Digiqole ad

Munyakazi imbere y’umucamanza yise Umushinjacyaha ko ari “Umushinjabinyoma”

 Munyakazi imbere y’umucamanza yise Umushinjacyaha ko ari “Umushinjabinyoma”

Dr Munyakazi yise Umushinjacyaha ko ari ‘Umushinjabinyoma’

*Agiharagara imbere y’Inteko y’urukiko yahise abaza umucamanza ngo “mwe muri bande?”
*Yashinje umucamanza n’umushinjacyaha kumusuzugura.  Avuga ko nta kintu yavuga,
*Ngo Urukiko si amabuye cyangwa amatafari,…
*Ngo ntashaka gukomeza gufungirwa mu  musarane kandi afite amazu atatu…

Munyakazi uherutse koherezwa na USA kuburanira mu Rwanda, kuri uyu wa 11 Ukwakira yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga kugira ngo aburanishwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Amaze kumva ibirego aregwa n’ubushinjacyaha yahise avuga ko ibyari bivuzwe binyuranye n’ukuri, yita umushinjacyaha ‘Umushinjabinyoma’.

Dr Munyakazi yise Umushinjacyaha ko ari 'Umushinjabinyoma'
Dr Munyakazi yise Umushinjacyaha ko ari ‘Umushinjabinyoma’

Umucamanza yahise abwira Munyakazi wageze mu Rwanda tariki ya 28 Nzeri 2016, ko imvugo nk’izi zitemewe mu rukiko.

Uyu mugabo wavugaga mu ijwi riri hejuru cyane, yabanje gusaba urukiko ko ibivugirwa mu rukiko bifatwa n’ibyuma by’abazungu, ko nibidakorwa ntacyo ari buze kuvuga.

Munyakazi wageraga hagati akanaca mu ijambo Umucamanza, yibukijwe ko hari imyitwarire iranga ababuranyi mu rukiko, ahita asaba ko yahabwa inyandiko ikubiyemo ayo mabwiriza.

Amaze gusomerwa umwirondoro we n’ibyaha aregwa, agasabwa kugira icyo abivugaho, uyu mugabo woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise atangira gusoma inyandiko yumvikana nk’idafitanye isano n’icyari cyazinduye impande zombi dore ko yatangiye asoma ijambo ry’Imana.

Uyu mugabo wahise ahagarikwa gusoma iri jambo ariko agakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye asa nk’ugaragaza ko arenganyijwe, yahise atera utwatsi umwirondoro we wari wasomwe n’umwanditsi ugaragaza ko yavutse mu 1960.

Atera utwatsi umwirondoro yasomewe, Munyakazi yagize ati “ Uwo ntabwo ari njye kuko ntabwo navutse muri 1960, navutse muri 1950.”

Munyakazi wavugaga ko atazi icyatumye azanwa, yabajijwe niba aburana yunganiwe cyangwa yiburanira, asubiza agira ati “ Urukiko rwarampamagaje, ndiburanira kuko mfite umunwa wo kwivugira.”

Abajijwe niba aburana yemera icyaha cyangwa atakemera, Munyakazi yahise avuga ko nta kintu kijyanye n’ibyo akurikiranyweho ashobora kuvuga atabanje gusezeranywa ko amajwi y’ibyo ari buvuge afatwa n’ibyuma.

Uyu mugabo wavugaga ko izi mpungenge zishingiye ku makosa yabonye mu nyandikomvugo y’ikirego cye, yagize ati “ Ndashaka ko nshira impungenge ko ibyo mvuze ari ko byumvikanye ntawe ubihinduye.”

Uyu mugabo wakoresha imvugo ziremereye yakomeje avuga ko atavuga atabanje kwerekwa umuntu uri gufata amajwi. Ati “ Ntabwo mfite umugambi wo gukomeza kuvuga mvugira mu muyaga.”

 

Munyakazi yise Umushinjacyaha, ‘Umushinjabinyoma’

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaragaze impamvu busabira uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bumukekaho ibyaha bitanu.

Bumukurikiranyeho icyaha cya  jenoside, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside , gushishishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyahya cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa (Munyakazi) yari umuyoboke w’ishyaka ra MDR akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’abakozi, bwasobanuriye Urukiko ko uyu mugabo ku italiki ya 19 Mata, 1994 yitabiriye inama mu cyahoze ari Komini Kayenzi akanahavugira ijambo rihamagarira Abahutu kurimbura Abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaturage batindijwe no kuva muri iyi nama kuko bahise batangira kwica Abatutsi, buvuga ko uyu mugabo yanatanze Umututsikazi witwaga Kamagaju Geleturde akicwa urubozo, akajya no kwica uwahoze ari umuyobozi w’amashuri ariko agasanga yahunze, gusa ngo yiciwe ahandi.

Buvuga ko ibi byagiye byemezwa n’abatangabuhamya barimo n’abo bakoranye ubwicanyi nk’uwitwa Murekezi Gabriel wavuze ko uregwa (Munyakazi) ari we wagenzuraga ubwicanyi dore ko ngo yari afite n’imbunda.

Uyu mugabo unashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byo gupfobya Jenoside yabikoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari umwarimu.

Buvuga ko nk’uko bigaragazwa mu kinyamakuru ABC News, kuwa 25 Ukwakira, 2006 yakoresheje inama mu ishuri yigishagamo akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho ahubwo ko icyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko.

Uyu mugabo wari umaze gusabirwa gufungwa by’agateganyo, yahise avuga ko ibi byari bimaze kuvugwa n’Umushinjacyaha byuzuye ibinyoma.

Ati “ Si igitutsi si iki, ariko ndabanza mwite ‘Umushinjabinyoma‘, bibe bizwi bityo ko nindamuka mvuze ‘umushinjabinyoma’ mujye mumenya uwo nshatse kuvuga.”

Munyakazi yasobanuriwe ko yashyikirijwe Urukiko, avuga ko urukiko atari amabuye cyangwa amabati...
Munyakazi yasobanuriwe ko yashyikirijwe Urukiko, avuga ko urukiko atari amabuye cyangwa amabati…

Ngo Urukiko si amabuye cyangwa amatafari…

Umucamanza yahise asaba uregwa kutaza gukoresha iyi mvugo kuko idakwiye mu rukiko, gusa ntibyamubuza kunenga Umushinjacyaha.

Uregwa (Munyakazi) akomeza anenga Umushinjacyaha, yagize ati “ Ikimuranga cya mbere ni ukubura ikinyabupfura cy’Abanyarwanda, ni we wantumije muri uru rubuga (Urukiko)`, kweri nk’umuntu w’Umunyarwanda ntabwo nibura agira agatekerezo ko kumbwira abo anshyikirije.”

Umucamanza yahise amwibutsa ko atashyikirijwe umuntu ahubwo yashyikirijwe urukiko amwibutsa n’urwo ari rwo ko ari ‘Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga”

Uyu mugabo wakoreshaga imvugo zikomeye, yahise asubiza Umucamanza agira ati “ Icyo gisobanuro ntigihwitse na buhoro kuko Urukiko ntabwo ari amabuye cyangwa amatafari, si amabati cyangwa amategura, urukiko mu by’ukuri rugirwa n’Abacamanza.”

Munyakazi wabanje kuvuga ko ari bwiburanire, yaje kubwira Umucamanza ko atagira icyo avuga ku byaha akurikiranyweho kuko atunganiwe.

Avuga ko yumvise amakuru ko u Rwanda rwemeye kuzamugenera umwunganira mu mategeko, ariko ko uwo yari yahawe yaje kwangirwa ko babonana.

Me Rushikama Niyo Justin wavugwaga ko yahawe inshingano zo kunganira Munyakazi, yahise atumizwa mu rukiko avuga ko akazi yahawe karangiye nyuma yo kumenya ko uregwa (Munyakazi) atari mu bo Leta igenera Abavoka.

 

Ngo ntashaka gukomeza gufungirwa mu  musarane kandi afite amazu atatu

Uyu mugabo ukekwako ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko aho acumbiwe hadakwiye gucumbikirwa umuntu.

Munyakazi wagarukaga ku kuba Umushinjacyaha yaramusuye aho afungiye, yagize ati “ Uyu mugabo (Umushinjacyaha) yaje kunsura aho bancumbikiye, ngo ni ukucumbikira si no kumfunga kandi barampaye urupapuro rumfunga…”

Akomeza agira ati “ Bakambwira ngo barancumbikiye, bancumbikira mu musarane bate bazi ko nari mfite amazu abiri muri Rugenge, harimo imwe niguriye indi nkayiyubakira, ayo mazu sinyararemo kandi ari ayanjye…”

Munyakazi watangiye iburanisha akarinda arangiza akoresha amagambo aremereye, yanzuye avuga ko yarekurwa akajya kuba iwe muri aya mazu arimo aya abiri ari muri Kigali n’indi imwe iri ku ivuko I Kayenzi, akajya yitaba Ubutabera aturutse iwe.

Imyanzuro izatangwa kuri uyu wa Kane, taliki ya 13 Ukwakira.

Munyakazi wari watsembye ko adasubira muri Gereza yabanje kwanga kwambara amapingu
Munyakazi wari watsembye ko adasubira muri Gereza yabanje kwanga kwambara amapingu
Me Justin yatumijwe avuga ko akazi yahawe karangiye ariko ko yiteguye kugaruka mu gihe Munyakazi yakurikiza ibisabwa
Me Justin yatumijwe avuga ko akazi yahawe karangiye ariko ko yiteguye kugaruka mu gihe Munyakazi yakurikiza ibisabwa
Yageragamo hagati agasoma inyandiko yagiye ategura
Yageragamo hagati agasoma inyandiko yagiye ategura
Ibyavugwaga n'Ubushinjacyaha yakurikiraga akandika
Ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha yakurikiraga akandika

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • BA MUGESERA BARAGWIRIYE DA

  • Nakwibutsa abasomyi biki kinyamakuru ko Munyakazi yagiye USA adahunze ubutabera ndetse yafunzwe imyaka 5 asohoka kumugaragaro ndetse yerekanye inyandiko yahawe zimugira umwere.Mbere yokujya USA yakoze mu Rwanda ntacyo ubutabera bwamubazaga.Ibi byaha bije nyuma rero twese tuzi ahobyacuriwe nimpamvu.Mujye mubwiza abasomyi banyu ukuri.

    • Vana ubutiku aho!

      • WOWE URWAYE MUMUTWE.

    • @ Filemon; none ku wumva yoherejwe mu Rwanda kubera ibimenyetso by’ibicurano harya ubwo na USA nayo ibaye nk’u Rwanda muhora mushinja ibibi byose? Ese harya Beatrice Munyenyezi wa mukazana wa Pauline Nyiramasuhuko warahiraga agatsemba ko nta ruhare yagize muri jenoside, ubwo bamwerekaga amafoto yafashwe na satellite za pentagone muri 94 ari kuri bariyeri ntiyaruciye akarumira? ubwo se nawe byari ibihimbano ra? Erega nta kundi byajyaga kugenda izi ni ingaruka za politiki mbi ishingiye gusa ku macakubiri, akarengane n’urwango. Bibutse gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa bibagirwa uko bazabyifatamo mu gihe umugambi wabo utazagerwaho ijana ku ijana.

    • Wowe Filmon wagiye uvuga ibyo uzi? Munyakazi ko twakoranaga yagiye adataye akazi? yacunze agiye muri mission yahawe yagerayo agatoroka abo bari bajyanye? ubwo urumva yaragiye mu nzira nyazo? cyangwa yaragize Imana abona uko ahunga? jye mbona ari ni igicucu, iyo aceceka ntakomeze guhuragura ibigambo avuga ko nta jenoside yabayeho…nahame awunere areka biriya bigambo yatangiye kuvugira mu rukiko, abacu yishe amaraso yabo azamukurikirana…..

  • Filemon
    Ahubwo ubugiye utubwiye ukuri aho guha inshingano abandi kandi numva ubizi,mwagiye mureka ubucucucu bwanyu bwatumye mwica abantu Imana yaremye nkabandi. Ubwo rero nawe nguravuze,muzafungwa kugeaza kuwanyu nkuko mwashakaga kwica kugeza kuwanyuma.Imana mugira nuko nyine Mzee yaciye inkoni azamba ubundi nkawe ntanaho wakavugiye ubwo busa.

    • SI ICYO TWARWANIYE MUVANDI

  • Eh!Iyo agera muru USA ikicecekera iby’Urwanda akabishingukamo,akiyigishirisha
    nta kibazo na gito n’ubu aba afite!Biriya biganiro mbwirwaruhame nibyo nyirabayazana!

  • Ariko Imiteto y’aba bagabo bamaze abantu ko ndeba iteye ishozi, umuntu abura kuburana ibyaha aregwa akajya gutuka abantu. Asyi ibi sibyo!!!! Imana ishimwe ko yazanye ubucamanza butabera mu Rwanda. Munyakazi niba yarishe abantu, agomba kubiryozwa naho kuzana iby’imbwa yarembye ngo afungiye mu musarane asebya Leta y’u Rwanda ntacyo bimaze, njye mbibona nko gushinyagurira abo yahekuye. Ariko kuki abishi batagira ubwenge koko, gusa abemeye icyaha bibavuye ku mutima nabo ni abo gushimwa nubwo ari bakeya.

    • Urubanza se ko rutaracibwa wowe ukuyehe ko yishe abantu? Waruhari se nibura ngo duphe kwemera ibyo uvuga? Reka urubanza rurangire twumve imyanzuro y’ubucamanza, ntimugacire urwo gupha umuntu nk’awe kuko ni icyaha gikomeye imbere y’Imana. Icuze rero.

    • @Miteto we wabanje ugacukumbura ukamenya icyo bamuvaniye muri gereza nyuma yimyaka itani na documents bamusinyiye ese bazisinye basinziriye? Ntizasinywe nubutabera bwu Rwanda? Rmwe na rimwe abantu batangibitekerezo hano birengagiza nukuri iyo guhari.

  • Uyu musaza rwose ararengana kandi amateka azabitwereka.

  • Ndabona bitazoro da,ariko ibuye rimeneka urwondo rugisukuma,niyo bamusubizamo Ni myaka 5 yarayirangije nibindi bihano bamuha azabirangiza. Nimushaka Niki mukinyonge

  • Ariko uretse gushaka kwikiza bamwe mwagiye munadusobanurira intangiriro yibyo baregwa?umuntu afugwa 5ans agafungurwa mukamuha igihamya ko arumwere nyuma yimyaka ngo ni umwicanyi ruharwa?ikindi ngo yari umurwana shyaka wa MDR aho ntidukwiye kureka kuba mumashyaka ngo tutazabibazwa igihe ritazaba rikiriho?mureke guca ibintu hejuru mujye mutubwira imvo nimvano y’ibibazo kuko ntibiba byumvikana uko mwarekura umuntu mukamufata hashize imyaka nkishize

  • Munyakazi ndamuzi icyo agamije ni ugukoresha penaliti abashinjabinyoma. Buriya agize amahirwe mwamukorera iyicwa rubozo cg se mukanamwica nibyo yifuza ariko akaramira benshi bari kuzoherezwa mu Rwanda.

  • asyi we! ararata ngo afite amazu 3! abao mwicaga mukabacurika mu misarane se ntibari bafite ayo mazu? mwitonde burya si buno. mwari muzi ko tutazabona umurengezi! muhagarare amaraso y’abatutsi mwanyweye azabahama!

  • Ndabasuhuje!! njye sindengera interahamwe kuko nanjye zanyiciye abanjye batagira ingano nanjye nkazirokoka ku bw’Imana!! ariko rero mujye mureka tuvugishe ukuri kandi tugerageze gushyira mu gaciro twirinze amarangamutima kuko ni byo bizubaka uru Rwanda!! uyu mugabo Munyakazi yafungiwe muri Gereza y Muhanga kuva 1994, bigeze 1999 arafungurwa nyuma y’ubuhamya bw’abantu batandukanye harimo n’abarokotse b’i Kayenzi yanarwanyeho akabahisha abandi akabahungisha!! icyo gihe urukiko rwa Gitarama rumugira umwere arataha!! Nyuma yaho yabonye akazi ko kwigisha muri KIE aho yigishaga indimi niba nibuka neza cyane cyane francais!! Yewe ndibuka ko yigeze no kubona igihembo mpuzamahanga icyo gihe yahinduye mu kinyarwanda igitabo cy’umwanditsi ukomeye witwa Jean Paul Sartre, ndabyibuka neza ko yatumiwe kuri TVR asobanura iby’icyo gitabo ndetse n’ibihembo yari yahawe!!

    Yakomeje kwigisha muri KIE ndetse agahabwa na za Missions zo kujya hanze mu kazi akagaruka!! Byongeye ku batabizi uyu mugabo ni nawe wahinduye itegekonshinga rishya ngire ngo ryo muri 2002 cg 2003 mu ndimi z’amahanga (french and english).

    Nyuma y’ibyo byose rero bintera kwibaza niba icyo gihe ibyo byaha bitarabonekaga, cg niba yari yarabahumye amaso bikanshanga!! Reka tureke kuba abafana bitewe n’agahinda n’akababaro k’abacu bishwe ahubwo dushyire mu gaciro kandi dusenge cyane!!

    • Kaka urumuntu w’umugabo burya ntabwo u Rwanda rwapfuye ruracyafite abantu bashyira mu kuri.

  • Isi ntisakaye bavandimwe umuntu uwo ari we wese yanyagirwa mujye muvuga make kuko isaha nigera buri wese azabazwa ibye none uravuga Munyakazi ejo tuzaba tuvuga wowe.
    Gusa njye nkurikije comment zanyu ingengabitekerezo zirabuzuye cyane cyane mwe muba muvuga mubogama birabareba njye sindi kumwe namwe gusa buri munsi ujye uvuga “Dawe uri mu ijuru nugera ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira ababitugirira “ubaze umutima wawe ngo nababariye nde? Kangahe?

    Imana ibarinde

Comments are closed.

en_USEnglish