Digiqole ad

Mugabe ngo ntabwo aba asinziriye mu nama, aba aruhura amaso

 Mugabe ngo ntabwo aba asinziriye mu nama, aba aruhura amaso

Ngo ntaba asinziriye aba ari kuruhura amaso

Umuvugizi wa Perezida Robert Mugabe avuga ko iyo uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe ahumirije mu nama zitandukanye ataba asinziriye nk’uko bamwe babivuga ahubwo ko aba ari kuruhura amaso kubera urumuri rwinshi.

Ngo ntaba asinziriye aba ari kuruhura amaso
Ngo ntaba asinziriye aba ari kuruhura amaso

Perezida Robert Mugabe akunze kugaragara mu nama zikomeye yakase igitotsi ndetse no mu nama yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) yabereye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize uyu mukambwe w’imyaka 93 yagaragaye asinziriye.

George Charamba uvugira ibiro bya Perezida Robert Mugabe avuga ko uyu mukuru w’igihugu ataba asizniriye ahubwo ko aba ari kuruhura amaso kubera urumuri rwinshi aba yiriwe abona.

Ati “ Mera nk’ucitse intege iyo nsomye ngo perezida yari asinziriye mu nama. Si byo!”

Akomeza agira ati “ Ku myaka 93 hari ikintu kiba mu maso ni na yo mpamvu perezida adashobora kwihanganira urumuri rwinshi, iyo umurebye mu maso areba hasi kugira ngo yirinde urumuri.”

Charamba agereranya Mugabe na Nelson Mandela na we watinyaga umurabyo wa camera kubera ubumuga yari yaratewe n’ibihe yari yaranyuzemo birimo gufungwa.

Uyu mugabo agira ati “ Ntiwabaga wemerewe gukoresha imirabyo mu cyumba yabaga arimo (Mandela).”

Charamba avuga ko Mugabe aherutse kwakira imiti idasanzwe y’amaso ku buryo muri iyi minsi amaso ye ameze neza.

Gusa ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa Robert Mugabe bikunze kuragarukwaho muri Zimbabwe ko bitwara amafaranga menshi mu gihe hari abanyagihugu bakomeje kwicwa n’inzara n’imibereho mibi.

Charamba yavuze ko ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa uyu mukambwe bikorerwa I Harare kandi bigakorwa n’umuganga usanzwe w’umwirabura wo muri Zimbabwe bityo ko bidashobora gutwara amafaranga menshi, ngo ajya kwivuriza hanze iyo ari uburwayi bukomeye.

Nubwo ngo aba aruhura amaso hari aho biboneka ko aba ari mu rinini
Nubwo ngo aba aruhura amaso hari aho biboneka ko aba ari mu rinini

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ubu se ntimubona ko yari ari kuri chart abaza uko muri Zimbabwe byifashe!!!

  • Mu kinyarwanda cyiza tubyita guhisha amaso.

  • Njyewe ndikubona yasinziriye, yarakwiriye gufata pension kuko dukurikije imyaka afite ubu bimusaba kuruhuka bihagije

  • Abaturage be ngo ntibashaka KO avaho. Ubusabe bwabo inteko ya Zimbabwe yarabwumvise. Afric genda ufite abayobozi.

  • Sauf un enfant de six mois. Aucun qui ne voit pas qu’il dort vraiment. L’Afrique ne sera jamais développée avant d’avoir les vrais présidents qui aiment leur pays ne pas travailler pour leurs intérêts.

    • Uvuga na ikinyarwanda aliko?
      Ukigerageje ahari ntacyo byaba bitwaye….

  • ariko abanyamakuru baba bacungana no gusinzira kwa mugabe bakaba bamuteye agafoto. Uretse no gusinzira yagonnye.

Comments are closed.

en_USEnglish