Digiqole ad

“Ubusambanyi muri Secondaire bureze, bakwiye gukoresha agakingirizo” – HDI

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Health Development Initiative-Rwanda, batangaje ko bagiye gukangurira abana biga mu mashuri yisumbuye gukoresha agakingirizo kuko mu busambanyi bakora, bahura n’ingorane z’inda z’indaro na SIDA.

Abanyeshuri bakwiye gukangurirwa gukoresha agakingirizo
Abanyeshuri bakwiye gukangurirwa gukoresha agakingirizo

Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi muri Lemigo Hotel kuri uyu wa kane, HDI yagaragaje ko yakoze ubushakashatsi mu karere ka Nyabihu igasanga mu murenge umwe abana biga muri secondaire 39 batewe inda mu gihe gito cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’ubuzima iyobowe na Depute Theobard MPORANYI, bwagaragaje ko 40% by’indaya, zisambana cyane n’abana bo mu mashuri yisumbuye, ngo kuko aba bana b’abahungu biborohera kuryamana n’indaya kurusha bagenzi babo bigana.

Aba bana kandi ngo ni bake muri bo bibuka gukoresha agakingirizo iyo bagiye kugura izi ndaya, nyamara birengagije ko bashobora kuhahurira na SIDA.

Naho mu mirenge 2 gusa, abana b’abakobwa bagera kuri 400 bo babyariye iwabo mu mwaka umwe gusa.

Aho bita i Mutaho muri Gishwati, ubu bushakashatsi bwakozwe bwasanze bamwe mu bahatuye bavugako batazi agakingirizo.

Kubwizimpamvu, HDI na Rwanda NGOs Forum bafatanyije na AIMR-Ihorere Munyarwanda barasanga abana bo mu mashuri bakwiye gukangurirwa gukoresha agakingirizo, birinda inda z’indaro na SIDA kuko bimaze kugaragara ko ubusambanyi muri aba bana bukorwa cyane.

Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi, Depute Theobard MPORANYI ati:"Abana barakazi ariko ntibagakoresha"
Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi, Depute Theobard MPORANYI ati:"Abana barakazi ariko ntibagakoresha"

Nubwo mu myaka ishize leta y’u Rwanda yashizeho gahunda yo kwigisha abana ku buzima bw’imyororokere, nuko bajya birinda ubwandu bw’agakoko gatera Sida, hakanashirwaho ama Club Anti-Sida, ariko impungenge ziracyari zose ukurikije ibyo ubu bushakashatsi bugaragaza.

Abana muri za secondaire, babwiwe agakingirizo, ariko ntibashishikarijwe kugakoresha igihe bishoye mu busambanyi. 13.3% gusa by’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bakoze ubusambanyi ngo nibo bakoresha agakingirizo.

HDI ikaba igiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abana bakora ubusambanyi gukoresha agakingirizo, ikanasaba ababyeyi kugira uruhare mu kwigisha abana babo akamaro kagakingizo.

Bamwe mu bagize HDI-Rwanda bakoze ubu bushakashatsi/Photo Rubangura
Bamwe mu bagize HDI-Rwanda bakoze ubu bushakashatsi/Photo D.Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

19 Comments

  • ni igiki kibi navuze cyatuma mudatambutsa comment yanjye?
    Mbega itangazamakuru…….!!!!!!!!!!1

  • byaracitse,abana basigaye basambanakurusha abakuze,rero hakwiye imbaraga mukubakangurira gukoresha agakingirizo ntabanga rikirimo,ahokugirango bapfe bakwikingira

  • Bavandimwe nsomye iyo rapport numva ndababaye nkumubyeyi.Ariko bazasimbukire na nyamirambo ahitwa 40 barebe amahano ahakorerwa kuko abana bato barichuruza nkubunyobwa cyangwa injugu birababajeeeeeeeeeeeeee

  • Umudayimoni yarahagurutse kandi areze neza! Umwana asigaye atumbira umugabo mukuru nta soni kandi kera umwana yarangwaga n’amasoni, abagabo nabo rero sinabyaye barazisongoje, abana murarye muri menge nta gisubizo kiba mu busambanyi! Ntako Madame Kagame atagize ngo ashireho SINIGURISHA nibindi bibakingira ariko mwishe amatwi! Ngo niba ari SINIGURISHA bishatse kuvuga ngo NTANGIRA UBUNTU. Sawa mukomeze mumenye ko mwangiza ejo hanyu heza. Uretse ko njye n’agakingirizo ntakemera kuko gasaba discipline no kubanza kukaganiraho, kandi bariya bana niyo bagiye kubitanga babitanga banga nyirukubyaka ntabone umwanya wo kukambara bityo agashorera aho da! Intandaro y’inda z’indaro na SIDA rugeretse

  • Abanyarwanda bose bakwiye kwigishwa kandi bikaba ibihozwaho ingaruka nziza zo gukoresha agakingirizo. Ndibwira ko benshi muri aba banyeshuri badasamabana na bagenzi babo ndetse batanabikorera ku mashuri ( nubwo harimo bake babikora kuko na kera twiga hari bake cyane bajyaga bafatwa biha akabyizi ku mashuri) ahubwo babikorera hanze y`ibigo n`abantu abatandukanye.

  • erega umwana wo muri secondaire aba akuze kuburyo kumuhisha agakingirizo ngo adasambana biba ari uguhunga ikibazo kandi kigaragara

  • ehhhhhh bano bana ko bakabije,mbabwiye ko narangije Universite ntarumva uko bimeze!!!!!!mais after umusore yaranshutse nshiduka nabikoze.umwana ntasya aravoma murekeraho mwa twana mwe!!!!!

  • yewe aha!!
    none se ko babitozwa n’abakuze! ababyeyi ntibatinya kureba udu film twa pornography mu ngo zabo, ejo umwana nawe akayireba ababyeyi badahari…, abakozi bo mu ngo nabo bari mu babitoza abana, kuko babiganira bumva ubundi bakanabikorera ahi mu mago abana bareba…abana bamara gukura sinakubwira…ugiye secondaire wese ngo aba yumva yakuze ku buryo agomba guhita ashaka “inshuti”…mwa bantu mwe…ni ah’Imana gusa!

  • reka di!! ntimugafate abana ba secondaire nk’ibicucu. Twebwe se ntitwabikoraga turi muri secondaire (9eme, 10eme, 11eme, etc). Reka sha, byigeze bitubuza gukura tukavamo abagabo n’abagore bafite ingo ziyubashye. Uwutabikoze muri secondaire nuko yari ikigwari kandi nawe mu mutima yabaga abyifuza. Icyingenzi hano nuko tuganiriza abana bacu tukabigisha icy’iza n’ikibi kandi tukababwira ko agakingirizo iri ngombwa gushika bashake ingo zabo. ALUTA CONTINUA!!

  • uwitwa annet naringize ngo byibura hari ikizima avuze none ngo nyuma umusore yaramushutse arabikora, nta mpamvu ufite yoguseka bariya bana kuko nawe uri nkabo

  • Ariko wowe wiyita mabyayimbata wowe bite ko umenya amabya yawe yahoraga aregetse. have widushukira abana bakeneye kubaho di?

  • Erega muzi ko biryohera abakuru gusa???
    Ni ngombwa ko natwe abagabo ,abasore tugiye gukorana imibonanompuzabitsina n’abo banyeshuri tubagirira impuhwe tunazigirira tukibukiranya gukoresha agakingirizo,nidufata ingamba tuzanesha SIDA no guterana inda z’indaro,bizatugirira akamaro ndetse bikagirire n’igihugu. Ariko nitudafatanya Sida yo ntizatugirira impuhwe. Mugabo,musore,mugore,mukobwa,menyako igihe utera sida undi n’uwawe arimo kwanduzwa n’undi,Muze Bavandimwe Banyarwanda dusenyere umugozi umwe,duhashye SIDA,N’INDA Z’INDARO.

  • ahhhhhhh nyamara birababaje urabona nuriya ngo nimabyayimbata koko?icyakora ni uko atari yabyara ngo babikorere uwe.gusa abasenga tujye dusengera abana babyiruka kuko birababaje .ariko no kwifata birashoboka kuko nkanjye narifashe kdi ndinze ndagiza universite ntabyo nari nakora kugeza no kubona akazi kdi nIkomeyeho kugeza igihe Imana igiye kunsohoreza isezerano. birashoboka niba utegura ejo heza kdi ukazakomeza kwizerwa haba mu bantu no ku Mana.

  • njyewe ndabona arugusenga gusa nahubundi satani imeze nabi

  • Amatwi arimo urupfu ntiyumva ! Abakobwa b’iki gihe wagirango mu mitwe yabo harimo ibizi bibi (bad water), uzi ko umugeza ku gitanda ibya condom, wayikoresha, utayikoresha ibyo ntibimureba, uramubaza ugirango wumve icyo abivugaho agaceceka, ugasubiramo agaceceka ahubwo ukabona yatangiye gutandukanya amaguru…! Bimaze kumbaho ku bakobwa 4 bose kandi ubona rwose ari abasirimu banajijutse, ariko ubwenge bwabo bwaranyobeye pe !

    Ikintu njye maze kubona ni uko abakobwa ntabwo bagitinya HIV/SIDA, bamwe batinya cyane gutwara inda kubera igisebo, naho ibya SIDA yo babiciye amazi cyane cyane kubera ko ngo imiti yabonetse. Ariko se umunsi izo mfashanyo z’imiti abazungu bazihagaritse aho abantu ntibazashira…??????

    Ngaho abo bana nimubahe condoms wenda bazajya bazibuka bazikoreshe…muri UNR abatwara inda buri mwaka bangana iki???? Nimushake ingamba zirambye kandi zifatika naho ubundi rwose igihugu cyajwemo na dayimoni w’ubusambanyi, kandi burya ngo ibitagira mukuru birumba ari indaro, nimwicecekere !!!

  • nukuri birababaje cyane!gusa Imana nitabare abantu!!sida irica,gutwita utabiteganya,ahaaaa…icyaha

  • Jye ndi umurezi kuri secondaire ariko natangajwe n’uko umukobwa nigisha yabwiye ngo”nos mere sont vierge que nous”

  • Birababaje cyane kubona abayobozi b’ibigo by’amashuri batitaye ku myitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa aho usanga umukobwa amara icyumweru yibera mmuri (geto) kandi rimwe na rimwe ba ANIMATEUR babizi. Natanga urugero mu bigo bimwe byo mu Karere ka Nyanza mu Butansinda Bwa Kigoma na Muyange. Ubusanzwe niga mu itangazamakuru muri Lic ni nayo mpamvu kuvuga ibi ari ukugira ngo bikosore. Aho gushaka amafaranga udatanga uburere byose byarorera. Erega abo turera nabi nibo dutegerejeho kuba Rwanda rw’ejo ! BIRABABAJE( DUFATE ABANA BOSE NK’ABACU TUZABA TWUBATSE U RWANDA)

  • kwiyandarika si umuco ubereye abana b’uRwanda.mbere yo kugira ibindi biga bagakwiye kwiga kwiyubaha mu bijyanye n’igitsina.Ariko na none usanga twebwe abantu bakuru aritwe tubitera kuku umwana ntiyishuka.

Comments are closed.

en_USEnglish