Digiqole ad

Birashyize biremejwe ko iyari Amavubi U 17 ishyizwe muri shampionat

Nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa kabiri no kuwa gatatu, yaje yaje kwemeza ko iyi kipe yahoze igize Amavubi U 17, ubu yamaze kuba Amavubi U 20, ishyizwe mu kiciro cyambere cya Primus National Football Ligue 2011/2012.

Abahoze bagize Amavubi U17 binjijwe muri shampionat
Abahoze bagize Amavubi U17 binjijwe muri shampionat

Nubwo mw’itangazo FERWAFA yasohoye itatangaje itariki iyi kipe izatangira guhangana n’andi makipe, ariko hemejwe ko uko amakipe yari kuzahura (Calendrier y’imikino) bigomba guhindurwa kubera iyi kipe nshya.

FERWAFA kandi yatangaje ko iri gushaka umufatanyabikorwa wazafata iyi kipe kugirango ibone uko ibaho ndetse igire n’ubuyobozi buzwi n’amategeko.

Amakipe yandi ari muri shampionat ngo azajya ahura n’iyi kipe nshya mu minsi y’imibyizi (ku makipe y’i Kigali) no muri Week End  (ku makipe yo mu Ntara) kuko abakinnyi b’iyi kipe ari abanyeshuri.

FERWAFA ariko ikaba yirinze gutangaza umufatanyabikorwa uzafata iyi kipe, dore ko bivugwa ko iri mu biganiro na Caisse Social (Social Security Fund of Rwanda) ndetse na Rwanda Revenue Authority. Iyi kipe ikaba yahita inafata izina ry’uyu uzaba ayifite.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

13 Comments

  • Bayihe CSR niyo ifite gahunda twese tubona.

  • Ni bayime pee!! Ni bayime rwose nzemera mburare,sha! dore amacenga! dore amashoti! nange nkaba umufana!

  • Ikipe ni Rayon Sha Gikundiro n’aho ibindi ndi propogande gusa.

  • none se iramutse ibaye iyanyuma yajya mukiciro cya 2 cg bakongera bakayiheka nanone?

  • ibibera mu Rwanda birihariye pe. Uziko u rda Rwitwara nk’ ururi mu bihe bidasanzwe? none se barihutishwa ni iki bayiretse igakurikiza procedule isanzwe, ibi njye mbifata nko gutesha agaciro amategeko, ubu se… nako nzaba ndeba

  • basimbutse ikiciro cya 2 kugira ngo biyubake cg ni ukugira ngo bacuruswe muri CRS na RRA,biriya bigo byose byashinga amakipe yabyo batitesheshe agaciro please.mbona bajya mu makipe baguzwe nka kiyovu na gikundiro nyayindi ifite agafaranga gahagije, ariko kuko bose baba iKigali bakajya bahura buri gihe ku wa kane cg indi minsi bahitamo mu cyumweru bagahura nk’ikipe y’iGihugu.

  • FWERWAFA IRERUYE. UBWO NYINE UWAHEKWAGA YIGENZE FERWAFA IBONYE UNDI MWANA WO KWITAHO.

    IZANATEGEKE KO UMUKINO BARIYA BANA U17 BAKINNYE UZAJYA UMARA IMINOTA 60 IGIHE BATSINZE KANDI UKAMARA IMINSI IBIRI IGIHE BATARATSINDA.

    BIG UP U17
    BIG UP FERWAFA YACU.
    UMWAMI ABAYE UMUKIRIYA

  • Mwakomeje mugafasha bariya bana ko aribwo twazagira umusaruro neza ,reba namwe umupira bari batangiye kutwereka mugihe gito ,none nimubarekurira ikindi kigo hazavamo guhemba umushahara atangire kwiyumvamo ukundi noneho ishuli rye ryangirike numupirawe wangirike.none …

  • iyi kipe nubwo igiye mu kiciro cyambere ariko bamenye ko bidakurikije amategeko n’ukuvuga ko n’ingaruka zose zizaboneka ari ukuzirengera!!!!.kandi barihuse cyane kuko ibigaragara ni uko batari barabiteguye mbere .kandi rega ngo n’iyihuse ibyara ibihumye.

  • OYA SHAHU RWOSE IKIPE NI GIKUNDIRO RAYON SPORT NAHO ABANDOI MWESE MURABESHYA

  • nubu mwatinze yakabaye yaratangiye imikino yayo yambere nahubundi abo bana turabemera kdi turabashyigikiye oye oye oye oye oye oye oye anda 17turabashyigikiye oye oye oye

  • aba bana ibyo bakoze bakatugeza mugikombe cyisi buri munyarwanda asabwe kubafana yabikunda atabikunda agomba kubafana byanze bikunzeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Iyonzakuba umucuranzi ababana narikuzabaririmba ariko ntanganzo ariko aba bapeti nintolepeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee inkunga yanjye nzaba umuhuliga abahuliga oye oye anda 17 oye oye mudutsindire PRF NQ LEON

Comments are closed.

en_USEnglish