Tags : UN

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

Minisitiri wa Tanzania yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside ari isomo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, nyuma yo gusura akanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari isomo n’umwarimu ku batuye Isi, asaba Africa n’amahanga kujya basura uru rwibutso. Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba irenzeho iminota mike, nibwo Minisitiri Augustine Mahiga yari ageze ku Rwibutso […]Irambuye

Umunyamisiri Boutros Boutros Ghali wayoboye UN yitabye Imana

Umuryango w’Abibumbye wamaze gutangaza ko Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wigeze kuwuyobora hagati y’umwaka wa 1992 – 1996, yitabye Imana afite imyaka 93. Boutros Boutros-Ghali agaragara cyane mu nyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda, kuko ariwe wari uyoboye Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaza gutererana u Rwanda. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) byanditse […]Irambuye

Chad: Idriss Deby aziyamamariza manda ya 5

Perezida wa Chad, Idriss Deby, uri ku butegetsi kuva mu 1990, yatangaje ko aziyamama mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatanu ateganyijwe mu kwezi kwa Mata 2016. Deby yatangaje ko yifuza gusubizaho umubare wa manda nta rengwa Perezida atagomba kurenza igihe azaba yongeye gutorwa nk’uko bitangazwa na Reuters. Idriss Deby yafashe ubutegetsi muri Coup […]Irambuye

Somalia: Abana 50 000 bashobora kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa

Nibura abana 50 000 muri Somalia bashobora gupfa kubera amapfa y’igihe kirekire acyugarije iki gihugu nk’uko biri muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, UN. Raporo ihuruza ya UN yasohowe n’ibiro bishinzwe ubuzima bw’abantu, Ocha, ivuga ko imirire mibi muri Somalia ari ikibazo gihangayikishije. Nibura Abasomalis miliyoni imwe kuri miliyoni 12 zituye igihugu ‘barwana no kubona ibyo kurya.’ […]Irambuye

U Rwanda rurahakana ibiri muri Raporo nshya irushinja gutoza abatera

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko byabonye kuri uyu wa gatatu raporo y’ibanga igenewe Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo yakozwe n’impuguke ikubiyemo ibishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bo guhirika Leta y’u Burundi. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yavuze ko ntacyo kwizerwa kuri muri iyo raporo. Izo mpunguke zashyiriweho kugenzura ibihano byashyiriweho Congo Kinshasa, ngo ikubiyemo […]Irambuye

Africa yunze Ubumwe yabonye umuyobozi mushya, Idriss Déby

Mu nama rusange ya 26 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union, AU) kuri uyu wa gatandatu i Addis-Abeba, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahaye ubuyobozi Idriss Déby wa Tchad, ku kuyobora uyu muryango mu ba Visi Perezida harimo Paul Kagame w’u Rwanda. Perezida Idriss Déby agitorwa yagize ati «Duhura kenshi, tuvuga byinshi, ariko ntidukora […]Irambuye

UN yemeye ko hari abakozi bayo bishyuye abana b’abakobwa barabasambanya

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko hari abakozi bayo bacunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrica bishyuye abana b’abakobwa ibice by’Amadolari (cent) 50 kugira ngo babasambanye. Iki gikorwa cyakozwe n’abasirikare ba UN, Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki Moon aherutse kukita “Kanseri mu mikorere y’umuryango w’Abibumbye.” Iperereza rishye rya UN ryagaragaje ko abasirikare bane (4) b’umuryango […]Irambuye

Kutaduha umwihariko wacu nk’ ‘Abatwa’ tubura aho twisanga tukarushaho gukena

*Uwo mu ishyirahamwe ry’ababumbyi avuga ko ‘Abatwa’ bakwiye umwihariko, *Avuga ko aho kwita ‘Umusangwabutaka’ yakwitwa ‘Umutwa’ kuko ngo iyo mvugo nayo irapfobya, *Minitiri w’Ubutabera abona ko mu Rwanda nta we ukwiye kumva ko ari Umusangwarwanda *Ambasaderi wa EU mu Rwanda avuga ko mu Rwanda bigoye kuzana iby’amoko, ariko ngo yabonye ko ‘Abatwa’ bafite ikibazo, *Amb. […]Irambuye

Umuhanzi wa Filime Gasigwa asanga UN igomba guha u Rwanda

Umuhanzi wandika akanatunganya Filime ngufi n’indende kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo Gasigwa Leopord asanga Umuryango w’Abibumbye udakwiye kujyana ubushyinguro-nyandiko bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” Newyork ku kicaro cyayo cyangwa ngo zijyanwe ahandi. Gasigwa Leopord yakoze Filime mpamo ndende nk’Izingiro ry’amahoro na “L’abscé de la vérité” ziri hanze; Na “The miracle and the family” […]Irambuye

en_USEnglish