Digiqole ad

USA: Igisasu cyaturikiye New Jersey ikindi kintu giturika kibasira New York hakomereka 29

 USA: Igisasu cyaturikiye New Jersey ikindi kintu giturika kibasira New York hakomereka 29

Ahumvikanye uru rusaku rwikintu cyaturitse mu karere ka Chelsea ni ahantu hateranira abantu benshi muri week end

Nibura abantu 29 bakomerekeye mu gitero cy’ikintu cyaturikiye mu karere ka Chelsea mu mujyi wa New York City, nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Ahumvikanye uru rusaku rwikintu cyaturitse mu karere ka Chelsea ni ahantu hateranira abantu benshi muri week end
Ahumvikanye uru rusaku rwikintu cyaturitse mu karere ka Chelsea ni ahantu hateranira abantu benshi muri week end

Imvano y’urwo rusaku rwiyasiriye mu masaha akuze yo ku wa gatandatu ntirasobanuka. Umuyobozi w’Umujyi, Bill de Blasio yavuze ko icyaturitse ari ikintu cyatezwe ku bushake ari ko ngo nt mpamvu zifatika zo kubihuza n’iterabwoba.

Imbaraga z’urwo rusaku zatumye ibirahure by’amadirishya y’inzu bimenagurika kandi rwumvikana mu bice bitandukanye kure.

Abayobozi nyuma baje kubwira itangazamakuru ko hari ikindi kintu gishobora guturika cyasanzwe ahandi hantu hakabiri muri ako karere ka Chelsea.

Mu bantu bakomeretse ngo nta n’umwe uri mu mazi abira byo kubura ubuzima bwe, nk’uko byatangajwe n’ukuriye abazimya umuriro mu mujyi wa New York.

Abenshi mu bakomeretse ngo bakaswe n’ibirahuri by’amadirishya abandi bafite udukomere duto ku mubiri.

Uru rusaku rw’ikintu cyaturitse rwumvikanye ahagana saa 21:00 (01:00 GMT) ababibonye bemeza ko abantu bakwiye imishwaro biruka batazi aho bagana kubera imbaraga z’urusaku icyo kintu cyari gifite.

Amakuru ataremezwa ni ay’uko icyo kintu cyaturikiye ahantu hashyirwa imyanda. Ibice byinshi by’umujyi byafunzwe na Polisi ya New York.

Umuyobozi w’Umujyi Bill de Blasio yagize ati: “Nta sano tubona yahuza iki gitero n’iterabwoba.” Yvuze ko hakiri kare ngo hamenyekane impamvu zihishe inyuma ariko yongeraho ati: “Turizera ko byakozwe ku bushake.”

Bill de Blasio yatangaje ko nta gihamya ihari y’uko icyo gikorwa cyabereye New York gifitanye isano n’igisasu cyaturikiye muri Leta ya New Jersey mu masaha make y’icyo cyaturikiye New York.

Abayobozi bavuze ko icyo kintu giturika cyasanzwe ahandi hantu mu karere ka Chelsea gisa na kimwe mu biba bigize iziko rya kijyambere (pressure cooker) cyari gihambiriye ku mugozi utwara amashanyarazi no kuri telefoni ngendanwa.

Ibi bitero byombi byavuzwe n’Abakandida bahatanira kuzayobora America, Hillary Clinton wo mu ishyaka rya Democratic na Donald Trump wo mu Ishyaka rya Republican, bihanganisha abo byagizeho ingaruka.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish