Digiqole ad

Afrika y’Epfo na yo yatangiye inzira yo kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

 Afrika y’Epfo na yo yatangiye inzira yo kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rushinjwa n’Abayobozi ba Africa kubogama mu gushaka abo rucira imanza

Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rushinjwa n'Abayobozi ba Africa kubogama mu gushaka abo rucira imanza
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rushinjwa n’Abayobozi ba Africa kubogama mu gushaka abo rucira imanza

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya Africa gusa.

Umwaka ushize ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwanze guta muri yombi no gufunga Umukuru w’igihugu cya Sudani Omar El Bashir ubwo yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), uyu akaba akurikiranywe na ICC kubera ibyaha ngo yakoreye muri Darfur ndetse bita Jenoside.

Ibinyamakuru byinshi byo muri Africa y’Epfo byemeza ko byabonye inyandiko yerakana umugambi wa Leta wo kwitandukanya na ICC, uyu mugambi ukaba wariswe ‘Instrument of Withdrawal’.

Muri iyi nyandiko handitsemo ko Africa y’Epfo yasanze ibyatumye isinya ariya masezerano  bitagihuye n’ibihe Isi igezemo bityo ngo nta mpamvu yo gukomeza gukorana na rwo.

Gusa kugeza ubu nta kintu Leta iravuga kuri aya makuru na UN ntacyo irabivugaho.

Muri uku kwezi u Burundi buherutse gusinyira ku mugaragaro ko ruvuye muri ICC, bamwe bakavuga ko bwabitewe no kwanga ko hari bamwe mu bayobozi babwo bazakurikiranwa na yo kubera ibyaha bakekwaho bitewe n’imvururu zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko azimamariza kubuyobora igihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Ibihugu bitandukanye, n’u Rwanda bihagaze ku kuba Uruki Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera Hague mu Buholandi rubogamira rwirebera abakekwaho ibyaha bo muri Africa kandi ntaho ibyaha bidakorwa ku Isi, bakarufata nk’igikoresha Abazungu bakoresha mu kugenzura Africa no kuyiha amategeko.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nIgihe bazazana Sarkozy na Bush aho tuzabyemera bakazana uwishe Lumumba,Uwishe Dulcie Evone Septemeber bamwe batanibuka,tuzarwemera..Gusa gutangira kuvuga ngo abatarasinye ayo masezerano nibo bari mu kuri kurusha abari kuyivanamo nubuswa bukabije.Iyo bashyizeho umukino uragerageza ugatsindwa cyangwa ugatsinda ntabwo uvugango njyewe ndicara hanze.Uwagize ubutwari bwo kujya mu kibuga iyo avuyemo burya aba akurusha byinshi kuko we yemeye kujya mu kibuga gukina n’abandi kandi abatsinzwe ni bariya bazungu kuko abasinye basanze harimo abakina ibindi.Ni gute abayobozi bafrica batabaza bavugako Kadhafi yemeye kuva ku butegetsi ko ashaka gusinya amasezerano abandi bagakomeza kurasa? Ugasanga bagambiriye ahubwo kumwirenza? Ugasanga hari nabaperezida muri africa barenzwe ninda no kwikunda bashyigikiye uwo mugambi kabone nubwo abandi bagaragazaga ibibazo bizavuka ingoma ya Kadafi ihiritswe? Isi irikoreye nyamara kandi abenshi yikoreye ntabwo bakunda africa.

    • Bakina bakina ibiki ko bemeye gukinishwa uduhenda bana none bakaba bamaze gukura! Ubuse shaho Syria hapfira bake! Abaguye Libya abidegembya mu Buhorande nyirizina bakoze Jenoside mu Rda! Nta butabera buri kuri uyu mubumbe byose ni mu nyungu z’ibihangange by’i Burengerazuba bwayo!Kujya muri ruriya rukiko kwari uguhubuka cyane! Kandi kuruvamo sibyo bivuze kudahana ahubwo ubwarwo rushyigikiye umuco wo kudahana!

  • nibakomeze bavemo rwose.nubundi ntacyo rwunguye.

  • Ahubwo bose nibavemo, nubundi ICC ishyigikiye umuco wo kudahana, bagombye guhera kuri Bush, Obama, Sarkozy imbaga boretse muri Iraq, Syria, Libya utibagiwe n’abajenosideri bari iyo mu Burayi na USA ndetse no muri Hollande ubwayo! Ubwose aho idashyigikiye umuco mubi ni he? Ubutabera bwarwo buri hehe? Kuvamo ndabishyigikira

Comments are closed.

en_USEnglish