Tags : UN

Abasirikare b’u Rwanda bari Juba bakomerekeye mu mirwano

Imirwano ya hato na hato ikomeje gushyamiranya ingabo zo ku ruhande rwa Riek Machar n’iza Perezida Salva Kiir mu ijoro ryakeye yageze ku kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Juba, habaho kurasana kwaguyemo umusirikare wo mu Bushinwa abandi barakomereka harimo n’abo mu Rwanda. Ibisasu bya Mortar nibyo byarashwe ku ngabo za UN, […]Irambuye

Gahunda 14 zo kubungabunga ibidukikije zizatwara u Rwanda Miliyari 1.6

U Rwanda rukeneye miliyali 1.6 y’amadolari ya Amerika kugira ngo hahindurwe imikorere rujye mu cyerekezo kijyanye n’ingamba rwafashe mu kubungabunga ibidukikije, izo ngamba zigomba kugerwaho mu 2030 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Umutungo Kamere. U Rwanda nka kimwe mu bihugu byubaka gahunda zirambye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata,  ku amasezerano […]Irambuye

Burundi: UN yashinje inzego z’iperereza gukora iyicarubozo

Intumwa ya UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko “kwiyongera” kw’ibikorwa by’iyicarubozo mu Burundi biteye inkeke. Umuyobozi wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko biteye ubwoba uko iyicarubozo ryiyongera mu Burundi, aho ngo abantu 400 bamenyekanye muri uyu mwaka gusa ko bakorewe iyicarubozo nk’uko yabitangarije AFP. Itsinda ry’intumwa za UN mu Burundi zabonye nibura […]Irambuye

Abiciwe Kicukiro bababwiraga ko bagiye kubajugunya mu yindi myanda

Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994 banyuzemo. Ubwo bashorerwaga berekezwa i Nyanza ya Kicukira, ahamenwagwa imyanda, ngo babwirwaga ko bagiye kujugunywa aho indi myanda iri. Uru rugendo rwari rwitabiriwe n’Abanyarwanda […]Irambuye

CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziraregwa guhatira abana gusambana n’imbwa

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa. Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa  n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe […]Irambuye

EU ishobora guhagarika amafaranga yahaga ingabo z’u Burundi ziri muri

*Leta ya Nkurunziza yasaruraga miliyoni 13 z’Amadolari buri mwaka aturutse kuri iyi gahunda, *Ibi bihano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Burundi n’ubundi bwari buri mubihano, *Kudatanga aya mafaranga ngo biratuma Pierre Nkurunziza ajya mu mishyikirano n’abatavuga rumwe na we. Umuryango w’Uburayi urateganya gukuraho amafaranga wageneraga ingabo z’U Burundi zijya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta […]Irambuye

Syria: Bitunguranye Putin yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo z’U Burusiya

Ingabo z’U Burusiya zigomba gutangira kuva muri Syria nyuma y’icyemezo cyatunguranye cyane cyo kuzicyura cyafashwe na Perezida w’igihugu Vladimir Putin. Ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze Ubumwe za America, bakiriye icyo cyemezo n’ubwitonzi, bavuga ko gishobora gutuma Leta ya Syria ijya kugitutu cyo kwitabira ibiganiro n’abayirwanya. Ibiganiro by’amahoro bigamije gusoza intambara imaze imyaka […]Irambuye

Inkunga yose si iyo kwishimira, hari ugutabara agushinyagurira – Mukantabana

*Kuva muri 2013, ibiza bimaze guhitana abantu 286, abakomeretse ni 396, * Itegeko rishya ku micungire y’ibiza riteganya ikigega cyo gutabara mu gihe cy’ibiza, *Minisitiri avuga ko hari abirirwa barekereje ngo bajye kwaka inkunga zo gutanga ubutabazi, ariko babifitemo inyungu. Mu kiganiro Minisiteri y’Imicungi y’Ibiza n’Impunzi yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 03 Werurwe; igaragaza imiterere […]Irambuye

U Rwanda rwiteze byinshi ku nama ya “World Economic Forum-

Mu nama yo kwitegura inama Mpuzamahanga y’ubukungu izwi ku rwego rw’Isi (World Economic Forum – Africa) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2016, kuri uyu wa gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera bo mu nzego zitandukanye, baganiriye ku bigomba gukorwa ngo u Rwanda ruzashimishe abashyitsi kandi n’abikorera mu Rwanda babone inyungu, babasaba kunoza ibyo bakora. Iyi […]Irambuye

en_USEnglish