Digiqole ad

R. Mugabe ashyigikiye ibitekerezo bya Trump…Yizeye ko azamukuriraho ibihano

 R. Mugabe ashyigikiye ibitekerezo bya Trump…Yizeye ko azamukuriraho ibihano

Mugabe ngo Trump ni we uzakora neza kurusha ibyari kuzakorwa na Hillary

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ugize icyo avuga bwa mbere kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Trump agomba guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye byo kuba Amerika ikomeza kuba iy’Abanyamerika. Avuga ko yashimishijwe n’intsinzi ya Trump ndetse ko yizeye ko azakuraho ibihano US yafatiye igihugu cye.

Mugabe ngo Trump ni we uzakora neza kurusha ibyari kuzakorwa na Hillary
Mugabe ngo Trump ni we uzakora neza kurusha ibyari kuzakorwa na Hillary

Perezida Mugabe avuga ko ashyigikiye ibitekerezo bya PerezIda Trump ko Amerika iba iy’Abanyamerika ariko akonengeraho ko Zimbabwe (ayoboye) ikomeza kuba iy’Abanya-Zimbabwe.

Mugabe wujuje imyaka 93, mu kiganiro yagize ku isabukuru yo kuzuza iyi myaka, Mugabe yavuze ko yatunguwe no kuba Trump yaratsinze Hilary Clinton bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Perezida Mugabe yagarutsweho na Trump ubwo yiyamamazaga avuga ko adashyigikiye abaperezida bo muri Afurika bagungdiriye ubutegetsi ndetse akamutunga agatoki ko akwiye kuburekura.

Mugabe usa nk’uwirengagije ko Trump yamwamaganye, yavuze ko yishimiye intsinzi ya Trump kuko atifuzaga ko Hilary atsinda aya matora, akavuga ko Trump ari we uzakora ibyiza muri White House kurusha ibyari kuzakorwa n’uyu mugenzi we bari bahanganye.

Ati “ Natunguye n’intsinzi ye ariko sinigeze nifuza ko Madam Clinton atsinda, nari mbizi ko yashoboraga kutwongerera ibihano.”

Perezida Mugabe wafatiwe ibihano na US muri 2001 imuziza guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwiba amatora, avuga ko yizeye ko Trump azakuraho ibi bihano.

Avuga ko ibivugwa na Trump ari ibyo gushyigikirwa kuko uyu mugabo agaragaza urukundo afitiye igihugu  cye. Ati “ Ni byiza ko Amerika iba iy’Abanyamerika kandi turanemeranya ko Zimbabwe iba iy’Abanya-Zimbabwe.”

Uyu mukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, wanayoboye Zimbabwe kuva yabona ubwigenge, ishyaka rye rya Zanu-PF riherutse kumutanga nk’umukandida uzahatanira umwanya wo kongera kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Avuga ko adateganya kurekura ubutegetsi. Ati “ Abantu benshi bazi neza ko ntawansimbura, bazi neza ko uwatsinze ari we uzahoraho nk’uko nanjye mbyemera.”

Mu cyumwru gishize, umufasha wa Perezida Robert Mugabe, Grace Mugabe yavuze ko umugabo we azakomeza kuyobora Zimbabwe ndetse ko n’iyo yaba yitabye Imana umurambo we watangwa nk’umukandida kandi ugatorwa.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hhhh abanyagitugu bose bagiye kuboneraho bashime Trump bihakirwa

  • Ariko reka bamushyihikire niba ashaka ko America iba iyabanyamerica gusa se we azatinyuka kwivanga mubibazo byibindi bihugu azayobore USA yonyine abandi abareke nabo bayobore ibihugu byabo. Ntakuntu wakwirukana abantu mu gihugu cyawe ngo nawe ujye kwivanga mubyimiyoborere yibihugu byabo

  • Akana iwabo akandi iwabo! Menya ibyawe.

    • menyibyawesystem.info@usa

Comments are closed.

en_USEnglish