Digiqole ad

Ahmadinejad yavuze ijambo rye Inteko ya UN irasohoka

Kuri uyu wa kane, President wa Iran Mahmoud Ahmadinejad yagize ati” Njye nka Engineer, Inzu za World Trade Center ntabwo zari kugwa hasi kubera gusa ko indege zizigonze

Mahmoud Ahmadinejad ati:"Iran ntiziyunga na America"/ Photo Internet
Mahmoud Ahmadinejad ati:"Iran ntiziyunga na America"/ Photo Internet

Aya ni amwe mu magambo yatumye abari mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri USA, batangira kugira ubwoba bibaza ibyo ariho avuga.

Ntiyagarukiye aha gusa kuko yakomeje yemeza ko habayeho iturika rihereye hasi, kandi bikaba byarateguwe na USA mu myaka 10 ishize.

Akirangiza ibi yahise anashinja Amerika, ari i New York, ko kwica Osama Bin Laden byabaye nko kwikura mu kimwaro kuko bari bamwegetseho iki cyaha, bo biteguriye.

Aya magambo yatumye benshi mu bagize iyi nteko ya UN bahita bahaguruka barasohoka, kubera aya magambo atuka Amerika bari banabereye ku butaka.

Ati: “Sinumva ukuntu Osama yahise araswa maze umurambo we ukajugunywa mu Nyanja, niba ari we koko washenye World Trade Center ahereye mu mizi yazo, yagombaga gufatwa akaburanishwa n’inkiko zabo, ariko ntibabikoze kuko bari baziko nta gihamya

Ibitero kuri WTC Ahmadinejad yabyise igikorwa giteye kwibaza ndetse ko ari igihimbano kinini “Big Fabrication”

Bamwe mu ntumwa z'ibihugu byabo bahise basohoka
Bamwe mu ntumwa z'ibihugu byabo bahise basohoka

Nubwo basohotse, Ahmadinejad ntiyabuze gukomeza kubwira abasigaye ko kugerageza gutsura umubano hagati ya USA na Iran bitagishobotse kuko badashobora kumvikana.

Mu ijambo rye kandi yanavuze ko asashyigikiye Israel mubyo ikora byose, ndetse ko yibaza kuri Genocide yiswe Holocaust yakorewe abayahudi niba koko ariyo.

Ahmadinejad kandi yashinje America n’ibihugu byo mu burengerazuba guca intege ibindi bihugu ikoresheje kwivanga mu bibazo by’ibindi, ikazana ingabo ngo iratabara, zigasenya ibikorwa remezo, kugirango bizabone aho bihera bigira ibi bihugu abagaragu babyo.

Aya magambo yayavugiye i New York hashize iminsi irenga 10 ho gato Abanyamerika bibutse ababo batikiriye mu nyubako ndende za World Trade Center tariki 11/9/2001.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

39 Comments

  • Mahmoud Ahmadinejad uri umugabo kuko burya ukuri kuraryana ariko guca mu ziko ntigushya.

  • that is it uwo mugabo niwe mwalabu ukenewe uvugisha ukuri brovo muhomud

  • Uyu mugabo aravuga ukuri kabisa,jyewe ndamushyigikiye America iri inyuma y’ihanantuka ry’ariya mazu yayo.Gusa sinemeranya n’uyu mugabo ku bijyanye na holaucost ahakana kko iriya genocide y’abayahudi ni ntashidikanywaho, yabayeho rwose

    • nanjye ntyo bazina

  • Yewe this man is danger than ever , nigute ashobora kuvuga ijambo inteko yose igahaguruka? . Arakomeye kabisa

  • Kuri Genocide ntabwo mbyemra Genocide yabayeho areke guhakana plz.

  • ntamara kabiri kandi muzaba mureba.

    • Ntamara kabiri se ni ryari wigeze wumva ko yumvikana n’abanyamerika. Ahubwo buriya gushira amanga ni uko nawe azi aho yigejeje muri za kirimbuzi n’ubukungu,…

      Cyangwa byabindi ngo wirukana umugabo kera..Gusa buriya za nkomamashyi nazo ziboneraho ko ukuri kuzwi kandi ko kutaryamirwa.

  • njye mbona uyu mugabo ahmedinejad nawe ari intagondwa i mean terolist amaherezoye azaba nkaya sadam houssen

  • Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye kandi ndabona uwo mugabo rwose ari igihangange yavugishije ukuri.Ahubwo kubera iki basohotse ni uko ibyo bashakaga ko avuga atabivuze kandi nzi ko adakorera ku bwoba.N’ibindi azabivuga!

  • MUHAMUDU AHAMD…agaragaje ubutagondwa bw’ abarabu. ko ntacyo avuga kkku ntagondwa zizirikaho ibisasu bakamara abantu.
    CYOKORA nubwo ubukungu bwisi burimo kuganyuka, mafrw. akoreshwa murizi ntambara zose kwisi yagakoze byinshi bitunga abantu.

  • Banyarubuga Bavandimwe,

    ndabasabye. Ku makuru amwe na mwe mujye mwibungesera, maze mucishe make ndetse nibiba ngombwa mwifate….

    Za maneko za Mpatsibihugu cyane cyane abantu bakorera CIA bahora bateze amatwi.

    Ndemeza ndashidikanya ko n’iwacu i Rwanda bahari. Cyane cyane ku bibuga bya interneti nkibi, bisurwa ahanini n’urubyiruko….

    Barahari, haba mu Kinyaga, i Bwanamukare, mu Gisaka, i Bushiru ndetse no mu Birunga byacu ntibahakangwa. Barahari i Kigali cya Nyarugenge, barahari muli EAC yose….okay!!!

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Yagizwe no kuba yavugiye mu gihugu aho umuntu avuga icyo ashatse apfa kuba ntawe atunze imbunda gusa! Buriya se ugira ngo ijambo nka ririya ni henshi warivugira ukazahava? Ntibibaho.

  • Uyu niwe mugabo usigaye kubutegetsi,we na Kaddafi nibo bashobora kubwiza ukuri abanyamerica.ibyo yavuze ni ukuri kabisa

  • Umuntu avuga ibitagenda bakamwita umwanzi! Niba nabo nubwo ari inkozi z’amashyano gusa baragerageza kuri democratie! Ntibashobora kumuta muri yombi,ahubwo bamutaye mucyumba cy’inama gusa..baragerageza rwose!

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye, rwose reka abasomere erega nibyo kuko ntacyo abasaba, arihagije ameze nka Kadhafi! Ariko wamugani tuzahakirizwa kuzagera ryari? Ariko ashobora kuba akorana na Wikileaks, kuko yamennye amabanga menshi! Uretse yenda aho yarengereye aho atavuze ukuri ni hehe? Ukuri kuraryana ariko yabakurugutuye wana! Merci mingi, nuko unywa icyayi cg ikawa nari kukugurira ka P/Mitziig

  • Ewana le type kabisa ararenze, nigutyo amanyamerika rega baba bashaka ko abantu babasenga! kandi sibyo, urumugabo kabisa nyja utinyuka ubabwire mwana!

  • biriya bitero bya le 11 sept kabisa nubu biracyancanga(birimo urujijo sana) ,uwandusha icyo abanyamerica (abaturage bayo)babivugaho ya mbwira

  • ntawe uyobewe ko Abanyamerika bimuye Imana yaturemye bakimika ibigirwamana byabo aribyo bibakozeho hanyuma bakabeshyera Ossama ko ngo ariwe wabishenye! gusa ILLUMINATI NIYO YASENYE WORLD TRADE CENTER

    BAZABANZE BAREKE IKITWA “RUN MAN” UBUNDI BIMIKE IMANA AHASIGAYE BAREBE UKUNTU BAMERERWA NEZA!!!!!!!!!

  • Buriya mu kuri America yaba yarateguye guhirika ziriya nzu harimo n’abantu ngo yunguke iki? tube abagabo tuvuge uko tubyumva.

    Bin Laden mwigeze mumwumva mbere ya kiriya gikorwa? aka kagabo rero mushima karashaka kuba intahana batatu, Sadam yazize ko yishongoye kuri bush amubwira ngo birashimishije igihugu nka kiriya kigira igihangange kubona biriya byakibayeho, ngo ubundi byabaye bareba he niba ari abahanga? Bush ati nzakwereka abandi bohereje legramme zakababaro we yohereza iyishimwe. uriya nawe ahubwo arasha kudushora mu ntambara zisi. Nga aho ndi ababisoma muzanyibuka nyuma munyite umupfumu.

  • nibyo Iran ntabwo iyoborwa n’umuyobozi, ahubwo wagira ngo iyoborwa n’utari umuntu nubwo ari ikiremwa.uwahatunganya

  • ahhhhh, biriya bintu ko bikaze? none Moouhmoud arashaka ko abanyamerica bamwirenza. buriya bagiye kumupangira muzaba mureba muminsi iri imbere. ariko nawe yari hebye tu. kandi aba bagabo bazadushora mu ntambara y’isi, bya bitwaro(nuclear weapons) bazabikoraho turangire.

  • amakuru ya kadafi

  • Nkeka ko abantu batanga comments nyinshi kuri uru rubuga ndetse nizindi ari urubyiruko ariko, binterera ubwoba cyane ndetse nkanatekereza ejo hazaza huru rubyiruko rwacu “nange ndirwo” iyo numvise imyumvire n’imitekerereze yarwo. Ndabingize nimujya kwandika comments zanyu muge mubanza mukore analysis kunkuru runaka maze munirinde amaranga mitima. Amerika iyo iba yarashatse urwitwazo rwo kwica Bin L, ntiba yaririwe ijya kurimbura imbaga ndetse ngo yisenyere kumanywa y’ihangu. Ahubwo Muhamudu ashatse yasaba imbabazi pee!!

    • haricyo bita political gamez , wowe utazi cyane cyane biriya bihugu bikomeye birazizi cyane . esenkawe uha agaciro kwihorera cg ,ubutabera ?
      so nibindi bizamenyekana man jusy wait

    • haribyo bita political gamez kd biriya bihugu bikomeye bizi kuzikina , nonese wowe uvuga ibyo , niki uha agaciro hagato yo kwihorera n’ubutabera ?
      think far . nibindi bizamenyekana man just wait .

  • Uyu mugabo si umusazi.Isi izarimburwa n’imirimo mibi y’abayituye ga!Illuminati muyitondere.Mwe musenge gusa, Imana itube hafi kandi idukize ubugome bw’umubi.

  • ukuri guca muziko nigushye aba nibo bagago babasha america nabandi bumva ko abantu baguma mubu koroni ndamwemera ni umugabo

  • Amerika ibona ibindi bihugu bitangiye gutera imbere ikabiteza umwiryane, kugirango ibone uko yinjira ngo isubize inyuma amajyambere, bakomeze bayipfukamire. N’abagome tu!!

  • CYOKORA UMUGABO MUKUNDA NTACYO AMPAYE USIBYE KO HARI AHO YAKORESHEJE URWANGANO AFITANYE N’ANYAYISIRAYERI ARIKO IBYO YAVUZE UKUYEMO HOLAUCOST IBINDI AHUBWO ABANYAMERIKA YABAHAYE UMURONGO BAZAJYE KUMUBAZA ARIKO BATAGIYE KUMUTERA KUKO NIYO BAGENDA BAZAGENDE BIKANDAGIYE KUKO URIYA MUGABO YABARANGIZA N’UBWO ARI IBIHANGANGE.ARIKO U RWANDA NDARUSABYE RUTAZIGANA URIYA MUGABO KUKO AFITE AHO AMAZE KUGERA NAHO TWE TURACYASINDAGIZWA.AHHHHHHHHHHHH!.

  • hum nabanze arebe uko bagize saddam na khadaffi abafransa baravuze ngo toute verite n’est pas bonne a dire niba aribo babikoze se afite iyihe gihamya niyicecekere bariya bazayobora isi kugeza yesu agarutse bayivuyanga biyikandagiza amajanja mpaka Yesu arambirwe yiyizire. uwavuze ngo duceceke niyirorerere nubwo badasoma mu mitima bazi ko badakunzwe ku isi na CIA irabizi bazatuyoboresha ubugome n’ubu terroriste bwabo ariko ni aba sataniste ntawe utabizi Ahmedinejad wihebye ararye ari menge

  • nimuceceke ukuruta akwigisha umuco mureke dukore cane natwe tuzabe ibihangange kuruta amerca noneho tuge tubereka umurongo ngenderwaho naho kubavuga byo niko gutera imbere kwabo.

  • ARIKO NANGE BINYOBERE!!!IYO NZU UBUNDI YARIKOZE MUBIKENYERI KUBURYO YARI KURANDURWA N’IMPANUKA Y’INDEGE GUSA?BABWIRE NDAGUSHYIGIKIYE NUBWO ABANDI BOSE BAKUVAHO NKUNZEKO UVUGISHA UKURI.URI UMUGASHO SHA Ahmadineja!!!!MBANGUHAYE INKA NUKO UMBAYE KURE.NZAKOHEREREZA AMATA YAYO.

  • Impamvu bavuye mu nama nuko yababwiye ibyo bakoze

  • erega twibaze kandi twisubize nonese ko bishe OSAMA ngo niwe washenye WTC none MUZEHE KADAFI YASHWENYE IMITURRIRWA MWAGIYE MUVUGA MUKAREKA guhisha ibintu USA ishaka gushyira ibihugu byose munsi yibiganza byayo .so nge mpuje na AHMEDINEDJAD kuko ntago abashakaho amaramuko reka ababifitemo inyungu bajye bayitaka ariko leo ni leo bazabereka ko atari benewabo

  • icyananiye umwana w’umuntu w’ikigihe ni analyse ya buri kimwe cyangwa se kwemera ndavuga effet de masse sha reka mbareke mujye musesengura neza pee gusa imana yonyine niyo izi gahunda y’isi ibindi byose it is 0

  • JYE NZAHUZA NA JONNY 100%USA IRASHAKA KWIGARURIRA ISI YOSE,EREGA BYARAHANUWE ARIKO HAZABA IMPINDUKA NAYO IJYE HASI KUBUTAKA,I HAVE A DRAIM,YABONYE KO ABARABU BAFITE INGUFU,BAFITE PETOL,BAFITE GUSHYIRA HAMWE BABONA KO BAZABARUSHA MU ITERAMBERE,NIBWO BABANJE GU CREANT IBIBAZO BABACAMO KABIRI,REBA WTC NIBO BABIKOZE BABESHYERA OSAMA,REBA SADAM NGO AFITE INTWARO ZA KIRIMBUZI,REBA TOUNIS UKO BAYISENYE,REBA LIBYE UKO BAYIGIZE,REBA YMEN,NAHANDI BARASENYA BARANGIZA BAGASHAKA KUBAFASHA SI UGUFASHA AHUBWO NU GUKORONIZA,BARABASENYERA BARANGIZA BAKABAJYA KU MUTWE,ARIKO NDAGAYA IBIHUGU BYO MURI AFRICA BO BATASHYIZE HAMWE NGO BAFASHE KADAFI,KUKO WE YARAFITE GAHUNDA NZIZA YO GUSHYIRAHO AFRICA YUNZE UBUMWE,NINACYO EREGA BA MUHOYE.NARI NIBAGIWE KO NABYO BIBA BIHAKIRIZWA,AHA IMANA IZABABAZER AMARASO YABARABU YAMENETSE.

  • INGABIRE NDASHAKA KU GUSUBIZA,YES NDEMERANWA NAWE KO CIA IRI HOSE,VRAIMENT HOSE AHO WAVUZE NAHO UTAVUZE MAIS BAMENYE AMAKOSA YABO,PLUS BAKOMEZA GUKORA IBYO BAKORA PLUS NIKO BARIKUREMA UBUTAGORWA MU MITIMA YAB1ABANTU,NDETSE NABANDI BAKAVUKA,USA IBIMENYE KO ABANTU ATARI IMPUMYI,KD TUZI UBWENGE,NTITUZIHANGANIRA KUBONA BICA INZIRAKARENGANE,,SORY BIRAMBABAJE CYANE KUBONA TUGITINYA KUVUGA NGO TUTAZAPHA HEE,UBUNDI SE SITUZAPHA,UHARANIRE GUPHA KIGABO KD UZIZE UKURI,NIBWO BUTWARI

  • Ahmadinejad natitonda azahomaho!!!nabandi barabagabo sha!

Comments are closed.

en_USEnglish