Digiqole ad

Perezida wa Botswana yasabye Robert Mugabe kuva ku butegetsi

 Perezida wa Botswana yasabye Robert Mugabe kuva ku butegetsi

Ibumoso Perezida Ian Khama wa Botswana na Robert Mugabe wa Zimbabwe

Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, w’imyaka 92 kureka ubutegetsi ataruhanyije.

Ibumoso Perezida Ian Khama wa Botswana na Robert Mugabe wa Zimbabwe
Ibumoso Perezida Ian Khama wa Botswana na Robert Mugabe wa Zimbabwe

Ian Khama yatangarije Reuters ko igihugu cya Zimbabwe gikeneye ubuyobozi bushya bushobora guhangana n’ibibazo bya politiki n’iby’ubukungu kimazemo igihe.

Khama ati “Biraboneka ko ku myaka ye, (Mugabe) n’ibihe igihugu cya Zimbabwe kirimo, ntabwo rwose ashoboye kuba yahindura mu miyoborere ye cyatuma haboneka umuti w’ikibazo.”

Perezida Robert Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe kuva Ubwongereza bwayiha ubwigenge mu myaka ya 1980.

Perezida Khama anenga Mugabe kuba  adindiza ubukungu mu karere igihugu cye kirimo.

Yavuze ko bitewe n’ibihe bikomeye igihugu kirimo, abenshi bahisemo kugihunga bakajya mu bihugu bituranyi harimo abasaga 100 000 berekeje muri Botswana.

Khama yavuze ko azarekura ubutegetsi mu 2018 amaze gutegeka imyaka itanu, anenga cyane abayobozi batsimbarara ku butegetsi.

Ati “Nakomeje gutekereza ko imyaka 10 uyobora umuryango uwo ariwo wose, uretse n’igihugu cyangwa Guverinoma, umuryango wose, ni igihe gihagije.”

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • niba nawe

Comments are closed.

en_USEnglish