Month: <span>September 2011</span>

Rwanda,Tanzania ku isonga mugukoresha neza inkunga bihabwa!

Nkuko byatangarijwe I Paris mu bufaransa kuri uyu wa gatanu na OECD (Organisation for economic cooperation and development) ngo u Rwanda na Tanzania biza imbere mu bihugu 78 byakoreweho ubushakashatsi mu ikoreshwa ry’inkunga bihabwa. OECD iratanganza ko nubwo inkunga igenerwa ibihugu biri munzira y’amajyambere y’iyongere ikava ku madolari miliyari 37 mu mwaka wa 1960 ikaba […]Irambuye

Prof. Wangari Maathai ufite igihembo cyitiriwe Nobel yitabye Imana

Prof. Wangari Maathai umunyakenyakazi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri 2004 kubera ku bungabunga ibidukikije yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire arwaye kanseri nkuko byatangajwe kuri uyu wa mbere n’umuryango yashinze witwa Green Belt Movement. Prof. Wangari Maathai umubyeyi w’abana batatu warufite imyaka 71, yazize indwara mu bitaro bi kururu bya Nairobi mu ijoro ry’icyi cyumweru. Yatangiye […]Irambuye

Orion Club mugufasha abahanzi bakizamuka

Orion Club ni inzu y’urubyiniro iherereye mu mujyi wa Muhanga ikaba ari inzu yakunze gukorana n’abahanzi benshi mu buryo bw’ibitaramo baba abakomeye (abafite izina cyane) cyangwa abakizamuka. Muri iyi minsi boss wayo UKWIGIZ E Gildas yasinyanye amasezerano na BAGABO Adolphe (KAMICHI) yo kuzajya aririmbiramo buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi na buri wa gatanu wa […]Irambuye

Hope for the future, Good Guys na Tuff Gangs bakoreye

Kuri uyu wa gandatu, abagize Hope for the future, Good Guys ndetse na Tuff Gangs bifatanije n’abaturage b’akarere ka Karongi gukora umuganda rusange. Mu rwego rwo kongera kwiyereka abafana babo, insinda rya muzika Good Guys rishyigikiwe na Tuff Gangs ndetse  Hope for the future bakoranye umuganda n’abaturage ba Karongi nubwo baje bakerewe umuganda urimbanije ariko […]Irambuye

Yafunze abakobwa 6 imyaka 2 abasambanya gusa

Umugabo w’umushinwa arashinjwa gufunga igihe cy’imyaka 2 abagore 6 yarabagize abacakara bo gusambanya gusa. Li Hao,34, wafashwe muri uku kwezi, aho atuye mu ntara ya Henan hagati mu bushinwa, ngo yafatanywe abakobwa 4, abandi babiri bo barapfuye, mu myaka 2 yari amaze yarabafungiye mu nzu yo munsi (cave) yabagamo ngo ajye abasambanya. Imirambo y’abandi babiri […]Irambuye

Frank Lapmard mu gahinda gakomeye

Imyaka 10 amaze muri Chelsea nubwo ari myinshi, ntibimubujije kuba ubu ari mu gahinda gatuma ashobora kuva muri iyi kipe. Lampard wari ku rutonde rw’abasimbura ku mukino batsinze Swansea kuri uyu wa gatandatu 4-1, ntiyigeze akoreshwa nubwo yari tayari gukina uyu mukino. Yategereje ko asimbura iminota 83 yose, inzozi ze zo gukina umukino wa 350 […]Irambuye

Iterambere riri mu Rwanda uribona ute ?

Amahoteli, amaduka akomeye, amazu acuruza ibintu bitandukanye, za Super marché, abantu bahugiye muri business… ni bimwe mu byo ubanona mu mujyi wa Kigali bigaragaza ko hari ubushake mu iterambere. u Rwanda ruvuye mu bihe bibi cyane mu myaka 17 ishize, bamwe bemeza ko aho rugeze ubu ruri ku muvuduko munini w’iterambere, nubwo hari abavuga ko […]Irambuye

Uburyo 5 bwo gutuma umugabo akomeza ku gukunda

Iby’urukundo ntibyoroshye wa mugani wa wa muririmbyi. Ntawe uyobewe umuriro w’urukundo mu minsi ya mbere. Ni iminsi idahoraho, iminsi y’ibisigo, iminsi y’urukumbuzi, iminsi yo kurebana akana ko mu jisho. Ariko igihe kijya kigera, amazi agatuza, serwakira igacaho, inyanja igatuza, amaso akabona,amatwi akumva, ukabona burya ko uwo ukunda atari umumarayika wavuye mu ijuru, ahubwo ari umuntu […]Irambuye

Muri 2012 , Poutine na Medvedev biyemeje kuzagurana imirimo

Ubwo bari imbere y’inteko y’ishyaka Russie Unie, ishyaka riri ku butegetsi mu burusiya peresida w’Uburusiya muri iki gihe Dimitri Medvedev yatangaje ko yifuza ko minisitiri w’intebe we  Vladimir Poutine, akaba yaranabaye president w’iki gihugu manda ebyiri zikurikiranye kuva mu 2000, ko yakongera akiyamamariza kuyobora Uburusiya mu matora azaba  ku itariki enye werurwe mu 2012, Poutine […]Irambuye

Akarere ka Nyarugenge mu kurwanya igituntu mu mashuri yisumbuye

Ku bufatanya bw’Akarere ka Nyarugenge n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, kuri uyu wa gatanu mu kigo cy’ amashuri cya APE Rugunga hatangirijwe ibikorwa byo kurwanya Igituntu  mu banyeshuri biga mu mashuriyisumbuye. Icyo gikorwa kikaba kizakorerwa mu bigo 16 by’ amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge. Nubwo nta kibazo cy’ Igituntu kihagaragara muri aya mashuri, ngo igihe haba […]Irambuye

en_USEnglish