Digiqole ad

Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo azongera yiyamamaza mu matora ya 2018

 Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo azongera yiyamamaza mu matora ya 2018

Kuri uyu wa gatandatu, ishyaka Zanu-PF rya Perezida Robert Mugabe ryamwemeje nk’umukandida nanone uzarihagararira mu matora ya 2018.

Mugabe ubu ufite imyaka 92, ni Perezida wa Zimbabwe kuva mu 1987, gusa kuva mu 1980 yasaga n’aho ariwe uyoboye kiriya gihugu nyuma yo kukibohora ku bukoloni bw’Abongereza. Mu 2018, Mugabe aramutse atowe ku myaka 94 yazasoza Manda ye ari hafi kuzuza imyaka 100.

Mu nama y’ishyaka Zanu-PF yabaye kuri uyu wa gatandatu, ngo hari n’abatanze ibitekerezo ko Mugabe yagirwa Perezida kugeza apfuye (President for life), baririmba bati “tongai, tongai baba”  bishatse kuvuga ngo “Yobora, yobora Papa”.

Nubwo Robert Mugabe akomeje kugirirwa ikizere n’abaturage by’umwihariko abo babana mu ishyaka Zanu-PF, hari n’undi mubare munini w’Abanya-Zimbabwe bakomeje kwigaragambya no gukora ibikorwa bisa nabyo bagaragaza ko batishimiye imiyoborere ya Mugabe ndetse n’ibibazo by’ubukungu igihugu kirimo.

Mu ijambo yavuze, yemera kuzongera guhagararira Zanu-PF mu matora ya Perezida yo mu 2018, Mugabe yasabye abanyamuryango ba Zanu-PF guhagarika imyiryane imaze iminsi igaragara imbere mu ishyaka.

Yagize ati “Twemeranyije ko amakimbirane agomba guhagarara. Umwiryane w’imbere mu ishyaka ugomba guhagarara. Ingengabitekerezo y’ishyaka igomba gukurikizwa.
Mureke tube umwe.”

Yongeraho ati “Turi umuryango umwe, umuryango wa Zanu-PF urangwa n’ihame ryo guhuza no kumvikana hagati y’abanyamuryango.”

BBC dukesha iyi nkuru, iravuga ko muri iyi nama, Mugabe yavuze ko ibibazo by’ubukungu biri mu gihugu cye biterwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bimuvangira muri Politiki ze.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngiyo Africa ngiyo democracy yayo. umuntu wananiwe kuzahura ubukungu bw’igihugu ubwo baramutora cg bakomeje kumukomeraho ngo azabageze kuki koko?

    Zimbabwe bakwiye gukanguka kuko kuba Mugabe hari ibyo yakoze byiza ariko hari nibindi byamunaniye kandi byatumye ibyo yakoze bitangiye kuba ubusa ikindi kandi Mugabe imyaka afite ntimwemerera gukomeza kuyobora, keretse nibamwimika akaba umwami wa Zimbabwe naho President wapi.

    Bazicuza bitagishobotse amazi yararenze inkombe batagifite rutangira

Comments are closed.

en_USEnglish