugu | Ibihembo |
KireheUmurenge wa Kirehe, Akagari ka Rwesero | Hubatswe Inyubako y’ibiro by’Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe.Agaciro : 11.000.000 frw | Igikorwa cya mbere | – | Certificate + 300,000 frw igikombe |
KayonzaUmurenge wa Kabarondo | Hubatswe inyubako y’ibiro by’Umurenge SACCO mu Murenge wa Kabarondo. Agaciro : 16.0000.000 frwUmuganda: 5.000.000 frw | Igikorwa cya kabiri | – | Certificate + 250,000 frw |
NyagatareUmurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba, Umudugudu Kibuye | Hubatswe umuyoboro w’amazi wa 1.5km ubu uvomwaho n’imiryango 138.Agaciro : 1.200.000 frw | Igikorwa cya gatatu | – | Certificate + 200,000 frw |
III. Intara y’Amajyaruguru
Akarere | Igikorwa ku rwego rw’Akarere | Ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa kigali | Ku rwego rw’Igihugu | Ibihembo |
GicumbiUmurenge wa Manyagiro, Akagari ka Ryaruyumba | Abaturage bubatse amazu 36 y’abahejwe inyuma n’amatekaAgaciro : 64.750.000 frw
|
Igikorwa cya mbere
|
Icya Gatatu | Certificate + 750,000 frw igikombe |
RulindoUmurenge wa Rukozo, Akagari ka Mbuye | Abaturage bizaniye AmashanyaraziAgaciro : 5.758.996 frw | Igikorwa cya kabiri | – | Certificate + 250,000 frw |
BureraUmurenge wa Gitovu, Akagari ka Maliba | Abaturage biyubakiye Poste de SanteAgaciro : 24.450.000 frw
|
Igikorwa cya gatatu | – | Certificate + 200,000 frw |
III. Intara y’Amajyepfo
Akarere | Igikorwa ku rwego rw’Akarere | Ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa kigali | Ku rwego rw’Igihugu | Ibihembo |
NyamagabeUmurenge wa Musange, Akagali ka Jenda | Ubuhinzi bw’inanasi kuri Ha 6Agaciro : 24,000,000 frw | Igikorwa cya mbere | Icya Kabiri | Certificate + 1,000,000 frw igikombe |
GisagaraUmurenge wa Kibirizi mu Kagali ka Ruturo | Inyubako y’ivuriro ryubatswe n’abaturageAgaciro : 82,550,000 frw | Igikorwa cya kabiri | – | Certificate + 250,000 frw |
NyanzaUmurenge wa Kibirizi | Inyubako y’ibiro by’Akagali ka CyeruAgaciro : 8,555,000 frw | Igikorwa cya gatatu | – | Certificate + 200,000 frw |
IV. Intara y’Uburengerazuba
Akarere | Igikorwa ku rwego rw’Akarere | Ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa kigali | Ku rwego rw’Igihugu | Ibihembo |
NgororeroUmurenge wa Kavumu | Urugomero rw’amashanyaraziAgaciro : 18,142,000 frw
|
Igikorwa cya mbere | Icya Mbere | Certificate + 1,500,000 frw, igikombe |
RutsiroUmurenge wa Boneza | Kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994Agaciro : 15,000,000 frw | Igikorwa cya Kabiri | – | Certificate + 250,000 frw |
RusiziUmurenge wa Bugarama | Kuzana amashanyarazimu Kagari
Agaciro : 15,382,050 frw |
Igikorwa cya gatatu | – | Certificate + 200,000 frw |
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
11 Comments
None se ubu umuganda uhindutse amarushanwa! Iyi approach ntabwo ariyo, hamwe abatagiye mu muganda bacibwa amande, abandi bagahura n’akaga gakomeye iyo bagiye kwaka ibyangombwa! Abafite umuganda munshingano zabo nibabwire abaturage umuganda bawugira uwabo, bawukore bashishikaye bubaka igihugu cyabo! Ibyo by’indashikirwa biharirwe imihigo! Mukinyarwanda muzi icyo bita umuganda?
competion mu bikorwa ibyo aribyo byose bituma bigenda neza kurushaho.no kurushanwa mu gukora umuganda nabyo bizatuma habaho akarusho
Nta muganda nzakora nta n’amafaranga nzabitangira rwose.
Umuganda ni ku bushake, iyo bibaye itegeko byitwa uburetwa
Shanwani wikwibwira urtyo kuko niwowe bifitiye umumaro,none se nimbere yiwawe uzatuma batahakora ngo nuko wanze umuganda?ariko ni proprete kandi igufitiye agaciro.erega na bible iravuga ngo “namwe bagaragu mugandukire bashobuja nkuko na kristo agandukira Imana Data wa twese.”
Imbere y’iwanjye nta muganda hakeneye ndahikorera nta n’uwo nsaba kumfasha. Ubusitani bwanjye ni uko kimwe n’ibinshi bindeba. Sinanga umuganda rero, ahubwo nanga ibyo bawukoresha n’ibyo bawuvugisha. Iyo mfite ibikorwa ntishoboza, inshuti n’abavandimwe barabimfasha, nabo byagera igihe nkaboneka nkabafasha nk’uko mu muco wacu bisanzwe. Aliko iyo leta ibyivanzemo jye mbivamo, kuko leta siyo ishinzwe kunyigisha umubano n’abandi. Sinzakora umuganda rero sinzanawutangaho amafaranga.That’s it!
nshuti, uzawukora uhigima, uhekenya amenyo, ariko uzawukora tu, niwanga uzafungwa uzira kubangamira ibikorwa bya leta, kwangisha abaturage leta, , ufungwe nka 5 ans, ujye ukora TIG iminsi yose!!!!
i like my country
ibyo urwanda rukesha umuco warwo mu iterambere ni byinshi kandi byiza;imihigo muri byose nayo izatugeza aho dushaka kugana,kimwe no mibindi rero imihigo mu muganda uzatuma habaho kwunoza bitume wongera umusaruro kuwari usanzwe.
Umuganda se ko ukorwa kugirango tugere k’umajyambere twiyubakira imihanda,aamashuri,amavuriro n’ibindi tutagombye kwishyura amafaranga ibyibihembo byo bijemo bite kandi ko batangiye kutuvangira
ok c’ect bien nibyiza aliko abo mumugi ntacyo bakora kabisa gasabo yo imihanda ya kibagabaga wagirango nta mihigo bagira abanyamugi bakwiye kwisubiraho twasabaga umugi wa kigali ngo wibuke imihanda yo murigasabo kuko imvura iradusenyere kandi turiha imisoro nkabandi.
Na gisozi imihanda wakabyara we imvura iragwa ukabura uko utaha,rwose Mayer wu umujyi adutabare.
Dufatanye kurwubaka but imihanda y’i GIKONDO nka SEJEMU werekeza ETER cg KARUGIRA ku muhanda wo munsi y’amakara iyo imvura yaguye tugenda twoga mu byondo.Rwose nkabitsamuye muze mufatanye naho ubundi abana bacu baraheramo tutiyibagije amamodoka aharara atabiteguye.
Comments are closed.