Digiqole ad

Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

 Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

U Burusiya bwashinje America kwica abasirikare 62 ba Syria mu bitero by’indege

America n’ibihugu bifatanyije kurwana muri Syria byemeye ko indege zabyo zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Syria, aho ingabo z’U Burusiya zivuga ko cyahitanye abasirikare 62 bo mu ngabo za Leta ya Syria barwanyaga intagondwa za IS.

 U Burusiya bwashinje America kwica abasirikare 62 ba Syria mu bitero by'indege
U Burusiya bwashinje America kwica abasirikare 62 ba Syria mu bitero by’indege

Igihugu cya America cyatangaje ko indege zacyo zahise zihagarika ibitero mu gace ka Deir al-Zour zikimenya ko hari ingabo za Leta ya Syria.

Umuvugizi w’Ubuyobozi muri USA yavuz eko bicuza ku kuba bateje imfu z’abantu batabigambiriye.

Inama y’igitaraganya y’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi yahamagajwe n’U Burusiya yahise yiga ku kibazo cy’intambara muri Syria.

Mbere U Burusiya bwatangaje ko agahenge impande zirwana zari ziyemeje gushyiraho zihagarika intambara kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, kari mu bibazo ndetse ko gashobora kutubahirizwa, bitewe na America.

Agahenge kashyizweho ntabwo kareba kuba America yahagarika ibitero ku mutwe w’Abayisilamu wa IS cyangwa indi mitwe irwanira amatwara akomeye y’idini (Jihadist groups).

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ingabo za America n’ibihugu biyishyigikiye mu ntambara yo muri Syria, rivuga ko ibitero byagabwe bazi ko barwanya Islamic State, kandi ko U Burusiya bukibamenyesha ko imodoka zirimo kuraswa ari iz’ingabo za Leta, ibyo bitero byahise bihagarara.

Iryo tangazo rivuga ko America yari yamenyesheje U Burusiya ko ibyo bitero bigiye kuba.

Rigira riti “Syria iri mu bihe bigoye ahari imitwe y’ingabo myinshi irwana n’inyeshyamba bihanganye byegeranye, ariko ingabo zishyize hamwe ntizagambirira kurasa ibirindiro by’ingabo bizwi ko ari iza Leta ya Syria. Ingabo zishyize hamwe zirongera zigenzure neza impamvu zihishe inyuma y’iki gitero kugira ngo harebwe niba hari isomo ryavamo.”

Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya yari yatangaje ko niba America itemeye ko icyo gitero cyakozwe n’ingabo zayo atari ikosa, bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko idashaka guhuza n’U Burusiya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Syria.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, America n’U Burusiya byasinye amasezerano y’agahenge muri Syria imitwe yose igahagarika intambara, hakarebwa uko ibyo bihugu byafatanya mu kurwanya umutwe wa Jabhat Fateh al-Sham, wamenyekanye nka al-Nusra Front, ndetse n’inyeshyamba za IS.

BBC

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Izo nyangabirama zatangiye kuvuga ko zarashe abo basilikare zitabigendereye ngo zibeshye..hanerekanwe ahakambitse bamwe mubasilikare babo muri Siriya nibendera rya USA kubutaka bwa Siriya..nanjye mukanya ndafata kalacinikovu njye kubahashya.

  • Aliko se ni bande bari kurwana! Ni Russia na US? Çg ni Syrië irwanya abayirwanya! Ngaho ngo Russia ngo yumvikanye na US! Bagiye kurwanira New York cg Moscow bakareka izo nzirakarengane.
    Obama Imana izakubaza byinshi

  • Oya shenge.Amerika ntijya ikosa buriya ni ukwibeshya. Naragenze ndabona>

Comments are closed.

en_USEnglish