Digiqole ad

Zimbabwe: Biro Politiki ya ZANU-PF iramara icyumweru yiga ku bibazo by’igihugu

 Zimbabwe: Biro Politiki ya ZANU-PF iramara icyumweru yiga ku bibazo by’igihugu

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe muri Gashyantare azuzuza imyaka 93

Guhera kuri uyu wa Kabiri Biro Politiki y’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe igizwe n’abantu 6 700 iramara Icyumweru yiga ku bibazo igihugu gifite harimo n’ubukungu bwaguye hasi cyane ku buryo igihugu cyageze ubwo kireka gukoresha amafaranga yacyo ubu kikaba gikoresha amadolorai ya USA imyaka ikaba ibaye umunani.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe muri Gashyantare azuzuza imyaka 93

Iyi nama ikomeye kandi ya ZANU–PF ibaye mu gihe mu gihugu havugwa umwuka mubi hagati y’abaturage n’ubutegetsi bamwe bafata nk’ubw’igitugu cya Perezida Robert Mugabe.

Biro Politiki ya ZANU PF iramara icyumweru cyose yita ku cyakorwa ngo ibi bibazo byose bigabanye ubukana.

Abagize Biro Politiki ya ZANU–PF kandi ngo bazigira hamwe icyakorwa ngo umukambwe Robert Mugabe uzuzuza imyaka 93 y’amavuko muri Gashyantare 2017, azabashe kwiyamamariza kuyobora manda itaha mu matora azaba muri 2018.

Nubwo hari bamwe bavuga ko Mugabe agishoboye, hari n’abemeza ko ubuzima bwe buri mu marembera, bakabishingira ku bimaze iminsi bimubaho harimo intege nke z’izabukuru, cyangwa gusinzira mu ruhame bya hato na hato.

RFI ivuga ko ubu muri Zimbabwe hari ibice bibiri bicungira hafi ngo Mugabe niyitaba Imana bizahite bifata ubutegetsi.

Igice kimwe kigizwe n’abari ku ruhande rwa Visi Perezida witwa Emmerson Mnangagwa. Uyu ngo afite agatsiko kagizwe na bamwe mu ngabo z’igihugu hamwe na ba meneko.

Akandi gatsiko  bakita G40 karimo abantu biganjemo abakiri bato bazwi mu nzego za Leta nka Jonathan Moyo, Saviour Kasukuwere n’umugore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe.

Intiti muri Politiki yitwa Brian Raftopoulos ivuga ko Robert Mugabe nta ruhande na rumwe muri ziriya yigeze yereka ko ashyigikiye ahubwo ngo agenda azigonganisha kugira ngo zidakomera kandi ibi ngo ni byo byamuranze mu myaka yose yamaze ategeka Zimbabwe.

Gusa bamwe mu bahanga bavuga ko kuba hari amatsinda yahoze muri ZANU-PF ariko ubu akaba yaramaze kwerekana ko adakurikiza imirongo yayo ya politike, byerekana ko Mugabe yamaze ‘gutakaza amaboko’.

 Umugore we ngo n’iyo yajya ku butegetsi ntiyaburambaho

Grace Mugabe na we arashaka kuzasimbura umugabo we ku butegetsi. Bamwe bemeza ko nubwo afite ubunararibonye muri Politiki kubera imirimo yakoze mu gihe umugabo we amaze ku butegetsi, ngo aramutse yiyamaje agatorwa ntiyaburambaho.

Mu minsi ya vuba yigeze kubwira abagore bo mu ishyaka ZANU-PF ati: “Ubu njye ndi Perezidante w’iki gihugu kuko mfatanya n’umugabo wanjye kukiyobora.”

Umusesenguzi witwa Piers Pigou we yemeza ko Grace Mugabe atabasha kuyobora ingabo za Zimbabwe yitwaje gusa ko ari umugore wa Robert Mugabe wakoranye na zo mu kubohora Rhodesia y’Epfo bakayita Zimbabwe kugeza uyu munsi.

Muri iyi minsi kandi ngo Grace Mugabe aherutse kuvuga amagambo yababaje bamwe mu bakuru b’ingabo za Zimbabwe.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish