Digiqole ad

RwandAir igiye kujya ikora ingendo muri Zimbabwe

 RwandAir igiye kujya ikora ingendo muri Zimbabwe

Imwe mu ndege za Kompanyi Airbus A330 -200 yatumijwe na Rwandair

Kompanyi y’Indege y’u Rwanda, RwandAir igiye kujya igurukira mu kirere cyo muri Zimbabwa, indege zayo zikajya zigwa ku kibuga cy’indege gishya kitwa Victoria Falls International Airport gifite ibikoresho bigezweho.

Imwe mu ndege za Kompanyi Airbus A330 -200 yatumijwe na Rwandair
Imwe mu ndege za Kompanyi Airbus A330 -200 yatumijwe na Rwandair

Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, John Mirenge, yatangarije Tourism Update ibijyanye n’icyo cyemezo.

Mirenge yagize ati “Tugiye kongera gukorana n’abafatanyabikorwa gukorera ingendo i Harare, ku kibuga cya Victoria Falls no mu bindi bice. Kubera serivise yihuse, ubukerarugendo n’ubucuruzi bizarushaho gutera imbere hagati y’ibihugu byombi (u Rwanda na Zimbabwe).”

Umuyobozi wa Rwandair yatangaje ko urwego rushinzwe Ubukerarugendo rwamaze kwerekana ubushake bw’uko izo ngendo zakorwa.

RwandAir izatangira gukora ingendo inshuro enye mu cyumweru ku kibuga cy’indege Harare International Airport kuva muri Mutarama 2017.

Mirenge avuga ko gushyiraho inzira zahuranya aho indege ihagurukiye n’aho igwa bidasabye kugira ahandi ihagarara ari ikintu gikomeye, kuko ngo birahendutse kandi bituma abantu bakoresha igihe cyabo kubera ko abakerarugendo mpuzamahanga badakunda kugenda bahagarikwa ahantu hanyuranye.

Kuba Rwandair yaramaze kuganira n’abafatanyabikorwa, n’abashinzwe ubukerarugendo, ngo nta gushidikanya ko iyo nzira nshya itagiye gukoreshwa.

Travel to EastAfrica

UM– USEKE.RW

en_USEnglish