Digiqole ad

Abantu 100 batahutse mu Rwanda bava muri DRCongo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abantu 100 bageze i Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba bavuye muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Bakaba biganjemo abagore n’abana.

Si ubwambere abantu bava muri Congo bagataha mu Rwanda ku bushake/photo Internet
Si ubwambere abantu bava muri Congo bagataha mu Rwanda ku bushake/photo Internet

Aba bantu bigaragara ko bavuye mu buzima bubi, bahawe igihe gito bavugana n’itangazamakuru, bavuga ko batashye ku bushake kuko bari babayeho ubuzima bubi cyane mu mashyamba yo muri Congo, kandi barwirwa mu Rwanda ari hari amahoro kandi ari heza.

Umwe muri bo wavuze ko yitwa Felix, ufite imyaka 23, yavuze ko atigeze agera mu ishuri, atazi gusoma no kwanidika, kandi yatunguwe no kubona abantu basa neza mu Rwanda.

Mu mashyamba muri Congo ngo babagaho ubuzima bubi cyane, mu bukene bukomeye, nta vuriro, nta muhanda, kandi bahoraga bimuka bashakisha aho babona amahoro  n’amaramuko.

Babajijwe impamvu batazanye n’abagabo babo, bavuze ko abagabo babo bafite ubushake buke bwo gutaha, ngo bumva bageze mu Rwanda bakwicwa. Nyamara bo bavuga ko babonye nta kibazo kiri mu Rwanda nkuko babibwirwa.

Bamwe muri aba bagore bavuga kandi ko bari bafite abagabo b’abacongomani babyaranye.

Mu gihe gito cyane bamaze ku mupaka, bahise burizwa imodoka ibajyana ahari inkambi yagenewe kwakira abatahutse i Nkamira mu murenge wa Kanzenze.

Itangazamakuru rike ryari aho ryatunguwe n’uko Police itaretse aba batahutse bafatwa amafoto, uretse Television y’u Rwanda. Gusa baretse abanyamakuru baganira nabo.

Chrismexes
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • hagire abasubirayo babwire abo basizeyo ibyo babonye,ibyo bunvise ababyunva bagarukane nabo.

  • Ngaho ubu se abarimo baburana na Ingabire ntibabona ko hari bene wabo bakiriyo? ariko abantu bakamoka ngo Ingabire baramubeshyera, bariya basirikare baravuga ibyo bazi sha, wabona hari abatangiye kuvuga ko nta mpunzi ziri kongo.

  • ubuzima dger

  • Amanyarwanda bo baracyarihanze aribenshi!! Kuko bigaragarako hatahuka abanyarwandakazi,abanyarwanda bagasigarayo .Leta igomeze yigishe kuburyo bose bazageza le 31/12/2011 baratashye.0k

  • bonsoir ndibaza ikintu bamwe barahanze abandi barwaniye gutaha abandi ntibashaka gutaha so dukore iki wagira ubuzima nkaburiya kweri ufite ubwenge n,umutima ntutahe mbabwizi ukuri aho kuba mwishyamba rya kongo nataha bakamfunga wenda mfite ibyaha nkaryama 30 aho kwirirwa niruka uzi inzoka zibayo nibikoko birahatinya muzabaze ababaye ikongo biteye agahinda mbabazwa nabana baba victime mana burya ubuzima buragoye aliko hari nibyo umuntu yikururira imana izandinde kuba mwikambi kuko subuzima birutwa nukwipfira.imana ifashe abo benewacu batahe avant decembre naho ubundi bizabagora.

  • Ko ndeba hari utahukanye umuhoro aho ishyamba ni ryeru? Urabe ari uwo gukora akazi gafite akamaro atari nka kakandi ka SINDIKUBWABO

  • @ Sehene Damien,

    umbaye kure muvandimwe, mba nguhereje umukono….

    IMPUHWE. Hari ikintu i Rwanda tugomba kwitondera byanze bikunze. Umutima utagira impuhwe ntabwo wubaka na gato, byaba urugo, umuryango, igihugu…

    Jyewe rero iteka bintera agahinda kubona abantu benshi batakigira impuhwe. Byaba byiza abasomyi bambwiye ko nibeshya, kuko byanshimisha cyaneee…

    Ikindi kandi, menya jyewe byaravuzwe nsinziriye. Uriya munsi ntarengwa wa 31/12/2011 ni nde wawushyizeho. Buriya se ministeri ya Honorable GATSINZI cyangwa UNHCR koko ntabwo birengagije ibintu nabo ubwabo bazi neza…

    Muli make, ikibazo cy’impunzi ni ikibazo gikomeye cyane. Bibaye ngombwa tugomba kwiha undi mwaka cyangwa imyaka. Ngo imbwa yarihuse ibyara ibihumye!!!

    Jyewe nsanga kandi twari dukwiye kunyura mu nzira zinyuranye. Koko buriya abantu bamaze imyaka hafi 20 i Bugande, kuki umuntu atabareka bagaturayo. Kuki Abanyekongo baba i Rwanda tutabareka bakaba Abanyarwanda….

    Mureke mbibarize. Mu myaka 25, 50, 100 dossiers nyinshi zizaba zaribagiranye. Ni nde uzabuza abasore bavukiye i Congo gutera u Rwanda, bibwirako baje KUBOHOZA IGIHUGU….

    WHY DON’T WE TRY INNOVATIVE IDEAS IN THIS ISSUE!!!

    Ndibaza igituma tudashobora kwemera ko twese turi bamwe muli African Union. Hafi buri Gihugu gifite impunzi…

    Mumbabarire ntabwo mpakana ko impunzi zigomba gutaha iwabo kw’ivuko. Ariko jyewe nsanga twari dukwiye gukora kimwe tutirengagije ikindi…

    THE ISSUE IS COMPLEX. SO PLEASE LET US TRY A HOLISTIC VIEW!!!

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish