Abapolisi 280 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic
Kuri uyu wa gatanu, Abapolisi 280 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka.
Abapolisi bagiye muri Central African Republic bari mu mitwe ibiri harimo umutwe ufasha abaturage no kubungabunga umutekano, abandi bashinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi b’igihugu n’abayobozi babo bajyanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro barenga 1000 bagiye mu bihugu bitandukanye nka Haitti, Central African Republica, na Sudan y’Epfo.
Yagize ati “Mu bikorwa Abapolisi b’Abanyarwanda baba bagiyemo biragaraga ko biri kugenda bitanga umusaruro kuko bimwe muri ibi bihugu biri kugenda bigarukamo amahoro dufatanyije n’abandi bapolisi baturuka bo mu bindi bihigu.”
ACP Twahirwa Celestin yongeyeho ko bashima Abapolisi b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro uburyo bitanga mu bikorwa bitandukanye bajyendeye kuri rapporo ya UN ivuga ku myitwarirere y’Abapolisi baba bari mu butumwa bw’amahoro.
Polisi y’u Rwanda isaba aba Bapolisi kumenya ko bagiye gukorana n’abandi bantu badahuje umuco n’imikorere no kuzajya bazirikana indangagaciro z’Abanyarwanda mu kazi kabo.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW