Digiqole ad

USA: Nyuma y’imyaka 50, indege y’ubucuruzi yongeye kwerekeza muri Cuba

 USA: Nyuma y’imyaka 50, indege y’ubucuruzi yongeye kwerekeza muri Cuba

Icyapa kigaragaza ingendo z’indege ziva muri USA, kiragaragarmo impinduka zitari zimenyerewe mu myaka 50

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Kanama, indege ya Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere ‘JetBblue’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza kwohereza indege yerekeza muri Cuba kuva muri 1961 nta ndege y’ubucuruzi ikora ingendo hagati y’ibi bihugu.

Icyapa kigaragaza ingendo z'indege ziva muri USA, kiragaragarmo impinduka zitari zimenyerewe mu myaka 50
Icyapa kigaragaza ingendo z’indege ziva muri USA, kiragaragarmo impinduka zitari zimenyerewe mu myaka 50

Ibi bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi uzaahuuwe nyuma y’imyaka 50 bidacana uwaka, aho ubu bwumvikane bwashimangiwe n’uruzinduko Pereza Barack Obama yagiriye muri Cuba muri Werurwe, uyu mwaka.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya JetBlue itangira ingendo zihoraho mu by’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cuba.

Indege ifungura izi ngendo, irahaguruka mu mugi wa Florida yerekeza mu mugi wa Santa Clara uhereye rwa gati muri Cuba.

Kuri Twitter ye, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, John Kerry yatangaje ko iyi ari indi ntamwe nziza y’umubano mwiza hagati ya Cuba na US.

Yagize ati “ Kuva muri 1961, indege ya mbere y’ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irerekeza muri Cuba nyuma y’aho ibendera ryongeye kuzamurwa kuri Ambasade ya US I Havana. Ni indi ntambwe nziza.”

John Kerry yavuze ko iyi ari indi ntambwe yo kuzahura umubano
John Kerry yavuze ko iyi ari indi ntambwe yo kuzahura umubano

Mu gufungura izi ngendo, biteganyijwe ko umunyamabanga wa US mu by’ubwikorezi, Anthony Foxx arerekeza muri Cuba aho aza kururukira ku kibuga cy’indege cya Villa Clara agahita yerekeza I Havana.

Eduardo Rodriguez wungirije Minisitiri w’ubwikorezi muri Cuba avuga ko uyu munyamabanga wa US mu bwikorezi aza guhura na mugenzi we wo muri Cuba, Adel Yzquierdo na minisitiri w’Ububanyi n’amahaganga wa Cuba, Bruno Rodriguez.

Rodriguez avuga ko kubyutsa izi ngendo ari ikimenyetso cyo kuzahura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Kubyutsa ingendo zihoraho z’indegze zazajya zihita zerekeza mu bihugu byombi, ni ingambwe nziza n’uruhare mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Muri Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zatangaje ko sosiyete y’ubwikorezi bw’indege esheshatu zari zamaze guhabwa uruhusa rwo gukorera ingendo muri Cuba.

Izi Kompanyi, harimo iyi ya JetBlue itangira none, American Airlines, Frontier Airlines, Silver Airways, Southwest Airlines na Sun Country Airlines, zizajya zihaguruka ku bibuga by’indege by’I Miami, Fort Lauderdale, Chicago, Minneapolis-St. Paul n’i Philadelphia.

Imigi yo muri Cuba izajya yerekezamo izi ndege ziturutse muri US, irimo Camaguey, Cayo Coco, Cayo Largo, Cienfuegos, Holguin, Manzanillo, Matanzas, Santa Clara n’umugi wa Santiago yiganjemo ibarizwamo ibikorwa by’ubukerarugendo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish