Digiqole ad

USA: Uwari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump yeguye

 USA: Uwari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump yeguye

Paul Manafort yavuzweho guhabwa amafaranga n’U Burusiya mu kibazo cya Ukraine mu iperereza rya New York Times

Paul Manafort wari umuyobozi mukuru w’ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump Umukandida w’Ishyaka rya Republican yeguye ku mirimo ye uri uyu wa gatanu.

Paul Manafort yavuzweho guhabwa amafaranga n'U Burusiya mu kibazo cya Ukraine mu iperereza rya New York Times
Paul Manafort yavuzweho guhabwa amafaranga n’U Burusiya mu kibazo cya Ukraine mu iperereza rya New York Times

Donald Trump yemeje ko Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza yeguye ku mirimo ye.

Paul Manafort yeguye ku buyobozi bw’abashinzwe kwamama Donald Trump nyuma y’uko mu kwezi kumwe uwari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, Coley Lewandowiski yirukanwe.

Kuri uyu wa gatanu, Donald Trump yavuze ko Paul Manafort yamushyikirije ibaruwa yo kwegura anamushimira ko ari we watumye agera aho ageze ubu ahatanira kuzayobora Amerika.

Ati: “Muri iki gitondo Paul Manafort yangejejeho ubwegure bwe nk’ukuriye imirimo yo kunyamamaza nanabyeme. Ndishimira uruhare rukomeye mu gutuma tugera aho turi ubu. Paul ni umuhanga cyane kandi ndamwifuriza guhirwa.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Donald Trump yari yashyizeho ushinzwe ibikorwa ‘Manager” mushya n’Umuhuzabikorwa mushya mu bashinzwe kumwamamaza.

Donalt Trump yatangaje iyegura ry’inkingi ya mwamba mu bashinzwe ku mwamamaza yari asigaranye nyuma y’uko uyu munsi mu bitangazamakuru bitandukanye hazindutse hacicikana amafoto y’ishusho “statue” ya Trump yambaye ubusa.

Amashusho ya Trump yakwirakwijwe mu mijyi itandukanye yo muri Amerika aho ngo yari yagiye arangaza abantu benshi bihitiraga.

Donald Trump umuherwe w’i New York azahagararira ishyaka rya “Republican Party” mu matora ya Perezida wa Amerika ahanganye na Hillary Clinton wo mu ishayaka rya Democratic Party.

Ikibumbano cya Donald Trump yambaye ubusa cyabyutse kivugwaho byinshi
Ikibumbano cya Donald Trump yambaye ubusa cyabyutse kivugwaho byinshi
Cyarangaje benshi bifotozaga 'selfie'
Cyarangaje benshi bifotozaga ‘selfie’

CNN

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish