Yambaye agatimba kareshya na 2,8Km mu bukwe bwe
Elena de Angelis niwe mugore wambere ku isi wambaye agatimba karekare mu bukwe bwe. Kari gafite uburebure bwa Kilometero 2 na metero 800, gafashwe n’abantu 600.
Byabaye ubwo yarongorwaga na Ferdinand Pucci muri iki cyumweru, mu bukwe bwabereye mu mugi wa Naples mu Butariyani.
Abantu ibihumbi bari bahuruye baje kwihera ijisho uyu mugore ava mu kiriziya n’umugabo we, bakinjira mu modoka idafite igisenge, maze agatimba kava ku mutwe w’uyu mugore kakagera mu mihana myinshi inyumaye.
Aka gatimba gafite ubugari bwa metero 2, kakozwe n’umuhanga mu gukora imyenda Gianni Molaro Campania , ubu kamaze kwinjira mu gitabo cy’ibiruta ibindi ku isi (Guiness Book of World Records) nkuko tubikesha the sun.
Marlo wakoze aka gatimba ati: “Narishimye cyane mbonye abantu barenga 10.000 baje kwishimira igikorwa cyanjye, ni kimwe mu bikorwa byiza nkoze mu buzima bwanjye bwo gukora imyambaro”
Ineza Douce
UM– USEKE.COM
7 Comments
Ubu se agaciro kiri vara ni akahe koko? harya umuntu aharanira gukora agashya mu bukwe bwe? mperutse no kubona abambaye ubusa nyabu. Ni akumiro
birarenze ndi gupfa bobari guta
work hard
Abuzwe n’iki ko abagira inkwi barya ibihiye…
Umurengwe
reka ishyari plz ……………
ILi vala ryaguzwe akayabo kangana gate!
Comments are closed.