Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe atanga impamyabumenyi hari abanyeshuri bamusabye kwegura

 Zimbabwe: Mugabe atanga impamyabumenyi hari abanyeshuri bamusabye  kwegura

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ni we Muyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza zose za Leta mu gihugu cye

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza yatwawe n’abantu batazwi ubwo yazamuraga icyapa gisaba Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kwegura, aho yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ni we Muyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza zose za Leta mu gihugu cye
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ni we Muyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza zose za Leta mu gihugu cye

Perezida Mugabe yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi barangije Kaminuza, mu ishuri ryitwa National University of Science of Technology, mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo ya Zimbabwe, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bakoraga ibisa no kwigaragambya.

Advance Musoke umwe mu banyeshuri 14 na bo barangije kwiga, yazamuye icyapa kiriho amagambo yo kwigaragambiriza ibura ry’akazi. Ntabwo byamenyekanye niba Perezida Robert Mugabe yabonye ibyo byapa bimusaba kwegura.

Makomborero Haruzivishe, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri yatangarije BBC ko abantu batazwi batwaye uyu munyeshuri witwa Musoke abandi bariruka barahunga.

Perezida Mugabe ntiyorohewe n’imyigaragambyo ikomeza kuzamuka uko ubukungu bw’igihugu bugwa mu manga.

Mugabe yari yijeje abatuye igihugu cye guhanga imirimo miliyoni ebyiri mu 2013, ariko ubu abaturage be bafite akazi mu buryo buzwi ngo ni 20%.

Muri Nzeri undi munyeshuri witwa Tonderai Dombo, yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umudendezo wa rubanda, yari akoze nk’ibyo abo banyeshuri bakoze uyu munsi.

Dombo ntiyigeze ahabwa impamyabushobozi ye kuva ubwo aracyategereje.

BBC

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ndakangurira uru rubyiruko gushirikubute bakarebera kuri Burkina Faso bakikiza uyu musaza.

  • Ibura ryakazi ririhose muri Africa no mu Rwanda icyo kibazo kirahari. Hazagire uzamera icyampa nkicyo mu Rwanda arebe uko biramugendekera.

    • niko simba ubundi urumunyarwanda?wabanje ukamenya ururimi ukabona gukurikira ibyomugihugu

      • Bite Amin we?
        Niyo waba uri ikiragi, cyangwa se utazi gusoma nokwandika ntibyakubuza kumenya ibibera mugihugu cyangwa. Ntibyakwambura nuburenganzira bwo kwita umunyarwanda. Ntibyakwambura uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza mugihugu cyawe. Niko abanyarwanda baba murwanda batazi gusoma no kwandika nibangahe? Urashakakubugako bagomba gukandamizwa kuko batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda?

  • Uramugaya kandi nawe mbona ariko byifashe?Sha mujyane kwiga rwose.Kopera hano imyandikire.

  • Nawe ndabona utazi imyandikire y’ururimi, kuko inyuma y’utwatuzo ugomba gushyiramo umwanya mbere yo kwandika irindi jambo. Ndatekereza ko icyiri ngombwa ari ubutumwa butangwa, kuko n’ikiragi gica amarenga ukireba akamenya icyo kivuga.

Comments are closed.

en_USEnglish