Digiqole ad

Sud Kivu: FDLR yashimuse inka mirongo itandatu (60)

Mu misozi mito ya Bikobokobo mu ntara ya kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inyeshyamba za FDLR zashimuse inka zigera kuri 60 mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 23 nzeri 2011 .

Inyeshyamba za FDLR (Photo internet)
Inyeshyamba za FDLR (Photo internet)

Nkuko urubuga 7sur7.cd rwabitangaje izo nka zashimiswe zifite agaciro kangana n’amadorali hagati ya 400$ US  na 600$ US (y’amanyamerika) aha hakaba ari mu gace ka Chambombo mu karere ka Kalehe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ibi bikaba byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Kalehe Désiré Masumbuko.

Masumbuko akaba yarongeyeho ko abashumba bagera kuri batatu nabo baburiwe irengero ndetse n’ibindi bintu byinshi bigasahurwa muri ako gace. Izo nyeshyamba za FDLR zikaba zaraje ziturutse muri Park ya Kahuzi Biega.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umutwe wishyize hamwe uharanira amahoro wa Amani Leo abasirikare ba FARDC bo muri batayo ya 103 babarizwa muri ako gace ka Kalehe bakaba bakomeje gukurikirana izo nyeshyamba za FDLR .

Abaturage ku rundi ruhande bakaba batangaza ko izo nyeshyamba zikomeje  kurangwa muri ako gace izindi nazo zitari nkeya zikaba zikirangwa mu gace  k’ahitwa Nyatura aho zikomeje nazo gutera abaturage bo muri aka karere ka Kalehe.
Umuseke.com

1 Comment

  • ariko se fdlr yarananiranye koko

Comments are closed.

en_USEnglish