Tags : UN

Imyanzuro ya UPR2015: U Rwanda ntirurasinya amasezerano akumira kubura kw’abantu

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo y’igihe gito ku bijyannye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeje mu Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu rya 2015 (Universal Periodic Review2015), Leta ngo ntiyasinya amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira kubura kw’abantu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu […]Irambuye

Colombia: Inyeshyamba za FARC zatanze 30% by’intwaro zari zifite

Inyeshyamba zamaze igihe zirwanya ubutegetsi bwa Colombia, (The Revolutionary Armed Forces of Colombia, FARC) zatangaje ko zamaze gutanga intwaro zingana na 30% by’izo bari bafite ku ndorerezi z’Umuryango wa UN, nyuma y’umwaka biyemeje guhagarika intambara. Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha FRAC izongera gutanga 1/3 cy’intwaro yari itunze naho izindi zisigaye bagomba kuba bazitanze mu byumweru […]Irambuye

CAR: 36 barimo abari mu butumwa bw’amahoro biciwe mu gitero

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyari kigambiriye kwivugana abo mu idini ya Islam mu mugi wa Bangassou muri Repubulika ya Centre Africa cyahitanye abasivile 30 n’abasirikare batandatu bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centre Africa MINUSCA ziratangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe mu mugi wa […]Irambuye

Abantu miliyaridi 2 bakoresha amazi yandujwe n’umwanda wo mu musarane

I Genève, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa kane ryatanze itangazo risa nk’intabaza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazi yanduye, iri tangazo rivuga ko abantu basaga miliyaridi ebyiri bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales). Umuyobozi w’agashami k’ubuzima muri OMS, Dr Maria Neira agira ati «  Uyu munsi, abantu basaga miliyaridi 2 […]Irambuye

Kabila yihanije amahanga yivanga mu bya Congo

Perezida Joseph Kabila wagezaga ijambo ku Nteko Nshingamategeko yavuze ko Congo Kinshasa itazihanganira uwo ari we wese uzivanga mu nzira y’amatora muri icyo gihugu. Kabila yabwiye Abadepote ko mu masaha 48 aza kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wo mu ruhande rw’abatamushyigikiye. Joseph Kabila yari ku gitutu cyo gutabara politiki y’igihugu cye nyuma y’aho ibiganiro hagati […]Irambuye

UMURURUMBA ukomeje gutuma abantu bangiza Isi batuye

*Amoko 14 152  y’inyamaswa yabaruwe,   3 706 ari kugenda acika *Guhera mu 1970 kugeza muri 2012  58% by’amako y’inyamaswa ntakibaho *2009 muri Tanzania hari inzovu 44 806-  2017 hari hasiganye 15 217, 66% zarishwe *Ubu 30% y’ubutaka bwose bw’isi bwarangiritse *Hafi 75% bya Soya yera ku isi igaburirwa amatungo… Abahanga muri science bamaze imyaka irenga […]Irambuye

DRC : UN yemeje ko mu myigaragambyo yamagana Kabila hapfuye 40

Raporo y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Joseph Kabila yabaye hagati ya taliki 15 na 31 Ukuboza umwaka ushize yaguyemo abantu basaga 40, ikomerekeramo abandi 147. Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa MONUSCO n’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, igaragaza ko inzego […]Irambuye

Kagame yashimiye imiryango yakiriye Abanyarwanda bize muri Oklahoma University

Mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza yo muri America, Oklahoma Christian University imaze ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye imiryango y’Abanyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri iyi kaminuza bwa mbere. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati ya Oklahoma Christian University (OCU) n’u Rwanda wabereye muri […]Irambuye

Jakaya Kikwete yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku iterambere

Perezida wa Komisiyo ya UN ishinzwe gushakisha inkunga zijyanye n’uburezi ku Isi (UN Education Commission on Financing Global Education Opportunity), Jakaya Kikwete wanayoboye Tanzania, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn mu mujyi wa Addis Ababa. Jakaya Kikwete yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia raporo ijyanye ya Kamisiyo ayobora ijyanye n’umurongo Isi ifite mu […]Irambuye

en_USEnglish