Tags : UN

U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano. U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari […]Irambuye

Nashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda – Jan Eliasson

Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije, Jan Eliasson wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda, asaba ko n’amahanga yose ashyiraho amategeko afasha abimukira n’impunzi kubaho neza. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru, Jan Eliasson yasobanuye ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rufite impamvu nyinshi nyuma yo kumara imyaka myinshi […]Irambuye

Somalia: Al-Shabab yishe abaturage babiri bo mu mujyi ingabo za

Abarwanyi ba Al-Shabab bishe abaturage b’abasivili  mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Somalia, mu mujyi wa Tiyeglow nyuma y’aho inyeshyamba ziwufashe zihasimbura abasirikare ba Ethiopia bacyuwe ku wa gatatu. Al-Shabab yashinjaga abo bagabo babiri gukorana n’ingabo za Ethiopia n’ingabo za Leta ya Somalia. Amakuru aravuga ko imiryango myinshi yahisemo guhunga umujyi wa Tiyeglow nyuma yo gufatwa na […]Irambuye

Abapolisi 280 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic

Kuri uyu wa gatanu, Abapolisi 280 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka. Abapolisi bagiye muri Central African Republic bari mu mitwe ibiri harimo umutwe ufasha abaturage no kubungabunga umutekano, abandi bashinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi b’igihugu n’abayobozi babo bajyanye. […]Irambuye

Afrika y’Epfo na yo yatangiye inzira yo kuva mu Rukiko

Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye

UN, AU na EU barasaba agahenge muri DRCongo

*Iyi miryango irasaba Leta kwemeza italiki ya vuba y’amatora y’umukuru w’igihugu… Kuri uyu wa Gatandatu, Umuryango w’Abibumbye, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yahurije hamwe isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe na yo guhagarika imvururu zimaze gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu. Iyi […]Irambuye

Perezida Buhari yasabye UN guhuza Leta ye na Boko Haram

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasabye umuryango w’Abibumbuye kuba umuhuza wa Leta y’iki gihugu ayobora n’umutwe wa Boko Haram bakagirana ibiganiro byo guhagarika intambara imaze imyaka irindwi no kurekura abakobwa 200 washimuse mu ishuri rya Chibok. Perezida Buhari yavuze ko leta ya Nigeria yakwemera gutanga abarwanyi ba Boko Haram bafunzwe n’iki gihugu mu gihe na yo […]Irambuye

Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

America n’ibihugu bifatanyije kurwana muri Syria byemeye ko indege zabyo zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Syria, aho ingabo z’U Burusiya zivuga ko cyahitanye abasirikare 62 bo mu ngabo za Leta ya Syria barwanyaga intagondwa za IS. Igihugu cya America cyatangaje ko indege zacyo zahise zihagarika ibitero mu gace ka Deir al-Zour zikimenya ko hari ingabo […]Irambuye

Amb. Gasana Eugene yahagaritswe ku mirimo ye, Dr.Murigande ahabwa akazi

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe imyanzuro itandukanye harimo uwo guhagarika Gasana Richard Eugene wari Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, ndetse iha imirimo mishya Amb. Dr Charles Murigande muri Kaminuza y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu […]Irambuye

en_USEnglish