Amerika yafatiye ibihano abashyigikiye Perezida Kabila
Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu bamwe mu bashyigikiye Perezida Joseph Kabila barimo umusirikare mukuru ku rwego rwa Jenerali n’Uwigeze kuyobora Polisi muri Congo Kinshasa, ku mpamvu z’uko abatavuga rumwe na Leta bakomeza guhohoterwa ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa imbaraga nyinshi.
Itangazo ry’urwego rushinzwe umutungo muri Amerika rivuga ko imitungo yose, Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba na John Numbi wayoboye Polisi baba bafite muri America izafatirwa.
Muri iryo tangazo bavuga ko Maj.Gen Kumba yabaye umwe mu barebwa n’ibihano kubera ko ingabo ayobora zagaragaye mu bikorwa byo kuburizamo abatavuga rumwe na Leta hakoreshejwe imbaraga nyinshi.
Mu bivugwa harimo kuburizamo imyigaragambyo yo muri Mutarama 2015 yaguyemo abantu 42 nk’uko bikubiye muri iryo tangazo.
Numbi, wabaye Umuyobozi wa Polisi ashinjwa gutera ubwoba abaturage bikaba byarafashije abakandida bashyigikiwe na Perezida Kabila gutsinda amatora muri Werurwe 2016.
Uyu mugabo ngo n’ubwo atakiri ku mwanya we, ariko ngo ni umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida Kabila.
Itegeko nshinga rya Congo Kinshasa ribuza Perezida Kabila kuziyamamariza indi manda nk’Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa ategeka kuva muri 2001. Abatavuga rumwe na Leta bamushinja gukerereza amatora agamije kugundira ubutegetsi.
BBC
UM– USEKE.RW
5 Comments
BAKOMEREZE AHO BAFATIRE NA KABILA UBWE.
Byari byiza cyane kuko aba kuva na kera nta rimwe wamenya nina bokorera Congo cyangwa abandi.
Ntabwo ari muri Congo gusa ryamubuzaga kuziyamamariza manda ya 3.Abakongomani kuki tutabatije ibiseke ngo bajye gusaba manda ya 3?
Babafate ahubwo babageze ICC.
amahanga muzageza ryari kwivanga mubyiwacu
Comments are closed.