Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yasabye abashaka kumusimbura kwihanganira igihe gito gisigaye

 Zimbabwe: Mugabe yasabye abashaka kumusimbura kwihanganira igihe gito gisigaye

Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko yasabye abashaka kumusimbura ku butegetsi kwihangana

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 93, yasabye abayobozi bifuza kuzamusimbura kugumana ibyifuzo byabo, ababwira ko igihe cyabo cyo gutegeka kizagera.

Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko yasabye abashaka kumusimbura ku butegetsi kwihangana

Ubwo kuri uyu wa gatanu yahuraga n’urubyiruko yifuza ko ruzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ahitwa Marondera mu burasirazuba bw’umujyi wa Harare, Mugabe yavuze ko abifuza kuzamusimbura bakwihangana kuko igihe cyabo kitarageza.

Yasabye urubyiruko rwa Zanu-PF gukomeza kubera ishyaka inkoramutima.

Ati “Turifuza ko ishyaka ryacu rigumana ubumwe aho kugira ngo ricikemo ibice. Niba muri abo muri Zanu-PF nyabo, mugomba kuba inkoramutima z’ishyaka.”

Mugabe yasabye abashaka kuzamusimbura ku butegetsi gukomeza kwihangana mu mahoro.

Ati “Igihe cyanyu kizagera. Rwose igihe kirimo kiragera.”

Byavuzwe ko umugore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe kimwe n’umwungiriza we Emmerson Mnangagwa bari mu bahatana cyane ngo bazasimbure uyu mukambwe, ibi ngo bikaba byaratumye mu ishyaka Zanu-PF party hazamo impaka.

Zanu-PF ariko yamaze kwemeza ko Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida azaba mu mwaka utaha.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibyo koko igihe kirimo kiragera nejo cg ejobundi wakumva filime yizinze.Gusa iyo bigenze gutyo muri africa kubera umuntu ukjomeye kurusha inzego.Byose byikubita hasi intambara ikarota abaturage bakahagwa. mwibuke ibyabereye muri Cote d’Ivoire.

Comments are closed.

en_USEnglish