Digiqole ad

UN, AU na EU barasaba agahenge muri DRCongo

 UN, AU na EU barasaba agahenge muri DRCongo

Imyigaragambyo muri DRC ikomeje gutwara ubuzima bw’abanyagihugu

*Iyi miryango irasaba Leta kwemeza italiki ya vuba y’amatora y’umukuru w’igihugu…

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuryango w’Abibumbye, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yahurije hamwe isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe na yo guhagarika imvururu zimaze gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu.

Iyi miryango ine yavuze ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ibyihohoterwa biri kubera I Kinshasa no mu bindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi miryango itunga agatoki inzego z’umutekano ko ziri kwitwara nabi ku bantu bari gukora imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Joseph Kabila, ivuga ko itewe agahinda n’abakomeje kuburira ubuzima bwabo muri ibi bikorwa.

Iyi miryango irimo Umuryango w’Abibumbye isaba Abanyapolitiki muri DRC barimo abashyigikiye perezida Kabila n’abatavuga rumwe na we gukora ibishoboka byose byaba mu bikorwa no mu nyandiko bagasaba ababashyigikiye guhagarika ibikorwa bikomeje guhohotera ikiremwamuntu muri iki gihugu.

UN, AU, EU n’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa bavuga ko bakeneye ko muri DRC habaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iyi miryango kandi iha gasopo abakomeje kugira uruhare muri ibi bikorwa bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ko ukuboko k’ubutabera kuzabashyikira bakabazwa ibyo bari gukora.

Basabye Leta ko habaho ibiganiro bigamije kwemeza italiki y’amatora y’umukuru w’igihugu, kandi agakorwa vuba bidatinze.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hadutse imvururu z’imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kabila.

Iyi myigaragambyo yakomeje muri iki cyumweru cyose by’umwihariko I Kinshasa mu murwa mukuru w’iki gihugu yaguyemo abatari bacye.

Uruhande Leta ruvugaga ko abantu 32 barimo n’abashinzwe umutekano ari bo bamaze kugwa muri ibi bikorwa, mu gihe uruhande rw’abatuvuga rumwe na yo bavuga ko abamaze kuburira ubuzima muri iyi myigaragambyo bikubye gatatu iyi mibare yatangajwe na Leta.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Njye ndabona hatagize igikorwa gifatika byazaba nk’iby’i Burundi kbsa.umugani wawa mucuranzi ngo bitangira buhoro buhoro bikagera ………

    • Kandi ntabwo tuzarebera iyo jenoside ikorerwa abakongomani bomu bwoko bw’abatutsi.

  • Wewe ukiona umeingiliwa na wa Faransa juwa kwamba shida ziko mbere yako.fukuza wa jinga hao.Wa Faransa ondoka kwa AFRICA.

  • Wa Congo juwa kuwa nyie ni brothers musiharibu inchi yenyu.nawaomba msiharibu inchi yenyu.yenu

  • Harageze ko umunyapolitiki uzajya utuma abaturage basenya ibyagezweho yitwaje opposition ariwe uzajya abihanirwa.uwari we wese utuma abaturage basenya ibikorwa remezo yitwaje iturufu yo kwiyoposa agashuka abaturage.

    • Abateye u Rwanda muri 1990 nabo tuzabarihishe ibyo basenye ?

  • Ubwo se wibaza ko abo ubwira ari ibicucu?! Uti abafaransa aka ni akumiro. Kujijisha ntibibuza ukuri kuba ukuri kandi aho isl igeze aha nta mabanga ya satani akinyegejwe. Abanyamerika se bo ubashyize he?

  • Kwica abo mutavuga rumwe muri Afrika wagira ngo nta cyaha kikibamo. Iyo UN nayo ngo irasaba agahenge kandi ifiteyo ingabo 20,000!

  • Imana ibashe ntihazagire amahano aba nkayabaye mu Rwanda 1994 tubasengere !

Comments are closed.

en_USEnglish