Tags : Zimbabwe

Zimbabwe: Mugabe yasabye abashaka kumusimbura kwihanganira igihe gito gisigaye

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 93, yasabye abayobozi bifuza kuzamusimbura kugumana ibyifuzo byabo, ababwira ko igihe cyabo cyo gutegeka kizagera. Ubwo kuri uyu wa gatanu yahuraga n’urubyiruko yifuza ko ruzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ahitwa Marondera mu burasirazuba bw’umujyi wa Harare, Mugabe yavuze ko abifuza kuzamusimbura bakwihangana kuko igihe cyabo kitarageza. Yasabye urubyiruko […]Irambuye

Mugabe ngo ntabwo aba asinziriye mu nama, aba aruhura amaso

Umuvugizi wa Perezida Robert Mugabe avuga ko iyo uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe ahumirije mu nama zitandukanye ataba asinziriye nk’uko bamwe babivuga ahubwo ko aba ari kuruhura amaso kubera urumuri rwinshi. Perezida Robert Mugabe akunze kugaragara mu nama zikomeye yakase igitotsi ndetse no mu nama yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) yabereye muri Afurika y’Epfo […]Irambuye

 Zimbabwe urukiko rukuru rwaciye iteka ku gukubita abana

Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no  kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje. Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu. Ngo byazamuwe […]Irambuye

Imparangwe ziracika ku Isi, mu Rwanda ho ngo ntazigeze ziharangwa

Eugene Mutangana ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, (RDB) yabwiye Umuseke ko ibinyamajanja bita ‘Imparangwe’ (Cheetahs)  zitigeze ziba mu Rwanda. Mu mibare RDB bafite ya vuba, yerekana ko guhera muri 2013 kugeza mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 nta mparangwe basanze mu Rwanda. Ku isi hose hasigaye imparangwe 7 100 gusa mu gihe mu […]Irambuye

Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo azongera yiyamamaza mu matora ya 2018

Kuri uyu wa gatandatu, ishyaka Zanu-PF rya Perezida Robert Mugabe ryamwemeje nk’umukandida nanone uzarihagararira mu matora ya 2018. Mugabe ubu ufite imyaka 92, ni Perezida wa Zimbabwe kuva mu 1987, gusa kuva mu 1980 yasaga n’aho ariwe uyoboye kiriya gihugu nyuma yo kukibohora ku bukoloni bw’Abongereza. Mu 2018, Mugabe aramutse atowe ku myaka 94 yazasoza […]Irambuye

RwandAir igiye kujya ikora ingendo muri Zimbabwe

Kompanyi y’Indege y’u Rwanda, RwandAir igiye kujya igurukira mu kirere cyo muri Zimbabwa, indege zayo zikajya zigwa ku kibuga cy’indege gishya kitwa Victoria Falls International Airport gifite ibikoresho bigezweho. Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, John Mirenge, yatangarije Tourism Update ibijyanye n’icyo cyemezo. Mirenge yagize ati “Tugiye kongera gukorana n’abafatanyabikorwa gukorera ingendo i Harare, ku kibuga cya […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe atanga impamyabumenyi hari abanyeshuri bamusabye kwegura

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza yatwawe n’abantu batazwi ubwo yazamuraga icyapa gisaba Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kwegura, aho yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Perezida Mugabe yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi barangije Kaminuza, mu ishuri ryitwa National University of Science of Technology, mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo ya Zimbabwe, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bakoraga […]Irambuye

Perezida wa Botswana yasabye Robert Mugabe kuva ku butegetsi

Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, w’imyaka 92 kureka ubutegetsi ataruhanyije. Ian Khama yatangarije Reuters ko igihugu cya Zimbabwe gikeneye ubuyobozi bushya bushobora guhangana n’ibibazo bya politiki n’iby’ubukungu kimazemo igihe. Khama ati “Biraboneka ko ku myaka ye, (Mugabe) n’ibihe igihugu cya Zimbabwe kirimo, ntabwo rwose ashoboye kuba yahindura mu miyoborere […]Irambuye

en_USEnglish