Digiqole ad

Yambaye agatimba kareshya na 2,8Km mu bukwe bwe

Elena de Angelis niwe mugore wambere ku isi wambaye agatimba karekare mu bukwe bwe. Kari gafite uburebure bwa Kilometero 2 na metero 800, gafashwe n’abantu 600.

Elena de Angelis  na Ferdinand Pucci  batwajwe agatimba kabo/Photo Internet
Elena de Angelis na Ferdinand Pucci batwajwe agatimba kabo/Photo Internet

Byabaye ubwo yarongorwaga na Ferdinand Pucci  muri iki cyumweru, mu bukwe bwabereye mu mugi wa Naples mu Butariyani.

Abantu ibihumbi bari bahuruye baje kwihera ijisho uyu mugore ava mu kiriziya n’umugabo we, bakinjira mu modoka idafite igisenge, maze agatimba kava ku mutwe w’uyu mugore kakagera mu mihana myinshi inyumaye.

Aka gatimba gafite ubugari bwa metero 2, kakozwe n’umuhanga mu gukora imyenda Gianni Molaro Campania , ubu kamaze kwinjira mu gitabo cy’ibiruta ibindi ku isi (Guiness Book of World Records) nkuko tubikesha the sun.

Marlo wakoze aka gatimba ati: “Narishimye cyane mbonye abantu barenga 10.000 baje kwishimira igikorwa cyanjye, ni kimwe mu bikorwa byiza nkoze mu buzima bwanjye bwo gukora imyambaro”

Ibihumbi by'abanut bari baje gutangarira iri vara (Veil)
Ibihumbi by'abanut bari baje gutangarira iri vara (Veil)

Ineza Douce 
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Ubu se agaciro kiri vara ni akahe koko? harya umuntu aharanira gukora agashya mu bukwe bwe? mperutse no kubona abambaye ubusa nyabu. Ni akumiro

  • birarenze ndi gupfa bobari guta

    • work hard

  • Abuzwe n’iki ko abagira inkwi barya ibihiye…

  • Umurengwe

    • reka ishyari plz ……………

  • ILi vala ryaguzwe akayabo kangana gate!

Comments are closed.

en_USEnglish