Zimbabwe urukiko rukuru rwaciye iteka ku gukubita abana
Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje.
Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu.
Ngo byazamuwe n’umubyeyi witwa Linah Pfungwe yinubiye uburyo umwana we w’imyaka itandatu wiga mu ishuri ry’incuke yanegekajwe n’inkoni yakubiswe n’umwarimu we kubera ko yari yananiwe gusoma igitabo kandi yari yasinyiwe ko yaraye akoze umukoro wo mu rugo.
Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Zimbabwe ni rwo rusigaye kwemeza iri teka rigatangira gukurikizwa.
Iri teka ngo nirimara kwemezwa bishobora kuzahindura uburyo ababyeyi batozaga abana babo imyitwarire muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Iri teka ariko ngo hari ababyeyi bavuga ko batarishyigikiye, ngo imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu yo ivuga ko n’ubundi ryari ryaratinze kuko uburenganzira bw’abana bwahohoterwaga.
Linah Pfumwe watumye iriteka ryemezwa n’urukiko rukuru yanditse asaba urukiko ko rwarengera ubusugire bw’abana nyuma y’uko umwana we yari yakubiswe iz’akabwana ,umubiri wose wuziye imibyimba kugeza ubwo atabashaga no kuryama.
Avuga ko yashyize ifoto y’umwana we kuri whatsapp yari ahuriyemo n’abandi babyeyi ngo barebe ibyo umwana we yahuye na byo ngo abenshi bavuga ko n’ab’abo ari uko bameze.
Mu busabe bwe avuga ko abana badakwiye guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, ngo nko kubahanisha inkoni na byo binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana buri mu itegeko nshinga ry’igihugu.
Umunyamategeko David Mangota na we yemeza ko guhanisha abana inkoni binyuranyije n’itegeko nshinga rya Zimbabwe akavuga ko ababyeyi n’abarimu batagomba kurambura amaboko yabo bakubita abana.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW